Serivisi Zigenewe Abaturage

Byavuguruwe:9/24/2024
Serivisi Zigenewe Abaturage zikubiyemo serivisi, ubufasha, ibikoresho, n’umutungo byagenewe abaturage mu duce batuyemo. Izi serivisi zishobora gutangwa ku buntu cyangwa ku giciro gito, zigatangwa na leta, imiryango ishingiye ku turere runanka cyangwa imiryango ishingiye ku madini.
Image
Firefighters in full gear are working at the scene of a fire. Several firefighters are facing a fire truck, with one standing on top, directing a hose at the burning building. Smoke is billowing in the background, and additional emergency vehicles are present.

Ubufasha bwa Leta

Ibigo bya Leta bishinzwe imibereho myiza biha serivisi abaturage mu duce baherereyemo. Ibi bigo bifasha abantu bafite ibibazo byihariye, nk’imiryango ikennye, idafite icumbi n’abantu bafite ubumuga. Guverinoma ifite igihe n’amabwiriza byihariye byo gufasha impunzi.

Dore zimwe muri gahunda za leta zo gufasha impunzi:

Ubufasha bw’amafaranga

Ku bantu bafite ibibazo byo kubona akazi,hari gahunda ebyiri zashyiriweho gufasha abantu mu bijyanye n’amafaranga: Gahunda yo Gufasha Imiryango Itishoboye(TANF) yita ku babyeyi n’abana hamwe na Gahunda yo Gufasha Impunzi Hifashishijwe Amafaranga(RCA) yita ku mpunzi z’ingaragu n’abashakanye badafite abana.

Gahunda y’Ubufasha bw’Ibiribwa (SNAP)

Iyi gahunda ya leta ifasha abantu batishoboye kubona amafunguro muri Leta zunze Ubumwe za Ammerika. Umuntu wemerewe ubufasha muri iyi gahunda ahabwa ikarita imufasha kugura amafunguro yo ku kigero runaka buri kwezi. Impunzi zishobora gusaba ubufasha bw’ibiribwa bwifashishije inzego z’ibanze za leta. Ingano y’ubufasha itandukana bitewe n’agace (leta) ubarizwamo kandi igashingira ku ngano y’umuryango n’umutungo wawo.

 

Supplemental Security Income (SSI)

Ubu ni ubufasha bugenewe abantu bafute ubumuga cyangwa barengeje imyaka 65 kandi batanishoboye.

Child Care Assistance Programs

Imiryango imwe yita kuba batishoboye, ikabikora ku buntu cyangwa ku giciro cyo hasi kugira ngo babashe gukora no gushaka akazi.

Serivisi Rusange

Buri gace kagira serivisi rusange gaha abantu bahatuye. Dore zimwe muri serivisi rusange zikunze gutangwa:

Image
Two women are walking on a sidewalk in a parking lot, pushing a red shopping cart. One woman is wearing a black hoodie, and the other is wearing a white blouse. They appear to be having a conversation as they walk.
Image
A classroom with young children sitting on the floor, facing a teacher. Some children have their hands raised, and the teacher is interacting with them. The classroom has a whiteboard, colorful decorations, and various educational materials.

Ubufasha bwa Leta

Amapariki n’ imyidagaduro

Pariki zigena ahantu ha rusange ho kuruhukira, gusohokera, n’ibibuga by’imikino. Pariki  nyinshi zigira amabwiriza agena ibyo abaje kuhasura bemerewe n’ibyo batemerewe gukora. Kujya muri pariki nyinshi ni ubuntu, ariko pariki za leta n’izo ku rwego rw’igihugu zishobora kwishyuza.

Ubufasha butari ubwa leta

Imiryango imwe yigenga ifasha abantu ikoresheje impano z’abantu ku giti cyabo, cyangwa igakoresha inkunga ya leta n’iy’abantu ku giti cyabo. Iyo miryango igira inama z’ubutegetsi zishinzwe guteganya ibyo gukora kandi zigomba gutanga raporo z’umwaka ku byakozwe, ariko zitandukanye na leta

Iyi miryango igabanyijemo ibyiciro bitatu bikurikira:

Imiryango Itegamiye Kuri Leta yo ku rwego rw’igihugu(NGOs)

Iyi miryango ifasha abantu mu duce twose tw’igihugu, ikaba iba ifite icyicaro gikuru mu murwa mukuru. Imiryango imwe muri iyoishobora gufasha impunzi. Ingano, ikiguzi n’ubwoko bwa serivisi zitangwa n’iyi miryango  bitandukana bitewe n’agace, ariko imyinshi itanga serivisi zikurikira:

  • Ubujyanama
  • Gufasha abimukira
  • Amasomo y’icyongereza
  • Serivisi zirebana n’akazi
  • Serivisi n’ubusemuzi n’ihinduranyandiko

Amashyirahamwe Ashingiye ku Moko

Aya mashyirahamwe akorera abaturage agatanga serivisi zijyanye n’imyidagaduro, imibereho myiza n’uburezi. Andi mashyirahamwe uzabona aho utuye ni ashingiye ku moko . Aya mashyirahamwe ashingiye ku bwoko aba yarashyizweho n’impunzi ndetse n’abimukira akaba abereyeho gufasha abantu bashya baje. Amwe muri ayo yigisha abantu bakuru, akabumbira abagore mu matsinda akanategura ibitaramo by’umuco n’imyidagaduro.

Amashyirahamwe ashingiye ku madini

Amashyirahamwe ashingiye ku madini abarirwamo insengero, imisigiti, amasinagogi, n’ahandi hantu hose abantu basengera; ikaba igamije gusenga. Hari kandi Imiryango myinshi ishingiye ku madini ishobora guterwa inkunga iturutse cyangwa ishamikiye ku yindi miryango itandukanye ishingiye ku madini, ariko ikaba igamije gufasha abantu batishoboye ititaye ku idini ryabo. Imwe muri iyo miryango itanga amasomo ‘y’icyongereza indi igatanga ubufasha mw’imyenda n’ibikoresho byo mu nzu byakoreshejwe.

Image
Screenshot of Settle In app
Image
App Icon

Manura Apurikasiyo ya Settle In

Reba videwo ngufi, ufate amasomo y'uburyo bwo kuganira n'abandi, kandi uhabwe udupapuro tw'ishimwe kugira ngo umenye uko wiga. Settle In iguherekeza mu rugendo rwawe rwo kwimuka no gutura.

Was this article helpful?
0
0