Icyiciro cya 3: Kwipimisha indwara
Icyiciro cya 3: Kwipimisha indwara
Kwipimisha indwara bigamije gusuzuma niba wujuje ibisabwa kugira ngo winjire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko ushoboye gukora ingendo, guhabwa ubufasha muby’ubuzima igihe ar ngombwa no kuba utabangamira abandi bagenzi.
Kwipimisha indwara bikubiyemo ibintu bikurikira:
- Gusuzuma ibijyanye n’ubuzima rusange by’abantu
- Gusuzuma uko ubuzima buhagaze n’ibishobora kwitabwaho mbere y’urugendo, mu rugendo, na nyuma yo kugera aho gutuzwa.
- Gusuzuma niba ushoboye gukora ingendo, ubuvuzi n’ubufasha mu by’ubuzima, iyo ari ngombwa.
*Abantu bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima agenerwa umuganga umwitaho mu rugendo rwo kwerekera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA
Muri ibi bizamini, bitewe n’imyaka yawe, ushobora kwitega ibi bikurikira:
- Gupimwa umuvuduko w’amaraso, uburebure, ibiro, no gusuzuma amaso
- Amaraso yawe arapimwa
- Unyuzwa mu cyuma bapima igituza
- Ibizamini by’umubiri Guhabwa inkingo
Iyo wamaze Kwipimisha indwara, bishobora gutwara ibyumweru byinshi mbere y’uko ibisubizo by’ibizamini byawe biboneka bikajyanwa mu Kigo Gishinzwe Gutuza Impunzi. Ushobora gusabwa gutanga ibindi bizamini. Iyo ubisabwe, umenyeshwa na muganga cyangwa umukozi wa RSC gahunda yo gutanga ibizamini. Ibizamini byawe bigira agaciro nyuma y’amezi hagati ya 3 na 6 nyuma y’ikizamini cy’umubiri, ibi biterwa na gahunda zo gutuzwa, ushobora kandi no gusabwa gutanga ibizamini inshuro nyinshi.