Uruhare rwo Kugira umuntu uba muri Amerika mu kwimura no gutuza Impunzi

Byavuguruwe:10/29/2024
Impunzi ziza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biciye muri Gahunda yo kwinjiza Impunzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USRAP) zifite amahirwe yo gufatwa n’Ikigo gifasha impunzi kwimukira no gutura muri Amerika kandi kizifasha mu gutegura neza dosiye zabo no kubona umuntu uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bitandukanye kandi bitameze umuvandimwe nyakuri utanga icyemezo cy’ubuhamya bw’uwo bafitanye isano, ubusabe bwa I-730 cyangwa rimwe na rimwe ubusabe bwemejwe bwa I-130, impunzi zishobora gushaka umuntu, hatitawe ku isano nk’umuntu uba muri Amerika zifuza kuba zatura hafi ye. Ntabwo impunzi zisabwa gushaka umuntu uba muri Amerika mu gihe dosiye zazo zitegurirwa mu mahanga. Ariko, niba hari uwabonetse, ni ingenzi ku mpunzi n’abo zifite baba muri Amerika gusobanukirwa akamaro ko kugira umuntu uba muri Amerika mu gutuza impunzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Image
Refugee Resettlement

Umuntu ba muri Amerika ni iki?

Impunzi zitura muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zishobora gushaka inshuti cyangwa abo bafitanye isano basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zifuza guhuzwa nabo zikihagera. Iyo bamaze kugaragazwa, abo bantu bashakwa n’Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi kikemeza niba bifuza ko impunzi zitura hafi yabo. Iyo babyemeye, aba bantu bafatwa nk’abantu bafite uba muri Amerika. Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi ntigitanga umwirondoro bwite w’umuntu nk’amakuru y’ubuzima ku muntu afite muri Amerika. Ariko, bafatanya n’umuntu ufite uba muri Amerika mu gutegura kugera kw’impunzi muri Amerika.

Image
Resettlement
Image
Three people are standing together in a room, closely looking at a piece of paper. A man in a white jacket, a woman with blonde hair in a gray sweater, and a boy in a black and green jacket are intently reading the document. The setting appears to be a casual indoor environment.

Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi ni iki?

Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi ni umuryango utabogamiye kuri leta ukorana na Guverinoma Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ku bufatanye hagati ya leta n’abikorera mu gufasha impunzi ziza muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika biciye muri USRAP. Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ishyiraho amabwiriza kandi ikanatanga inkunga y’igice kuri serivisi z’ingenzi impunzi zihabwa biciye muri Gahunda yo kwakira no gutuza impunzi (R&P). Ibigo bishinzwe kwimura no gutuza impunzi bishinzwe gutanga izi serivisi no guha impunzi n’imiryango yazo ubufasha bw’ingenzi mu mezi yabo ya mbere muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Kugira ngo umenye ibindi ku Kigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi, sura urubuga rwa Settle In website kuri  https://settleinus.org.

Image
A man and a woman, both wearing blue polo shirts with the restaurant's name, are standing inside a restaurant. The woman has her arms crossed, and the man has his arm around her shoulder. Behind them is the counter with a menu board above, displaying various food items. The kitchen area and some framed pictures on the wall are also visible.

Abantu ufite muri Amerika bakorana bate n'Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi?

Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi kivugisha umuntu ufite muri Amerika ku nshuro ya kabiri iyo igihe cyo kuhagera kw’inshuti ze cyangwa abo bafitanye isano cyegereje kugira ngo babasobanurire serivisi z’ingenzi zisabwa na Gahunda yo kwakira no gutuza impunzi (R&P). Kubavugisha bwa kabiri bishobora kuba mu mezi cyangwa imyaka nyuma yo kuvugana bwa mbere kandi impinduka zose z’umuntu ufite muri Amerika zigomba kumenyeshwa Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi, harimo no guhinduka kw’aderesi kw’umuntu ufite muri Amerika.

Iyo ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi kivugisha umuntu ufite muri Amerika mbere y’uko impunzi ihagera, babaza uwo impunzi ifite muri Amerika niba yifuza kugira uruhare muri serivisi zo gutuza impunzi n’ubufasha nko guherekeza Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi mu kujya gufata inshuti zabo ku kibuga cy’indege, kubaha aho kuba no kubatwara abajyana kwitabira za rendevu cyangwa kumenyereza impunzi

mu muryango mugari mushya. Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi ni cyo ubundi gishinzwe gutanga izi serivisi no kugena ikoreshwa ry’inkunga itangwa na Gahunda ishinzwe kwakira no gutuza impunzi (R&P). Ubufasha ubwo ari bwo bwose butangwa na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika butangwa ku bushake. Bimwe mu bigo bishinzwe kwimura no gutuza impunzi bishobora kuba bifite “Amasezerano n’Umuntu ufite muri Amerika” akaba ari ifishi aho umuntu ufite muri Amerika agaragaza ubufasha yaha inshuti ye cyangwa uwo bafitanye isano mu gihe baba bageze muri Leta Zunze Ubumwe z’amerika. Iyi fishi ntabwo ari inyandiko yemewe n’amategeko ariko ni igikoresho cyo gufasha abantu bafite ababa muri Amerika n’abakozi b’ikigo.

