Intangiriro
Ibiganiro bijyanye n’umuco ni inyigisho uhabwa mbere na nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba atangwa n’ibigo Bishinzwe Gutuza Impunzi, agufasha kugira ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire ukeneye kugira ngo uzashobore kuba no kubana n’abandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
You may download this page as a PDF, watch, or listen to this information in a podcast. Downloadable PDFs, podcasts, and videos provide the same information as the webpage in different formats.
Ibi biganiro bitangwa incuro ebyiri:
Ibiganiro bijyanye n’umuco by’ibanze bitangwa mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigatangwa n’abakozi b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi babizobereyemo. Ibiganiro bijyanye n’umuco bigutegura gutuzwa biguha amakuru nyayo yerekeye umuco n’amategeko bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bigufasha gutekereza ibyo uzakora n’ibigutegereje nugerayo. Binagufasha kandi kwitegura urugendo
Iyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abakozi, abimenyereza umwuga n’abakorerabushake b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi bakwakiriza ibiganiro bijyanye n’umuco w’aho hantu ugeze. Kubera iyo mpamvu, ibiro bimwe bishinzwe gutuza impunzi bifata ibiganiro ku muco nk’ “Ibiganiro bijyanye n’umuco bifasha abantu kubana n’abandi.” Ibiganiro bijyanye n’umuco bigufasha kuguha amakuru y’ingenzi atuma ushobora kwibona mu bandi,gushaka akazi no kubona serivisi z’ubuvuzi n’uburezi.
Yaba Ibiganiro bijyanye n’umuco bya mbere n’ibya nyuma byose ni ingirakamaro kuko bigufasha kubasha kubaho mu buzima bushya. Muri ibi Biganiro bijyanye n’umuco hatangwamo na serivisi z’ubusemuzi zigenewe impunzi nshya, zigatangirwa mu matsinda, byanaba na ngombwa zigahabwa umuntu ahantu runaka
Ibiganiro bijyanye n’umuco bigufasha gushobora kwirwanaho mu gihe cya vuba.
Izi ngingo ziganirwaho mu masomo y’Ibiganiro Bijyanye n’Umuco.
- Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi
- Akazi
- Icumbi
- Uburezi
- Ubuzima
- Serivisi Zigenewe Abaturage
- Uburenganzira n’inshingano
- Kwiga icyongereza
- Gucunga neza amafaranga
- Gutwara Abantu n’Ibintu
Gutoza ibishya biri mu muco
Watch Some Refugee Stories
Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipiscing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore magna aliqua. Ut enim ad minim veniam, quis nostrud exercitation ullamco laboris nisi ut aliquip ex ea commodo consequat.
Ready to test your knowledge?
Kurura porogaramu ya Settle In
Get unlimited access to hundreds of lessons designed for all learners
Kurura porogaramu ya Settle In
With short videos and interactive lessons, you can learn about a wide range of pre- and post-arrival resettlement topics like traveling to the U.S., housing, and looking for a job.