Amakuru yo Kukumara Impungenge

Byavuguruwe:9/19/2024
Gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kwakira Impunzi ifasha kandi ikarinda impunzi ititaye ku bwenegihugu bwabo, ubwoko, igitsina,cyangwa amahitamo yabo mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Tuzi neza ko ushobora kuba warahuye n’ikibazo cy’ihungabana mu buzima bwawe, warakorewe iyica rubozo, warakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa ukaba waravukijwe ubundi burenganzi bwa muntu. Nta mpungenge ukwiye kugira zo kubwira umukozi ukwitaho cyangwa umuyobozi ibyo wahuye nabyo igihe icyo ari cyo cyose. Amakuru yawe akomeza kugirwa ibanga rikomeye.

Serivisi zose zo gutuza impunzi zitangirwa ubuntu. Nta muntu n’umwe wemerewe kukwishyuza serivisi zo gutuzwa ,yaba aturutse muri Ibigo Bitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Bimukira, Ibigo bishinzwe gutuza impunzi, amavuriro, Imiryango Itegamiye kuri Leta, Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, cyangwa Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyo hari ukwatse amafaranga, ugutegetse gusaba gutuzwa, ushatse kwinjira muri dosiye yawe cyangwa kuyimurira ahandi, agusabye ko muryamana cyangwa ibindi, cyangwa akagutera ubwoba mu buryo ubwo ari bwo bwose, uhita ubimenyesha Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi. Amakuru yerekeranye no kumenyesha imyitwarire idahwitse uzayahabwa mu kiganiro cya mbere uzakora.

Image
Two people are shown exchanging money, with one hand holding a wallet and the other hand handing over cash. A red 'X' is drawn over the image, indicating that this action is prohibited or discouraged.
Image
A person is working on a computer, another person is talking on the phone, and a hand is shown dropping a piece of paper into a blue box with an exclamation mark on it. The image appears to illustrate different modes of communication and action.
Was this article helpful?
0
0