 

Inyungu n’ibyitabwaho ku muntu uba muri Amerika no ku mpunzi

Impunzi zishobora guhabwa ubundi bufasha butangwa n’abantu zifite muri Amerika mu buryo butandukanye. Abantu ufite muri Amerika bafite umwanya wihariye wo gusangiza inshuti zabo z’impunzi zikihagera cyangwa abo bafitanye isano uko ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bumeze uko bagenda banyura muri sisitemu nshya kandi batamenyereye, hamwe n’imico itandukanye. Ni ingenzi kandi kumenya uko buri mpunzi muri Amerika byagiye biyigendekera mu buryo butandukanye kandi bishobora guterwa nk’ibintu birimo imyaka, aho yagiye gutuzwa ndetse n’akazi n’ubumenyi bw’ururimi.

 

Ururimi n'Ubusemuzi

Nubwo umuntu ufite muri Amerika ashobora kuba avuga Icyongereza n’ururimi rw’impunzi, Umukozi w’ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi ntabwo yakoresha umuntu ufite muri Amerika nk’umusemuzi mu gihe aganira n’impunzi. Leta y’igihugu isaba Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi guha akazi umusemuzi wigenga mu gihe mu bakozi bafite ntawe uvuga ururimi rw’impunzi. Mu bihe bimwe na bimwe aho Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi kidatanga serivisi z’ingenzi, abantu impunzi ifite muri Amerika bashobora gusemurira inshuti yabo cyangwa umuvandimwe ukihagera.  Ikigo gishobora gutanga inama zijyanye no gusemura uko biri ngombwa. Abantu bari muri Amerika baziranye n’impunzi bashishikarizwa gushimangira akamaro ko kwiga Icyongereza no kwitabira amahugurwa yo kwiga Icyongereza mu muryango mugari babarizwamo.

Wari uzi ko?

Dore amakuru mpamo ku gutuza impunzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, cyane ku mpunzi zifite abantu baba muri Amerika. Kugira ngo umenye byinshi kuri USRAP n’ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, sura urubuga rwa CORE Resettlement Navigator ari rwo corenav.org. Uru rubuga rutanga amakuru asobanutse neza, y’ukuri, kandi ajyanye n’igihe ku impunzi n’abazifasha kwimuka no gutura muri Amerika.

Kuba ufite umuntu muri Amerika si ikintu gisabwa na USRAP, kandi abatanga ubusabe muri USRAP bashobora gutura muri Amerika batabifashijwemo n’umuntu bafite muri Amerika. Muri urwo rwego, kugira umuntu muri Amerika ntibivuze ko uzemererwa gutura muri Amerika kandi igikorwa cyo kureba ko wujuje ibisabwa ntigitandukanye ndetse ntikihutishwa ku batanga ubusabe bafite abantu muri Amerika.

Hakurikijwe amabwiriza yashyizweho na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kuri Gahunda yo kwakira no gutuza Impunzi (R&P), Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi ntikemerewe gukoresha umuntu impunzi ifite muri Amerika nk’umusemuzi muri serivisi z’ingenzi zisabwa.

Aya mabwiriza Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyiriyeho USRAP ashobora guhinduka buri mwaka maze bikagira ingaruka kuri serivisi n’ubufasha bwatanzwe n’Ibigo bishinzwe kwimura no gutuza impunzi. Bityo rero, serivisi z’ingenzi zo kwimura no gutuza impunzi zahawe abahoze ari impunzi, bashobora kuvamo abantu baba muri Amerika, zishobora kuba zitandukanye na serivisi zihabwa impunzi zikigera muri Amerika.

Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi kigomba kwandika no kubika irangizwa rya serivisi z’ingenzi zirimo kwemeza serivisi iyo ari yo yose abantu ufite muri Amerika batanga. Ni yo mpamvu abantu ufite muri Amerika bashobora gusabwa gushyira umukono ku nyandiko ijyanye na serivisi batanga. Ariko, abantu ufite muri Amerika ntibategetswe gutanga indi serivisi y’ingenzi isabwa.

Akenshi, abantu ufite muri Amerika baba bishimiye kwinjizwa mu gikorwa cyo kwimura no gutuza impunzi z’inshuti zabo n’abo bafitanye isano, yaba ari ukubacumbikira mu ngo zabo, kubajyana kwitabira za randevu cyangwa kubaha gusa ubufasha bwo kubahumuriza. Mu gihe abantu ufite muri Amerika bigomwa amasaha yabo bagakorera ku bushake Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi, bagomba kuvugana n’umukozi w’Ikigo gishinzwe kwimura no gutuza impunzi kugira ngo barebe ibikorwa byafatwa nk’ubufasha butangwa n’umukorerabushake.

Image
A smiling woman wearing a black hat is holding a baby and standing in a group with other women. The baby is looking curiously at one of the women in the group. The setting appears to be casual and friendly.
Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
21
0