Kubaha ubuzima bwite bwawe
Uru rubuga rutunzwe kandi rukoreshwa n’umuryango mpuzamahanga w’ubutabazi (‘IRC’). Tuzi ko abasura urubuga rwacu bashobora kuba bafite impungenge zerekeye amakuru baduha, yaba kuri interineti cyangwa mu bundi buryo, n’uburyo dufatamo ayo makuru. Aya Mabwiriza agenga ubuzima bwite akuraho izo mpungenge.
IRC yubahiriza ubuzima bwite by’abasura bose urubuga rwacu. Amakuru yose yerekeye abasura, harimo amazina, aderesi na nomero za telefone byabo, bigirwa ibanga rikomeye n’umuryango wa IRC, abakozi bawukorera n’abakorerabushake bawo, keretse habonetse uburenganzira butanzwe n’abatanze amakuru kugira ngo ayo makuru atangazwe. Umuryango wa IRC ntuzagurisha, ntuzakodesha cyangwa ngo ucuruze amazina y’abaterankunga bawo, amasanduka y’iposita, aderesi imeyiri cyangwa nomero za telefone ku bindi bigo ibyo ari byo byose. Nugira ikibazo kijyanye n’amabwiriza agenga ubuzima bwite yacu, wabitumenyesha kuri COResourceExchange@Rescue.org.
Ku rubuga rwacu, ntidukusanya amakuru ashobora gutuma umuntu amenyekana y’abantu ku giti cyabo keretse iyo bayatwihereye ku bushake kandi babizi. Bivuze ko tutagusaba kwiyandikisha cyangwa ngo uduhe amakuru kugira ngo urebe urubuga rwacu. Umuryango wa IRC ukusanya gusa amakuru ashobora gutuma umuntu amenyekana, nk’amazina, aderesi, agasanduku k’iposita, aderesi imeyiri, n’ibindi; iyo bitanzwe ku bushake n’usura urubuga. Ubu, nta buryo dufite aho ushobora gutanga ayo makuru ku bushake bwawe. Mu minsi izaza, usura urubuga n’aba abasha gutanga ayo makuru ku bushake bwe, ayo makuru azabonwa n’umuryango wa IRC ndetse n’abandi batanga serivisi bagira uruhare mu mikorere y’uru rubuga. Umuryango wa IRC usaba ko abandi bose batanga serivisi bagira amakuru bwite ibanga rikomeye. Mu gihe tutari ba nyiri ayo masosiyete cyangwa ngo tube tuyagenzura, twizera ko ari inyangamugayo kandi bazafata neza amakuru bwite uko bikwiye.
Nk’uko bigenda ku zindi mbuga za interineti, seriveri z’urubuga rwacu zihita zimenya indangarubuga ya buri usura urubuga, ariko ntimenya aderesi imeyiri. Iyi aderesi IP itubwira indangarubuga wasuye urubuga rwacu uturutseho (urug.: gmail.com, aol.com, n’izindi). Dukoresha amakuru tubika kugira ngo adufashe mu gusesengura ikibazo mu gihe seriveri yacu igize ikibazo, ndetse no kunoza ibiri ku rubuga rwacu. Aya makuru ntasangizwa indi miryango hagamijwe ubucuruzi.
Amabwiriza yerekeye kwiyandukuza
Mu minsi izaza nushobora kuduha agasanduku k’iposita, aderesi imeyiri cyangwa nomero ya telefone byawe, ushobora kuzajya ubona amakuru mu gihe runaka yerekeye gahunda na serivisi byacu. Iyo utifuza kwakira amabaruwa mu gasanduku k’iposita, imeyiri cyangwa kuguhamagara mu gihe kizaza bikozwe natwe, wabitumenyesha utwoherereje ubusabe wohereje imeyiri kuri COResourceExchange@Rescue.org.
