Amategeko agenga imikoreshereze

Amategeko agenga imikoreshereze Umuryangompuzamahanga w’ubutabazi (IRC) ucunga uru rubuga (https://corenav.org) kugira ngo tuguhe amakuru yerekeye akazi dukora no gutuma ubasha kuganirira natwe kuri interineti. Kugera no gukoresha urubuga rw’umuryango wa IRC, guhuza ku rubuga rw’umuryango wa IRC ndetse no gukurura inyandiko n’ibiri ku rubuga rw’umuryango wa IRC byubahiriza amategeko n’amabwiriza bikurikira byavuzwe muri aya Mabwiriza y’imikoreshereze. Iyo utemeye ingingo zose z’amabwiriza agenga imikoreshereze, ushobora kutagera cyangwa ngo ukoreshe urubuga rwa IRC, ihuza rijyana ku rubuga rwa IRC, cyangwa gukurura inyandiko zose za IRC cyangwa ibikubiye ku rubuga rwa IRC. Menya ko IRC yihariye reserves uburenganzira bwo guhindura cyangwa kuvugurura aya mabwiriza agenga imikoreshereze igihe icyo ari cyo cyose ku mpamvu iyo ari yo yose kandi nta tangazo ribimenyesha. Uhamije kandi wemeye ko ufite inshingano zo kumenya ubwawe ko izo mpinduka zabayeho. IMIKORESHEREZE YAWE Y’URUBUGA RW’UMURYANGO WA IRC BIGIZE UBWEMERE BWAWE  BW’AMATEGEKO N’AMABWIRIZA BIVUGWA MURI AYA MABWIRIZA Y’IMIKORESHEREZE NDETSE N’ANDI MATEGEKO N’AMABWIRIZA AYO ARI YO YOSE ASHOBORA KUGARAGAZWA AHANDI HOSE KU RUBUGA RW’UMURYANGO WA IRC.   UMUTUNGO MU BY’UBWENGE NA NYIR’IKIRANGO Uhamije kandi wemeye ko umuryango wa IRC ari wo gusa nyiri zina ry’umuryango wa IRC, ikirango, ndetse n’ibindi birango n’ibirango bya serivisi bya IRC byanditswe (“Ibirango by’umuryango wa IRC”) ndetse n’inyandiko n’ibiri ku rubuga rw’umuryango wa IRC biboneka ku rubuga rw’umuryango wa IRC.   URUHUSHYA RUHINNYE Mu guhuza k’urubuga rw’umuryango wa IRC cyangwa gukurura inyandiko n’ibiri ku rubuga rw’umuryango wa IRC, uba wemeye kubahiriza amategeko n’amabwiriza bivugwa ahakurikira:   IMIKORESHEREZE Usobanukiwe ko udashobora gukoresha ikirango cy’umuryango wa IRC (ibumoso) nk’ihuza, ariko ushobora guhuza k’umuryango wa IRC ukoresheje utubendera n’amahuza byemejwe upfa kuba gusa wubahiriza amategeko n’amabwiriza by’aya Mabwiriza y’imikoreshereze uko yakabaye. By’umwihariko, uhamije ko udashobora gukoresha ikirango cy’umuryango wa IRC ku rundi rubuga cyangwa imbuga mpuzambaga nka Facebook cyangwa YouTube. Uhamije kandi wemeye ko ushobora gukoresha utubendera n’amahuza bya IRC byemewe ndetse n’amahuza cyangwa inyandiko cyangwa ibikubiyemo bya IRC ku mpamvu zo kwiga gusa. Uhamije kandi wemeye ko imikoreshereze yawe y’utubendera n’amahuza by’umuryango wa IRC byemejwe cyangwa inyandiko n’ibiri ku rubuga rw’umuryango wa IRC bifite ibirango by’umuryango wa IRC bidashobora gukomatanywa n’andi mashusho; byaba byarahinduwe mu buryo ubwo ari bwo bwose harimo ingano, umuhuro, imyandikire, imihangire, imiterere, amabara cyangwa ibigize ibirango; cyangwa bikaba byayezwa, byahindurwa cyangwa bigahindurirwa imimerere mu miterere cyangwa imigaragarire. Uhamije kandi unemeye ko udashobora kubyaza umusaruro inyandiko n’ibiri ku rubuga rw’umuryango wa IRC cyangwa utubendera n’amahuza by’umuryango wa IRC. Wemeye ko utazakoresha inyandiko n’ibiri ku rubuga rw’umuryango wa IRC cyangwa utubendera n’amahuza ku mpamvu zo kurenga ku mategeko ya leta iyo ari yo yose, igihugu icyo ari cyo cyose cyangwa iyindi fasi iyo ari yo yose, harimo kandi bitagarukiye gusa ku mategeko yose ajyanye n’uburenganzira bw’umuhanzi n’ibirango. Uhamije kandi wemeye ko utazagaragaza uko isano ufitanye n’umuryango wa IRC ritari. Imikoreshereze yawe y’inyandiko n’ibiri ku rubuga rw’umuryango wa IRC cyangwa utubendera n’amahuza byemejwe by’umuryango wa IRC ntibishobora kumenyesha cyangwa kugaragaza ko umuryango wa IRC ushyigikiye, wemeye, utera inkunga cyangwa ukorana n’ibyo utunganya, ibicuruzwa, serivisi cyangwa urubuga byawe. mikoreshereze