Icyiciro cya 4: Ibiganiro bijyanye n’umuco

Byavuguruwe:10/9/2025
Mbere y’uko uhaguruka werekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi kigusaba kwitabira ibiganiro bijyanye n’umuco aho uhabwa amakuru y’ingenzi yerekeranye n’urugendo rwo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nibyo ushobora guhura nabyo ugezeyo.
Image
Cultural Orientation

Icyiciro cya 4: Ibiganiro bijyanye n’umuco

Mu biganiro bijyanye n’umuco, uhabwa amakuru nyayo ajyanye n’umuco n’amategeko bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ibi bigufashagutuzwa neza witeguye. Ibiganiro bijyanye n’umuco bituma umenyera ukanitoza uko uzitwara nugera ahantu hashya. Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi yateguye integanyanyigisho y’ Ibiganiro bijyanye n’umuco ishingiye ku myaka myinshi y’ubunararibonye. Ibiganiro bijyanye n’umuco bitangwa n’abantu bavuga indimi zitandukanye kandi bava mu bwoko butandukanye, bakagufasha kwitegura ibibazo ushobora guhura nabyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uko wabikemura. 

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA