Icyiciro cya 6: Ugezeyo
Icyiciro cya 6:Ugezeyo
Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi mukorana kigufasha kubona serivisi z’ibanze mu minsi iri hagati ya 30 na 90 ukigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu kwezi kwa mbere ukigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi kigufasha kubona icumbi risa neza,rihendutse kandi riri ahantu hatuye abantu b’umutima mwiza. Iyo ugezeyo, uba ufite uburenganzira n’inshingano byo gukora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi kiguhuza n’abakoresha batandukanye. Iyo ufite abana bagejeje igihe cyo kwiga, bashobora kujya mu mashuri y’ubuntu ya leta.
Iyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uba ufite uburenganzira bumwe n’ubw’abandi basanzwe bahaba, burimo uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo, kujya mu idini ushaka,ubwo guterana, n’uburenganzira bwo gutembera. Ntushobora gufungirwa ko watanze igitekerezo, wasengeye aha cyangwa se wahuye n’inshuti zawe. Nyuma y’umwaka wa mbere, ugana ababishinzwe bakavugurura ibyangombwa byawe kugira ngo wemererwe gutura burundu, hanyuma, nyuma y’imyaka itanu, ukaba ushobora gusaba ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo umaze kubona ubwenegihugu, uba wemerewe kwitabira amatora y’inzego z’ibanze n’izo ku rwego rw’igihugu.
IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA
Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi kigufasha kubona icumbi, kwivuza, gushaka akazi n’izindi serivisi z’ingenzi mu gihe cy’iminsi iri hagati ya 30 na 90 nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi kandi kigufasha kubona ibikoresho by’ibanze byo mu nzu, amafunguro, imyambaro n’ibindi bikoresho by’ibanze umuntu akenera. Uba wemerewe n’amategeko gukora akazi kandi uba witezweho gushaka akazi kugira ngo ubashe kwigira mu gihe cya vuba.
Yego, Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi kigufasha kubona akazi aho waba watujwe hose. Ni ngombwa gushaka akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi birashoboka ko akazi ka mbere uzabona kazaba atari umwuga wawe cyangwa ntikagire aho gahurira n’akazi wakoraga mu gihugu waje uturukamo. Gashobora kuba ari akazi ko hasi, katari akabanyamwuga, gashobora kuba ari akazi katazaramba cyangwa se ako uzajya ukora amasaha make ku munsi. Kubera ko ubuzima buhenze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni ibintu bisanzwe, yewe ni na ngombwa, ko abagore n’abagabo bose bakorera kure y’ingo.
Mu mijyi minini myinshi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haboneka uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu. Nta modoka zitangwa mu gikorwa cyo gutuza impunzi. Bityo rero, ukoresha uburyo rusange bwo gutwara abantu kugira ngo ugere ku kazi kawe ka mbere.
Nta nkambi z’impunzi ziba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bityo rero, ntimuzashyirwa mu nkambi. Aho gutura hagenda hatandukana bitewe n’aho haherereye. Muri rusange, utuzwa mu nzu imeze neza, irimo ibikoresho byatanzwe n’abandi bantu bo murri ako gace. Ni ibintu bisanzwe ko aho impunzi zituzwa haba hari abantu bafite ubwoko,imico,imyemerere n’amateka bitandukanye.
Kwemererwa ubuhunzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikwemerera guturayo burundu no gusaba ubwenegihugu. Ni ngombwa kuvugana n’Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi cyo mu gace utuyemo mbere y’uko ukora ingendo zo hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umuntu wese wemerewe ubuhungiro cyangwa gutura burundu agomba gushaka impapuro z’urugendo zagenewe impunzi mbere yo gusohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uru rupapuro rw’inzira rumeze nka pasiporo kandi usabwa kurwerekana iyo ugarutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Icyemezo wafashe cyo gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntikikubuza kuba wasubira mu gihugu ukomokamo, ariko iyo ubikoze utarabona ubwenegihugu, bishobora kugira ingaruka k’uko wafatwaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Amabwiriza ajyanye no kubona urupapuro rw’urugendo wayasanga aha hakurikira:
http://www.uscis.gov/sites/default/files/files/form/i-131instr.pdf
Abantu bo mu muryango wawe bagaragara muri dosiye yawe kandi badafite ikibazo, barimo uwo mwashakanye n’abana batarengeje imyaka 21 bashobora kujyana nawe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo uwo mwashakanye cyangwa abana batarengeje imyaka 21 batagaragaye muri dosiye yawe, mushobora kujyana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyo bemerewe gutuzwa. Ushobora no gusaba ko ababyeyi bawe bahabwa ubuhungiro kandi bitewe n’uko ufatwa mu gihugu (impunzi, uwemerewe gutura burundu, umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika), ushobora kwemererwa gusaba ko abandi bantu bo mu muryango bakirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi gishobora kugufasha guhuza umuryango wawe nyuma yo gutuzwa. Amakuru ajyanye n’uko wabisaba wayasanga kuri http://www.uscis.gov.