Urugendo

Kuri uru rwego,  Ikigo gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi gikorana n’Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Abimukira (IOM) bakaguha gahunda y’indege izakugeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Nk’impunzi yemewe n’amategeko, wemerewe inguzanyo itagira inyungu kugira ngo ubashe kwishyura urugendo, kandi ugomba gusinya amasezerano ajyanye n’iyo nguzanyo aho wemera ko uzishyura inguzanyo y’urugendo nyuma y’imyaka itatu n’igice ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Travel

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe.

Icyiciro cya 5: Urugendo

Mbere y’uko ugurisha imitungo yawe, usezera ku kazi cyangwa uva mu rugo, ugomba gutegereza ko Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira ukumenyesha ko ibijyanye n’urugendo byose byatunganye.

Ku bijyanye n’urugendo, ufashwa mu buryo bukurikira:

  • Kubona impapuro z’urugendo zigizwe n’impushya zo gusohoka, igihe cyose bishoboka, hamwe no kujya hanze no kubona impapuro zo kwinjira.

Imyiteguro ya mbere y’urugendo:

Usibye amakuru ajyanye n’urugendo uhabwa mu gihe cy’ Ibiganiro bijyanye n’umuco, unahabwa amakuru ajyanye n’urugendomu ndege, amabwiriza yo mu ndege, uko ugomba kwitwara, unahabwa kandi ubufasha mu nzira, ndetse niyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubufasha bw’urugendo ndetse na nyuma yo kugera ku kibuga cy’indege:

Uhabwa ubufasha bujyanye n’ibyo ushobora guhurira nabyo mu rugendo, uko witwara ndetse n’amabwiriza yo ku kibuga cy’indege ajyanye n’abinjira n’abasohoka.

Ubufasha mu by’ubuzima:

Abagenzi bafite ibibazo byihariye bitabwaho by’umwihariko.

Ubufasha mu gihe cy’urugendo:

Ufashwa n’ Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira cyangwa abo bakorana, kumenya ibijyanye n’aho indege igenda ihagarara, aho ugomba kuryama, n’amafunguro.

Ubufasha uhabwa iyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika:

Usanga umukozi w’ Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira ku kibuga cy’indege akagufasha muri byose bisabwa bijyanye n’urugendo. Iyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhasanga umukozi w’Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi.

Travel
Travel

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA

Mbere y’uko uhaguruka, usinya amasezerano y’inguzanyo y’amafaranga y’urugendo aho wemera kwisyura ukanishyurira abo muhuriye mu kibazo. Nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,uhabwa amezi 42 yo kwishyura . Utangira kwishyura nyuma mu mezi atandatu nyuma yo kugerayo. Ugomba kwishyura buri kwezi nkuko biba byanditse mu masezerano. Amafaranga ahabwa buri kwezi Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi kigaragara mu masezerano. Iki kigo gihita gishyikiriza aya Umuryango Mpuzamahanga Wita ku Bimukira kugira ngo ibashe gufasha abandi bashaka gutuzwa. Kwishyura iyi nguzanyo uko bikwiye bigufasha kuzongera ukishyurirwa kandi bigatuma ugira isura nziza mu bijyanye n’inguzanyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo ugize ikibazo kijyanye n’iyi nguzanyo, ubimenyesha Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi; hari n’igihe amafaranga wishyura agabanywa cyangwa ukongererwa igihe cyo kwishyura. Biba byiza iyo uvuganye n’Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi ibijyanye n’inguzanyo ukigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mbere y’uko uhaguruka, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira uguha amakuru ajyanye n’amabwiriza ajyanye n’imizigo n’ibyo utemerewe kwinjiza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amabwiriza ajyanye n’imizigo agomba kubahirizwa uko ari kandi Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira ntiwishyura imizigo irenze ku yemewe. Iyo imizigo yawe irenze iyagenwe, usabwa kugira iyo usiga ku kibuga cy’indege ukajyana iyemewe.

Muri rusange, imizigo yagenzuwe ntigomba kurenza 23 kg kuri buri muntu ufite itike (ukuyemo abana bato cyane batabarirwa mu mizigo). Rimwe na rimwe, imizigo yagenzuwe ntiyemerewe kuri ikintu bayitwaraho cyagenewe gutwara umuzigo umwe gusa. Imizigo itwarwa mu ntoki nayo ntiyemerewe kurenga umwe kuri buri mugenzi. Ibikoresho bya kera, harimo n’ibitwarwamo ibintu, ndetse n’ibindi bikoresho nk’udukapu twa mudasobwa, ibikoresho by’umuziki n’ibindi nk’ibyo, hemerwa umuzigo umwe utwarwa mu ntoki.  

Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira ugufasha kubona amakuru yose ajyanye n’imizigo yemewe mu rugendo rwo kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mbere y’uko uhaguruka.

 

Education Settle in app

Kurura porogaramu ya Settle In

 

Apple Store icon
Get it on Google Play store