Icyiciro cya 4: Ibiganiro bijyanye n’umuco
Icyiciro cya 4: Ibiganiro bijyanye n’umuco
Mu biganiro bijyanye n’umuco, uhabwa amakuru nyayo ajyanye n’umuco n’amategeko bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ibi bigufashagutuzwa neza witeguye. Ibiganiro bijyanye n’umuco bituma umenyera ukanitoza uko uzitwara nugera ahantu hashya. Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi yateguye integanyanyigisho y’ Ibiganiro bijyanye n’umuco ishingiye ku myaka myinshi y’ubunararibonye. Ibiganiro bijyanye n’umuco bitangwa n’abantu bavuga indimi zitandukanye kandi bava mu bwoko butandukanye, bakagufasha kwitegura ibibazo ushobora guhura nabyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uko wabikemura.
IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA
Ibiganiro bijyanye n’umuco biba bigamije kugufasha kumenyera no gusobanukirwa ubuzima bushya ugiyemo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu ngingo ziganirwaho hakubiyemo:
Kugira bikugirire akamaro, ni ngombwa kwitabira Ibiganiro bijyanye n’umuco no kubigiramo uruhare Ni ngombwa cyane ko imiryango yemerewe gutuzwa ibyitabira.
Bishobora kubaho ntushobore kwitabira bimwe muri ibi Biganiro bijyanye n’umuco. Iyo bibabayeho, uhabwa inyandiko igufasha kwitegura ubuzima bushya uzabamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Usabwa gusoma neza iyi nyandiko yose mbere y’uko uhaguruka. Uhabwa ibindi biganiro bijyanye n’umuco iyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.