Ndifuza kumenya ibyerekeye ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Ibiganiro bijyanye n’umuco ni inyigisho uhabwa mbere  na nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba atangwa n’ibigo Bishinzwe Gutuza Impunzi, agufasha kugira ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire ukeneye kugira ngo uzashobore kuba no kubana n’abandi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Menya ibyerekeye ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika

Ibi biganiro bitangwa incuro ebyiri:

Ibiganiro bijyanye n’umuco by’ibanze  bitangwa mbere yo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigatangwa n’abakozi b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi babizobereyemo. Ibiganiro bijyanye n’umuco bigutegura gutuzwa biguha amakuru nyayo yerekeye umuco n’amategeko bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bigufasha gutekereza ibyo uzakora n’ibigutegereje nugerayo. Binagufasha kandi kwitegura urugendo

Iyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abakozi, abimenyereza umwuga n’abakorerabushake b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi bakwakiriza ibiganiro bijyanye n’umuco w’aho hantu ugeze. Kubera iyo mpamvu, ibiro bimwe bishinzwe gutuza impunzi bifata ibiganiro ku muco nk’ “Ibiganiro bijyanye n’umuco bifasha abantu kubana n’abandi.” Ibiganiro bijyanye n’umuco bigufasha kuguha amakuru y’ingenzi atuma ushobora kwibona mu bandi,gushaka akazi no kubona serivisi z’ubuvuzi n’uburezi.

 

Yaba Ibiganiro bijyanye n’umuco bya mbere n’ibya nyuma byose ni ingirakamaro kuko bigufasha kubasha kubaho mu buzima bushya. Muri ibi Biganiro bijyanye n’umuco hatangwamo na serivisi z’ubusemuzi zigenewe impunzi nshya, zigatangirwa mu matsinda, byanaba na ngombwa zigahabwa umuntu ahantu runaka.

biganiro bijyanye n’umuco bigufasha gushobora kwirwanaho mu gihe cya vuba.

Uri gushakisha amakuru yerekeye gutuza impunzi?

Menya ibindi byerekeye Gahunda yo kwakira impunzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ingendo n’intambwe watera mbere yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Cyangwa urebe ihitamo ibyifashishwa byatoranyijwe bikunzwe ahakurikira.