Serivisi Zigenewe Abaturage
Ubufasha bwa Leta
Ibigo bya Leta bishinzwe imibereho myiza biha serivisi abaturage mu duce baherereyemo. Ibi bigo bifasha abantu bafite ibibazo byihariye, nk’imiryango ikennye, idafite icumbi n’abantu bafite ubumuga. Guverinoma ifite igihe n’amabwiriza byihariye byo gufasha impunzi.
Dore zimwe muri gahunda za leta zo gufasha impunzi:
Ubufasha bw’amafaranga
Ku bantu bafite ibibazo byo kubona akazi,hari gahunda ebyiri zashyiriweho gufasha abantu mu bijyanye n’amafaranga: Gahunda yo Gufasha Imiryango Itishoboye(TANF) yita ku babyeyi n’abana hamwe na Gahunda yo Gufasha Impunzi Hifashishijwe Amafaranga(RCA) yita ku mpunzi z’ingaragu n’abashakanye badafite abana.
Gahunda y’Ubufasha bw’Ibiribwa (SNAP)
Iyi gahunda ya leta ifasha abantu batishoboye kubona amafunguro muri Leta zunze Ubumwe za Ammerika. Umuntu wemerewe ubufasha muri iyi gahunda ahabwa ikarita imufasha kugura amafunguro yo ku kigero runaka buri kwezi. Impunzi zishobora gusaba ubufasha bw’ibiribwa bwifashishije inzego z’ibanze za leta. Ingano y’ubufasha itandukana bitewe n’agace (leta) ubarizwamo kandi igashingira ku ngano y’umuryango n’umutungo wawo.
Imfashanyo y’Inyongera Igenerwa Abinjiza Amafaranga Abatunga Adahagije (SSI)
Ubu ni ubufasha bugenewe abantu bafute ubumuga cyangwa barengeje imyaka 65 kandi batanishoboye.
Ubufasha bugenewe abana
Imiryango imwe yita kuba batishoboye, ikabikora ku buntu cyangwa ku giciro cyo hasi kugira ngo babashe gukora no gushaka akazi.
Serivisi Rusange
Buri gace kagira serivisi rusange gaha abantu bahatuye. Dore zimwe muri serivisi rusange zikunze gutangwa:
Ubufasha bwa Leta
Ubutabazi bw’ibanze hamwe na nimero ya telefoni 911 ushobora gukoresha utabaza
Buri gace kagira inzego zishinzwe kuzimya umuriro na serivisi zishinzwe gutabara abantu. Kugira ngo ubone ubutabazi, uhamagara kuri 911 ukababwira icyifuzo cyawe (“polise”, “kuzimya umuriro”, cyangwa “imodoka itwara abarwayi”) ukababwira n’aho uherereye. Iyo udashoboye gusobanura ikibazo cyawe mu cyongereza, uvuga gusa amagambo “ubufasha” (help), cyangwa “ubutabazi”(emergency), hanyuma ukareka telefoni yawe igakomeza igahamagara (ntuhagarike guhamagara). Icyo gihe bizafasha abatabazi kumenya aho uherereye.
Polisi
Abapolisi ni abakozi ba leta bashinzwe kurinda no gufasha abaturage. Iyo umupolisi akwegereye akagusaba guhagarara, usabwa kumwumvira. Kora buri gihe icyo umupolisi agusabye, utuze kandi wubahe. Iyo udashoye kumvikana n’umupolisi, usaba umusemuzi kandi utegereze wihanganye. Iyo bishoboka waka ubufasha Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi.
Amasomero
Hari amasomero rusange afite ibitabo n’ibindi bikoresho birimo CD, DVD, abaturage bashobora gutiramo ibyo bikoresho ku buntu. Usabwa gusaba ikarita izajya igufasha gutira no gutahana ibikoresho byo mu isomero. Kenshi amasomero yigisha abana gusoma no kuvuga icyongereza kandi haba harimo na za mudasobwa zishobora gukoreshwa n’abantu bahaje.
Amapariki n’ imyidagaduro
Pariki zigena ahantu ha rusange ho kuruhukira, gusohokera, n’ibibuga by’imikino. Pariki nyinshi zigira amabwiriza agena ibyo abaje kuhasura bemerewe n’ibyo batemerewe gukora. Kujya muri pariki nyinshi ni ubuntu, ariko pariki za leta n’izo ku rwego rw’igihugu zishobora kwishyuza.
Ubufasha butari ubwa leta
Imiryango imwe yigenga ifasha abantu ikoresheje impano z’abantu ku giti cyabo, cyangwa igakoresha inkunga ya leta n’iy’abantu ku giti cyabo. Iyo miryango igira inama z’ubutegetsi zishinzwe guteganya ibyo gukora kandi zigomba gutanga raporo z’umwaka ku byakozwe, ariko zitandukanye na leta
Iyi miryango igabanyijemo ibyiciro bitatu bikurikira:
Imiryango Itegamiye Kuri Leta yo ku rwego rw’igihugu(NGOs)
Iyi miryango ifasha abantu mu duce twose tw’igihugu, ikaba iba ifite icyicaro gikuru mu murwa mukuru. Imiryango imwe muri iyoishobora gufasha impunzi. Ingano, ikiguzi n’ubwoko bwa serivisi zitangwa n’iyi miryango bitandukana bitewe n’agace, ariko imyinshi itanga serivisi zikurikira:
- Ubujyanama
- Gufasha abimukira
- Amasomo y’icyongereza
- Serivisi zirebana n’akazi
- Serivisi n’ubusemuzi n’ihinduranyandiko
Amashyirahamwe Ashingiye ku Moko
Aya mashyirahamwe akorera abaturage agatanga serivisi zijyanye n’imyidagaduro, imibereho myiza n’uburezi. Andi mashyirahamwe uzabona aho utuye ni ashingiye ku moko . Aya mashyirahamwe ashingiye ku bwoko aba yarashyizweho n’impunzi ndetse n’abimukira akaba abereyeho gufasha abantu bashya baje. Amwe muri ayo yigisha abantu bakuru, akabumbira abagore mu matsinda akanategura ibitaramo by’umuco n’imyidagaduro.
Amashyirahamwe ashingiye ku madini
Amashyirahamwe ashingiye ku madini abarirwamo insengero, imisigiti, amasinagogi, n’ahandi hantu hose abantu basengera; ikaba igamije gusenga. Hari kandi Imiryango myinshi ishingiye ku madini ishobora guterwa inkunga iturutse cyangwa ishamikiye ku yindi miryango itandukanye ishingiye ku madini, ariko ikaba igamije gufasha abantu batishoboye ititaye ku idini ryabo. Imwe muri iyo miryango itanga amasomo ‘y’icyongereza indi igatanga ubufasha mw’imyenda n’ibikoresho byo mu nzu byakoreshejwe.