Amakuru yo Kukumara Impungenge

Byavuguruwe:11/1/2024
Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi ikorera mu mucyo Abakozi bose babereyeho kugufasha kandi ku buryo bungana. Iyo uhohotewe kubera imyemerere yawe, idini, igitsina cyangwa amahitamo yawe ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ubibwira umukozi wa Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi. Wemerewe kuvugisha umukozi ukwitaho cyangwa ugasaba kuvugisha umuyobozi (umugore cyangwa umugabo) igihe cyose ubishakiye. Ibintu byose ubwira umukozi aba ari ibanga.

Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi ifasha kandi ikarinda impunzi ititaye ku bwenegihugu bwabo, ubwoko, igitsina,cyangwa amahitamo yabo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Tuzi neza ko ushobora kuba warahuye n’ikibazo cy’ihungabana mu buzima bwawe, warakorewe iyica rubozo, warakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ukaba waravukijwe ubundi burenganzi bwa muntu. Nta mpungenge ukwiye kugira zo kubwira umukozi ukwitaho cyangwa umuyobozi ibyo wahuye nabyo igihe icyo ari cyo cyose. Amakuru yawe akomeza kugirwa ibanga rikomeye.

Wowe n’uwo mwashakanye muhuje igitsina mwemerewe gusaba gutuzwa hamwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyo mubyifuje, mupfa kuba mwarashyingiwe ku buryo bwemewe n’amategeko. Muri rusange, itegeko ry’aho mwashyingiriwe ni ryo rigena niba ugushyingirwa kwanyu gukomeza kugira agaciro mu bindi bihugu. Ababana bahuje igitsina mu buryo butemewe n’amategeko ariko bemerewe guhabwa serivisi za Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi, bashobora kumenyekanisha ikibazo cyabo kugira ngo bashobore gutuzwa hamwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe babyemerewe.

Image
Prescreening Interview
Image
A diverse group of people are interacting. A man in a suit and red tie is shaking hands with a woman in a green and white striped shirt. Beside them, a bald man in a green shirt is holding a baby girl with pigtails. Another man, wearing a green shirt and a cap, is standing in the background, smiling.
Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
0
-1