Gushakisha inzu yo kubamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Byavuguruwe:10/24/2024
Igihe ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukwiye kumenya ko inzu wabamo ishobora kuba idasa n’iyo wabonye mu biganiro byo kuri televiziyo, muri filimi cyangwa mu matangazo yo kwamamaza. Abantu benshi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batuye mu mazu na aparitoma biciriritse kandi bito. Ni ngombwa kandi ko umenya ko inzu zo kubamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nke, kandi n’inzu zihari ntizihagije ku buryo abashaka inzu zo kubamo bazibona bose, cyane cyane inzu zihendutse.

Sobanukirwa neza n’inzu ya mbere wabamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Iyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhabwa inzu yo kubamo by’agateganyo, nka hoteli, inyubako z’amashami ya Kaminuza cyangwa aparitoma zirimo ibikoresho. Inzu yo kubamo by’agateganyo ikunda kuba iri ahantu haboneye kandi hafite ibikoresho byo mu nzu by’ibanze, ibikoresho byo mu gikoni, ahagenewe kumesera imyenda, ndetse n’ibindi nkenerwa. Ushobora kuba muri iyo nzu y’agateganyo maze ukamaramo ibyumweru cyangwa amezi mu gihe ukirimo gushakisha inzu yo kubamo mu buryo buhoraho.

Igihe ugeze mu nzu yawe ya mbere, yaba ari iyo kubamo by’agateganyo cyangwa iby’igihe kirekire, wowe n’umuryango wawe mwakirizwa ifunguro mumenyereye kandi igikoni kiba kirimo ibyo kurya by’ibanze runaka. Inzu yawe iba irimo ibikoresho by’isuku byawe ndetse n’ibikoresho byo gusukura inzu ubwayo.

Gushaka inzu yo kubamo by’igihe kirekire

Inzu yo kubamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikunda kuba ihenze kandi kubona ahantu heza, hatekanye kandi hahendutse ho kuba bishobora kugorana. Igihe ushaka inzu yo kubamo by’igihe kirekire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ugomba kwitega ibintu bishoboka koko kandi ukemera ko hari ibyo ushobora kutabona. Aho inzu iherereye, ingano yayo, no kuba yisanzuye bigomba kujyana n’amafaranga winjiza ku kwezi. Amafaranga y’inzu yo kubamo ni yo atwara igice kinini cy’amafaranga ukoresha ku kwezi aho waba utuye hose.

Uba ukorera amafaranga make cyane iyo ukigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Inzu wabamo bwa mbere iguhendukiye ishobora kuba itajyanye n’iyo wari witeze. Niba wari uri mu nzu yo kubamo by’agateganyo mu byumweru bya mbere ukigera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nka Hoteli cyangwa Airbnb, inzu uzabamo by’igihe kirekire ishobora kutaba nziza nk’iyo wabagamo by’agateganyo.

Uko igihe gihita, ushobora kubona inzu yo kubamo nziza kurushaho uko amafaranga ukorera, amanota y’inguzanyo ndetse no kwizigamira byiyongera. Kumenyera uko bashakisha inzu yo kubamo aho uba bishobora kukorohereza kuzabona inzu yo kubamo ijyanye n’iyo ukeneye. 

Niba kubona inzu ihendutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikugora, menya rwose ko atari wowe wenyine bibaho. Muri Leta 50 zose, hari ikibazo cy’ibura ry’ inzu zihendutse, kandi ntikigira ingaruka ku mpunzi n’abantu bakigera muri Amerika gusa, ahubwo izo ngaruka zigera no ku baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kugira ubone inama zagufasha kubona inzu yo kubamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, reba Ibintu bitandatu ugomba kuzirikana igihe ushaka inzu yo kubamo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

Image
housing
Image
moving

Kumenya neza inzu yo kubamo ukeneye

Mbere yo gutangira gushakisha inzu wabamo, ugomba kubanza kumenya neza inzu yo kubamo ukeneye. Ibi ni ibintu ugomba kuba ufite mu gihe ushakisha inzu yo kubamo. Kugira ngo umenye neza ibikenewe:

  • Reba neza ingengo y’imari ufite kugira ngo umenye ubukode buguhendukiye, kandi umenye neza ko bishobora kuba ngombwa ko unishyura andi mafaranga. Niba ukodesheje inzu, ita cyane ku yandi mafaranga ushobora gusabwa buri kwezi, nk’ay’amazi, umuriro na murandasi cyangwa ubwishingizi.
  • Tekereza ku ngano y’inzu ukeneye, harimo n’ibyumba ndetse n’aho guparika ikinyabiziga cyawe.
  • Ibaze niba aho iyo nzu iherereye hujuje ibyo umuryango wawe ukeneye. Urugero, ita cyane ku rugendo rugana cyangwa ruva ku kazi, ku mashuri ndetse niba hari n’uburyo rusange bwo gutwara abantu. Niba wowe cyangwa umuntu wo mu muryango wawe mukeneye uburyo bwihariye bwo kwinjira muri iyo nzu, kora ku buryo iyo nzu iba yujuje ibyo bisabwa byose.
  • Suzuma neza umutekano w’ako gace maze umenye neza ko haboneka serivisi z’ubutabazi bwihutirwa nka polisi n’ibitaro cyangwa hari ivuriro hafi aho.