Amerangayobora ku mabwiriza yerekeye kwiyandukuza
Umuryango wa IRC ushobora gutangaza amakuru bwite igihe ubisabwe n’amategeko cyangwa ubuyobozi ngenzuramikorere. Kandi, dushobora gukenera gutangaza amakuru bwite mu bihe byihariye igihe dufite impamvu idutera gutekereza ko gutangaza aya makuru ari ingenzi mu kugaragaza, kumenyesha cyangwa kureba umuntu ushobora kuba yarenze cyangwa yivanze (yaba yabikoze abishaka cyangwa atabishaka) mu burenganzira cyangwa umutungo w’umuryango wa IRC, abashyigikiye umuryango wa IRC, cyangwa undi muntu uwo ari we wese wabangamiwe n’ibyo bikorwa.
Uburyo dukoreshamo “kuki”
Abasura urubuga rwacu bagomba kumenya ko amakuru atari bwite n’amakurushingiro bishobora guhita bikusanywa n’urubuga rwa IRC binyuze mu gukoresha “kuki.” Kuki ni inyandiko nto urubuga rushobora gukoresha kugira ngo rumenye abahora barusura, bikorohereza abahora basura urwo rubuga guhita barugeraho no guhita barukoresha, no gutuma urubuga rukurikirana imikoreshereze no gukusanya amakurushingiro azafasha mu kunoza ibiri kuri urwo rubuga.
Kuki si porogaramu ziza mu gikoresho cy’usura urubuga kugira ngo zimwangirize zinangize dosiye ze. Muri rusange, kuki igenera nomero yihariye usura urubuga idafite icyo ivuze iyo ikoreshejwe urubuga rutayitanze. Iyo usura urubuga atifuza ko amakuru ye akusanywa binyuze mu gukoresha kuki, hari uburyo bworoshye muri za porogaramu butuma ugera ku mbuga zituma usura urubuga yanga cyangwa yemera ibyo byo gukoresha kuki. Ku yandi makuru yerekeye uburyo bwo gufunga kuki, warebera ku gice cy’“ubufasha” cyangwa “ubufasha buhabwa abatugana” kuri porogaramu ituma ugera ku rubuga yihariye ukoresha. Umuryango wa IRC ukoresha ikoranabuhanga rya kuki gusa kugira ngo ubone amakuru atari bwite y’abantu basura urubuga rwawo kuri interineti kugira ngo runoze uko abasura urubuga barukoresha no koroshya uko basura urubuga rwacu.
Amakuru bwite
Amabwiriza rusange yerekeye kurengera amakurushingiro (‘GDPR’) ni amabwiriza yashyizweho n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi ajyanye no gukoresha no kunonosora amakuru bwite. Amabwiriza ya GDPR yatangiye gukurikizwa guhera tariki ya 25 Gicurasi 2018. Twiyemeje kunonosora amakuru yawe dukurikije amabwiriza ya GDPR, nk’uko ari ngombwa.
Tuzakora uko dushoboye tunonosore amakuru bwite yose mu mutekano hakurikijwe uburenganzira bwasobanuwe hakurikijwe amabwiriza ya GDPR, by’umwihariko ajyanye n’ibikorwa bikurikira:
- Kugera ku makuru bwite yawe;
- Gukosora amakuru bwite dufite;
- Gusiba amakuru bwite yawe;
- Ikumira ryo kunonosora amakuru bwite yawe;
- Koherereza amakuru bwite yawe ikindi kigo; cyangwa
- Kwanga kunonosora amakuru bwite yawe hashingiwe ku nyungu zemewe n’amategeko z’umuryango wa IRC (cyangwa iz’ikindi kigo) zo kuyakoresha kandi hari ikintu kihariye cyatuma wanga iryo nonosora.
Uzagumana amakuru yawe kandi uyakoreshe nk’uko byasobanuwe muri aya Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite. Tuzirikana ko umuryango wa IRC ufite inyungu zemewe n’amategeko zo gukusanya no kunonosora amakuru yawe. Umuryango wa IRC ukora ibikorwa byo gufasha ikiremwa muntu ku isi aho kiri mu kaga no gufasha abantu ubuzima bwabo n’imibereho yabo byashegeshwe n’amakimbirane n’ibiza kugira ngo babeho, bisuganye, ndetse banabashe kongera kwigenzurira ahazaza habo kandi gukurikirana izo ntego ntibigongana n’uburenganzira bwawe. Ibi biduha ishingiro ryemewe n’amategeko ryo gukoresha amakuru bwite yawe ku rugero ntarengwa rwavuzwe muri aya mabwiriza.
