Serivisi Zigenewe Abaturage

Serivisi Zigenewe Abaturage zikubiyemo serivisi, ubufasha, ibikoresho, n’umutungo byagenewe abaturage mu duce batuyemo. Izi serivisi zishobora gutangwa ku buntu cyangwa ku giciro gito, zigatangwa na leta, imiryango ishingiye ku turere runanka cyangwa imiryango ishingiye ku madini.

Community Services

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe.

Ubufasha bwa Leta

Ibigo bya Leta bishinzwe imibereho myiza biha serivisi abaturage mu duce baherereyemo. Ibi bigo bifasha abantu bafite ibibazo byihariye, nk’imiryango ikennye, idafite icumbi n’abantu bafite ubumuga. Guverinoma ifite igihe n’amabwiriza byihariye byo gufasha impunzi.

Dore zimwe muri gahunda za leta zo gufasha impunzi:

Ubufasha bw’amafaranga

Ku bantu bafite ibibazo byo kubona akazi,hari gahunda ebyiri zashyiriweho gufasha abantu mu bijyanye n’amafaranga: Gahunda yo Gufasha Imiryango Itishoboye(TANF) yita ku babyeyi n’abana hamwe na Gahunda yo Gufasha Impunzi Hifashishijwe Amafaranga(RCA) yita ku mpunzi z’ingaragu n’abashakanye badafite abana.

Gahunda y’Ubufasha bw’Ibiribwa (SNAP)

Iyi gahunda ya leta ifasha abantu batishoboye kubona amafunguro muri Leta zunze Ubumwe za Ammerika. Umuntu wemerewe ubufasha muri iyi gahunda ahabwa ikarita imufasha kugura amafunguro yo ku kigero runaka buri kwezi. Impunzi zishobora gusaba ubufasha bw’ibiribwa bwifashishije inzego z’ibanze za leta. Ingano y’ubufasha itandukana bitewe n’agace (leta) ubarizwamo kandi igashingira ku ngano y’umuryango n’umutungo wawo.

 

Supplemental Security Income (SSI)

Ubu ni ubufasha bugenewe abantu bafute ubumuga cyangwa barengeje imyaka 65 kandi batanishoboye.

Child Care Assistance Programs

Imiryango imwe yita kuba batishoboye, ikabikora ku buntu cyangwa ku giciro cyo hasi kugira ngo babashe gukora no gushaka akazi.

Serivisi Rusange

Buri gace kagira serivisi rusange gaha abantu bahatuye. Dore zimwe muri serivisi rusange zikunze gutangwa:

Community Services in the United States
Community Services

Ubufasha bwa Leta

Amapariki n’ imyidagaduro

Pariki zigena ahantu ha rusange ho kuruhukira, gusohokera, n’ibibuga by’imikino. Pariki  nyinshi zigira amabwiriza agena ibyo abaje kuhasura bemerewe n’ibyo batemerewe gukora. Kujya muri pariki nyinshi ni ubuntu, ariko pariki za leta n’izo ku rwego rw’igihugu zishobora kwishyuza.

Ubufasha butari ubwa leta

Imiryango imwe yigenga ifasha abantu ikoresheje impano z’abantu ku giti cyabo, cyangwa igakoresha inkunga ya leta n’iy’abantu ku giti cyabo. Iyo miryango igira inama z’ubutegetsi zishinzwe guteganya ibyo gukora kandi zigomba gutanga raporo z’umwaka ku byakozwe, ariko zitandukanye na leta

Iyi miryango igabanyijemo ibyiciro bitatu bikurikira:

Imiryango Itegamiye Kuri Leta yo ku rwego rw’igihugu(NGOs)

Iyi miryango ifasha abantu mu duce twose tw’igihugu, ikaba iba ifite icyicaro gikuru mu murwa mukuru. Imiryango imwe muri iyoishobora gufasha impunzi. Ingano, ikiguzi n’ubwoko bwa serivisi zitangwa n’iyi miryango  bitandukana bitewe n’agace, ariko imyinshi itanga serivisi zikurikira:

  • Ubujyanama
  • Gufasha abimukira
  • Amasomo y’icyongereza
  • Serivisi zirebana n’akazi
  • Serivisi n’ubusemuzi n’ihinduranyandiko

Amashyirahamwe Ashingiye ku Moko

Aya mashyirahamwe akorera abaturage agatanga serivisi zijyanye n’imyidagaduro, imibereho myiza n’uburezi. Andi mashyirahamwe uzabona aho utuye ni ashingiye ku moko . Aya mashyirahamwe ashingiye ku bwoko aba yarashyizweho n’impunzi ndetse n’abimukira akaba abereyeho gufasha abantu bashya baje. Amwe muri ayo yigisha abantu bakuru, akabumbira abagore mu matsinda akanategura ibitaramo by’umuco n’imyidagaduro.

Amashyirahamwe ashingiye ku madini

Amashyirahamwe ashingiye ku madini abarirwamo insengero, imisigiti, amasinagogi, n’ahandi hantu hose abantu basengera; ikaba igamije gusenga. Hari kandi Imiryango myinshi ishingiye ku madini ishobora guterwa inkunga iturutse cyangwa ishamikiye ku yindi miryango itandukanye ishingiye ku madini, ariko ikaba igamije gufasha abantu batishoboye ititaye ku idini ryabo. Imwe muri iyo miryango itanga amasomo ‘y’icyongereza indi igatanga ubufasha mw’imyenda n’ibikoresho byo mu nzu byakoreshejwe.

Witeguye gusuzuma ubumenyi bwawe?

Iga intambwe ku yindi

Porogaramu ya Settle In ni inshuti idatenguha yo kugufasha mu rugendo rwawe rwo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Menya ibijyanye n’ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi wiyungure ubumenyi wifashishije amasuzumabumenyi ndetse n’amasomo bishimishije.

Uburyo bwinshi bwo kwiyungura ubumenyi

Hifashishijwe amasomo ndetse na videwo by’ingirakamaro, hahora hari ikintu gishya cyo kwiyungura. Settle In yoroshya uburyo bwo kwiyungura ubumenyi ku bijyanye no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iga ku muvuduko wawe – turi hano kubafasha.