yawe y’inyandiko n’ibiri ku rubuga rw’umuryango wa IRC cyangwa utubendera cyangwa amahuza byemejwe by’umuryango wa IRC ntibishobora kumenyesha cyangwa kugaragaza ko umuryango wa IRC uzabonera inyungu mu kugurisha ibicuruzwa ibyo ari byo byose cyangwa serivisi iyo ari yo yose. Uhamije kandi wemeye ko ubujijwe gukoresha inyandiko n’ibiri ku rubuga rw’umuryango wa IRC cyangwa utubendera cyangwa amahuza byemejwe by’umuryango wa IRC mu buryo bwose umuryango wa IRC ubona ko, mu bushishozi bwawo gusa, bwibasira cyangwa burimo ibisebanya, birimo ubugome bukabije, bidashimishije, bipfobya cyangwa inyandiko n’ibiri ku rubuga biganisha ku bitsina. By’umwihariko, utubendera n’amahuza by’umuryango wa IRC bishobora kutagaragara ku ku mapaji ayo ari yo yose y’urubuga urwo ari rwo rwose arimo ibiri kuri urwo rubuga cyangwa byamamaza ibinyobwa bisindisha, itabi, amashusho y’urukozasoni, inyandiko z’amadini, inyandiko z’abarwanashyaka runaka, inyandiko za politiki cyangwa imbunda.   ISESWA Umuryango wa IRC ushobora gusesa uburenganzira bwawe bwo gukoresha inyandiko n’ibiri ku rubuga by’umuryango wa IRC cyangwa utubendera n’amahuza k’urubuga igihe cyose haba hari impamvu ibiteye cyangwa ntayo. Umaze kubona itangazo ry’iseswa, ugomba guhita uhagarika imikoreshereze yose y’inyandiko n’ibikubiyemo bya IRC cyangwa utubendera n’amahuza bya IRC byemewe.  Umuryango wa IRC ufite uburenganzira bwo gutanga ikirego ku buryo bwemewe cyo gusesa imikoreshereze yose y’inyandiko n’ibikubiyemo bya IRC cyangwa utubendera n’amahuza bya IRC byemewe mu gihe IRC ibonye ko imikoreshereze yawe idakurikiza amategeko n’amabwiriza by’aya mabwiriza y’imikoreshereze cyangwa nk’uko atangwa ahandi aho ari ho hose ku rubuga; kwica uburenganzira bw’umutungo bwite mu by’ubwenge ubwo ari bwo bwose cyangwa uburenganzira bwa IRC cyangwa undi, bikaba byagira ingaruka ku ishusho, izina cyangwa serivisi cyangwa gahunda bya IRC, bikarenga ku mategeko, amabwiriza cyangwa amateka byose bikurikizwa, cyangwa akaba ari igikorwa kibujijwe.  UHITAMO AMATEGEKO; UBUBASHA BW’INKIKO Aya Mabwiriza y’imikoreshereze igengwa kandi hakurikijwe amategeko ya Leta ya New York, hatitawe ku igonganga ry’ingingo zigize amategeko za leta cyangwa igihugu utuyemo. Ibirego byose, iburanisharubanza cyangwa ikirego gikomoka mu bifitanye isano n’ibivugwa muri aya mabwiriza bishyikirizwa gusa inkiko ziri mu Ntara ya New York, Leta ya New York, kandi ukaba wemeye ububasha bw’izo nkiko.     IMIKIRIZE Y’IMANZA Ukwiye kumenya ko kurenga ku mategeko agenga uburenganzira bw’umuhanzi, ibirango, cyangwa ubundi burenganzira bw’umutungo mu by’ubwenge by’umuryango wa IRC bishobora gutuma uhabwa ibihano byo mu rwego rw’imanza mbonezamubano na mpanabyaha.   INDISHYI Uwemeye guha indishyi no kutaryoza umuryango wa IRC biturutse ku buryo ukoresha nabi cyangwa mu buryo butaboneye urubuga rw’umuryango wa IRC, inyandiko n’ibiri ku rubuga rw’umuryango wa IRC, cyangwa utubendera n’amahuza ku rubuga byemejwe by’umuryango wa IRC. KUTISHINGIRA UBWISHINGIRE UMURYANGO WA IRC NTA BWISHINGIRE WEMEYE, NTUGARAGAZA UKO IBINTU BITARI CYANGWA NGO UTANGE UBWISHINGIRE BW’AKO KANYA CYANGWA UBUKUBIYEMO, MU BIJYANYE N’INYANDIKO N’IBIRI KU RUBUGA RWAWO, HARIMO IBIRANGO, KANDI NTIYISHINGIYE UBWISHINGIRE BWOSE BUSHOBORA KUBA BWABA BUKUBIYEMO HAGENDEWE KU MATEGEKO.  IMIKORESHEREZE Y’INYANDIKO N’IBIRI KU RUBUGA RW’UMURYANGO WA IRC CYANGWA UTUBENDERA N’AMAHUZA KU RUBUGA RW’UMURYANGO WA IRC NI WOWE UBYIRENGERA GUSA. Ibiri ku rubuga byateguwe hakurikijwe amasezerano y’Ibiro bya Minisiteri y’Amerika bishinzwe abaturage, impunzi n’abinjira n’abasohoka, ariko ntibivuze ko bigaragaza mu by’ukuri ingamba z’icyo kigo kandi ntibikwiye gufatwa nk’aho bishyigikiwe na Leta y’Amerika.