Buri muryango uba wihariye kandi ukanakenera ibintu byihariye. Ibi bibazo byagufasha kumenya neza ibyihariye wowe cyangwa umuryango wawe mukenera kandi ugasobanukirwa neza inzu yaba ikubereye.

Ibibazo bikunda kubazwa

Niba udashobora kubona inzu ihendutse aho utuye, Leta ya Amerika yashyizeho gahunda zishobora gufasha imiryango yinjiza amafaranga make:

  • Gahunda y’inzu zigenewe abinjiza amafaranga atandukanye (Mixed Income Housing) ikubiyemo inyubako z’aparitoma ziri ku giciro kijyanye n’isoko runaka ndetse zimwe muri aparitoma zagenewe abakodesha binjiza amafaranga make cyane kurusha abandi muri ako gace. Ubu bwoko bw’inzu zo kubamo ntibuhagije kandi ntibuboneka mu mijyi yose cyangwa insisiro zose.
  • Gahunda y’inzu za rusange (Public Housing) ikubiyemo inzu zihendutse zubatswe kandi ziterwa inkunga na leta ku rwego rw’igihugu no ku rwego rwa Leta ubwazo. Mu Gahunda y’inzu za rusange, ubukode bushingira ku ijanisha rihamye ry’amafaranga umuryango winjiza. Ubu bwoko bw’inzu zo kubamo ntibuhagije kandi hakunda kuba hari urutonde rw’abategereje kuzituramo.
  • Gahunda y’inzu zo kubamo igenewe abahawe jeto (Housing Choice Voucher Program housing), abantu bakunda kwita gahunda y’inzu zo mu Cyiciro cya 8, na yo iterwa inkunga na leta ku rwego rw’igihugu, aho leta yishyura ba nyir’inzu zikodeshwa kugira ngo inzu zikomeze guhenduka. Izi nzu zo kubamo zigenewe abantu bamwe na bamwe, harimo impunzi ndetse n’abakigera muri Amerika, basaba kandi bakaba bujuje ibisabwa byo gufashwa ubukode.

Kugira ngo umenye andi makuru yerekeranye n’izi gahunda z’ubukode za leta ndetse unabone amahitamo y’inzu zihendutse zihari, sura urubuga: https://www.hud.gov/states.

Biba byiza iyo ugumye mu nzu ukodesha mu gihe kiri hagati y’amezi 6 na 12 kugira ngo ugaragaze ko wishyura ubukode neza. Uko wishyura ubukode bigufasha mu gihe uri gushaka ahandi hantu ho kuba kandi bikagaragariza ba nyir’amazu ko uri umupangayi wo kwizerwa.

Niba ushaka kwimukira ahandi hantu, hari ibintu ugomba kuzirikana:

Kudasesa amasezerano y’ubukode atarangiye

Niba ukodesha na nyir’inzu, ugomba kwitondera ibyo gusesa amasezerano y‘ubukode atarangiye. Aya masezerano agaragaza neza igihe ushobora kumara muri aparitoma. Akenshi, amara umwaka umwe. Iyo wimutse mbere y’uko ayo masezerano y’ubukode arangira, ushobora kwishyura amande cyangwa ukishyura amezi yose asigaye kugira ngo amasezerano y’ubukode arangire.

Amaserano y’ubukode kandi agaragaza igihe ugomba kumenyeshereza nyir’inzu niba uteganya kwimuka cyangwa gusaba ko amasezerano y’ubukode yongerwa. Ibi byitwa kumenyesha nyir’inzu ko uzava mu nzu. Akenshi, uba ugomba kubimumenyesha hagati y’iminsi 30 na 90 mbere y’uko amasezerano y’ubukode yongerwa cyangwa mbere y’itariki yo kwimuka.

Igihe uteganya kwimuka, reba neza amaserano y’ubukode maze uvugishe nyir’inzu kugira ngo umenye neza uko bizagenda mu gihe waba usheshe amasezerano y’ubukode mbere y’uko arangira.

Kuzuza ifishi ya AR-11 yawe

Urasabwa kumenyesha Serivisi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe abaturage n’abinjira n’abasohoka mu gihugu (USCIS) igihe uhinduye aderesi kandi ukabikora mu gihe kitarenze iminsi 10 wimutse, n’ubwo waba wimukiye ahantu by’agateganyo. Ugomba kandi no kumenyesha USCIS ibirebana na aderesi yawe nshya, wuzuza ifishi yitwa AR-11. Ibi bibafasha kumenya aho uherereye.

Gusaba serivisi n’ibyo ugenerwa

Ni ngombwa cyane ko usobanukirwa neza ko kwimuka bishobora no gutera impinduka mu bufasha uhabwa na serivisi zitangirwa aho utuye, nk’ubufasha bw’ibyo kurya cyangwa ubuvuzi. Ushobora gukenera kongera kubisaba aho wimukiye, kandi ushobore guhabwa serivisi zitandukanye n’izo warusanzwe uhabwa.

Icyitonderwa: Iyi mfashanyigisho yateguwe ku bufatanye na Refugee Housing Solutions. Refugee Housing Solutions ni umushinga wa Church World Service uri mu masezerano yishyurwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Minisiteri ya Leta.

Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
4
0