Menya i ibyerekeye gutuza impunzi

Niba uri impunzi kandi ukaba udashobora gusubira mu gihugu waturutsemo, ushobora kuba wujuje ibisabwa kugira ngo wimukire burundu mu kindi gihugu. Ni byo byitwa gutuzwa ahandi. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni kimwe mu bihugu ku isi byemera ko impunzi zimukirayo. Kuva mu 1980, abanyamerika bakiriye impunzi miliyoni zivuye ku isi yose binyuze muri Gahunda yo kwakira impunzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibyifashishwa bikurikira bitanga amakuru y’ingenzi kuri Gahunda yo kwakira impunzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Menya i ibyerekeye gutuza impunzi

Buri dosiye y’impunzi isaba gutuzwa irihariye, kandi igihe gahunda za Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi  zimara biterwa n’ibisobanuro birambuye biri muri dosiye n’imiterere ya buri kibazo. 

Gahunda zo gutuza impunzi ni uburyo buhabwa umubare muke w’impunzi kandi kugira ngo bigerweho bisaba imbaraga nyinshi ku ruhande rw’impunzi n’urwa guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mbere yo gutangira kubisaba, ugomba kubanza ugatekereza neza niba witeguye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe ubusabe bwawe bwemewe. Serivisi zose zo gutuza impunzi zitangirwa ubuntu.    Nta na rimwe byemewe ko hagira uwishyuza serivisi iyo ari yo yose ijyanye no gutuza impunzi. Menyesha inzego zibishinzwe mu gihe hagize ukwaka amafaranga, uguhatira gusaba gutuzwa, ushaka kwinjira mu kibazo cyawe cyangwa uguhutaza mu buryo ubwo ari bwo bwose. Mu kiganiro mugirana bwa mbere bakubwira uburyo wakoresha uramutse uhohotewe. Buri shami ryo Gutuza Impunzi rigira uburyo bwihariye bwo kuri interineti butangirwaho amakuru ajyanye n’ihohoterwa. 

Image
Shield icon

Irinde Uburiganya

Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi ifasha kandi ikarinda impunzi ititaye ku bwenegihugu bwabo, ubwoko, igitsina,cyangwa amahitamo yabo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Tuzi neza ko ushobora kuba warahuye n’ikibazo cy’ihungabana mu buzima bwawe, warakorewe iyica rubozo, warakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ukaba waravukijwe ubundi burenganzi bwa muntu. Nta mpungenge ukwiye kugira zo kubwira umukozi ukwitaho cyangwa umuyobozi ibyo wahuye nabyo igihe icyo ari cyo cyose. Amakuru yawe akomeza kugirwa ibanga rikomeye.

Gutangira

Uri gushakisha amakuru yerekeye ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika?

Menya ibindi byerekeye inyigisho mbonezamuco n’ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Cyangwa urebe i ibyifashishwa byatoranyijwe bikunzwe  ahakurikira. 

Gutangira