Uru rubuga rutangazwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Ameria kandi rwubahiriza amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. By’umwihariko, amategeko ya leta ya New York agenga aya Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite hatitawe aho uherereye. Wemeye ku buryo bugaragara ububasha bw’inkiko n’aho inkiko ziherereye muri Amerika n’inkiko ziherereye muri New York, New York, ku bibazo cyangwa impaka zose zakomoka uri aya Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite cyangwa uko ugera cyangwa ugakoresha urubuga.
Niba uherereye mu gihugu kitari Amerika kandi ukaba waraduhaye amakuru bwite yawe kubushake, wemeye imikoreshereze rusange y’ayo makuru nk’uko biteganywa n’aya Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite ndetse no koherereza ayo makuru no kuyabika muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Umuryango wa IRC nturyozwa ibyangiritse byose kubera gukoresha amakuru yakusanyijwe yavuye mu bakoresha urubuga kuri uru rubuga. Tuzi ko nta nshingano ufite zo gutangariza amakuru bwite ayo ari yo yose umuryango wa IRC igihe utabyifuza.
Amahuza ku mbuga z’ibindi bigo
Kugira ngo urubuga rwacu rutange zimwe muri serivisi n’inyandiko, rushobora kukwemerera “gukanda” ku zindi mbuga. Aya Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite akurikizwa gusa ku rubuga rwa Rescue.org. Aya Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite ntakurikizwa ku zindi mbuga z’ibindi bigo. Umuryango wa IRC ntiwishingiye iby’ubuzima bwite cyangwa ibiri ku zindi mbuga, nubwo izina n’ikirango byacu bishobora kugaragara kuri ekara. Turakugira inama yo gusoma amabwiriza yerekeye ubuzima bwite y’imbuga z’ibindi bigo mbere yo gukoresha serivisi iyo ari yo yose cyangwa gahunda izo ari zo zose batanga.
Ubuzima bwite bw’abana
Umuryango wa IRC wizera ko buri ngamba zose zo kurinda zigomba gufatwa kugira ngo abana barindwe kuri interineti kandi ntisaba ibizi abana bafite imyaka 13 n’abatarayigeza amakuru ayo ari yo yose. Abasura urubuga bafite imyaka 13 n’abatarayigeza bagomba gusaba ababyeyi babo cyangwa ababarera ubufasha igihe bakoresha urubuga rwa Rescue.org kandi ntibagomba guha amakuru yatuma bamenyekana umuryango wa IRC.
Impinduka ku Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite
Umuryango wa IRC ushobora kuvugurura aya Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite igihe icyo ari cyo cyose itabanje kubimenyesha. Bityo, turakugira inama yo kugenzura ku buryo buhoraho ko aya Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite yavuguruwe. Aya Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite aheruka guhindurwa tariki ya 21 Gicurasi 2018.
Niba ufite ikibazo cyerekeye aya Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite, wabimenyesha COResourceExchange@Rescue.org.
Mu gukoresha urubuga rw’umuryango wa IRC, bisobanuye ko wemeye aya Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite. Kandi gukomeza gukoresha urubuga rwacu nyuma yo gutangaza ibyahinduwe muri aya Mabwiriza yerekeye ubuzima bwite biba bivuze ko wemeye izo mpinduka.
Ariko tuzi ko nta nshingano ufite zo gutangariza amakuru bwite ayo ari yo yose umuryango wa IRC igihe utabyifuza. Niba wumva utewe impungenge ni uko umuryango wa IRC ukoresha amakuru bwite yawe, buri gihe ushobora guhitamo kwiyandukuza cyangwa guhitamo kudakoresha serivisi z’urwo rubuga cyangwa ibiruranga bisaba amakuru bwite yawe.
Ibiri ku rubuga byateguwe hakurikijwe amasezerano y’Ibiro bya Minisiteri y’Amerika bishinzwe abaturage, impunzi n’abinjira n’abasohoka, ariko ntibivuze ko bigaragaza mu by’ukuri ingamba z’icyo kigo kandi ntibikwiye gufatwa nk’aho bishyigikiwe na Leta y’Amerika.