Incamake
Imbuga z’ikoranabuhanga za Settle In ziboneka mu ndimi nyinshi kandi igaragara muri videwo, podcast, n’ubundi buryo ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ubuzima bwo kwimukira no gutura muri Amerika.
Urubuga rwa Settle In
Urubuga rwa Settle In rugaragaza ibikorwa byinshi, harimo videwo, amajwi y’ibiganiro, n’impapuro zitanga ibisobanuro. Ingingo zigarukwaho zirimo ibirebana n’umuco, akazi, imiturire, amategeko ya Amerika, n’ibindi byinshi. Ruboneka muri: Icyarabu, Burmese, Dari, Icyongereza, Farsi, Ikinyarwanda, Pashto, Ikirusiya, Igisomali, Icyesipanyoro, Igiswahili, n’Ikinyawukereniya.
Porogaramu ya Settle In
Porogaramu ya Settle In igaragaramo videwo ngufi, amasomo yo kuganira, n’amakarita yo guhemba no gukurikirana iterambere ry’imyigire. Yimanure kuri Apple Store cyangwa Google Play. Iboneka muri: Icyarabu, Burmese, Dari, Icyongereza, Ikinyarwanda, Pashto, Ikirusiya, Icyesipanyoro, Igiswahili, n’Ikinyawukereniya.
Facebook ya Settle In
Binyuze muri Settle In, abakoresha Facebook bashobora kwakira amakuru agezweho, kohereza ubutumwa bw’ako kanya no kubona ubufasha mu by’indimi z’amahanga ku bibazo bafite, ndetse no kwitabira ibirori bicaho mu buryo bw’imbonankubone. Iboneka muri: Dari, Pashto, Ikirusiya, n’Ikinyawukereniya.