Ubuzima bwo mu mutwe Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Byavuguruwe:10/24/2024
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kwita kubuzima bwo mu mutwe bisobanura kwita ku kubyiyumviro byawe no kumererwa neza muri rusange. Ibi harimo uburyo abantu bita kumuhangayiko, bagasabana n’abandi, cyangwa uko biyumva muntekerereze zabo no mumibiri yabo. Ubuzima bwo mu mutwe ni ingenzi kubuzima muri rusange kandi bushobora kuganisha ku mibanire ihamye, kumererwa neza kumubiri, no kwihangana mumarangamutima. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni ibisanzwe ko abantu baganira ku buzima bwabo bwo mu mutwe bagashaka inkunga y'amarangamutima niba bakeneye ubufasha.

Ubwoko bw'inkunga y'amarangamutima

Ushobora kumva uhangayitse, ubabaye, cyangwa bikurenze mugihe cyurugendo rwawe rwo kwimuka cyangwa mubuzima bwa buri munsi. Nibisanzwe guhura nibi byiyumviro kandi nibyiza gusaba inkunga y’amarangamutima niba uyikeneye. Inkunga y'amarangamutima ishobora guturuka ahantu henshi hatandukanye. Ingero zimwe harimo:

Abantu bo Mubuzima Bwawe. Ushobora kubona inkunga ukoresheje inshuti n'umuryango, abajyanama, cyangwa abatoza. Abigisha n'abayobozi mumyizerere nabo bashobora gutanga umurongo mubihe bigoye.

Ubuvuzi cyangwa ubujyanama. Abavuzi n'abajyanama bagutera inkunga yo guteza imbere uburyo bwo gusobanukirwa no guhangana n’ibyiyumviro byawe. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abantu benshi bavugana n’umuganga cyangwa umujyanama kugirango afashe ibyiyumviro byabo, kabone nubwo baba badafite ibibazo bikomeye.

Amatsinda yo Gushyigikirana. Amatsinda yo gushyigikirana atanga inkunga kubandi bantu bahanganye n’ibibazo bisa nk’ibyabo. Amatsinda amwe ashyigikirana arimo ibikorwa byo guhanga, nk’ubugeni cyangwa guteka. Ushobora kubona amatsinda yo gushyigikirana y’abantu runaka, nk’ababyeyi cyangwa ingimbi. Amatsinda yo gushyigikirana ashobora kandi kugufasha guhura n’abandi bantu bashya mubaturage ubamo.

Imiti. Imiti ishobora kugufasha kugabanya guhangayika, gusinzira neza, no gufasha kugira ubuzima bwiza bw’amarangamutima. Imiti ikunze gutangwa n’abashinzwe ubuvuzi bw’ibanze cyangwa abaganga b’indwara zo mumutwe Abantu bafata imiti mubisanzwe bahura na muganga buri gihe kugirango barebe uko imiti iri gukora.

Ni ngombwa kumenya ko abatanga serivisi n'abasemuzi bagomba kugira ibanga ibyo wabasangije keretse niba bafite impungenge ko ushobora kwibabaza cyangwa ukababaza. Ibi bivuze ko abatanga serivisi n’abasemuzi batazabwira umuryango wawe, inshuti, cyangwa abaturage utuyemo ibitekerezo byawe, ibyiyumvo, cyangwa ibiganiro.

Image
support group
Image
therapy

Guhitamo Uguha Serivisi

Kubona uguha serivisi ukora neza kubibazo byawe kandi gahunda yawe bishobora gufata igihe. Mugihe ushaka uguha serivisi, ita kuri ibi:

Ubwishingizi bw'Ubuzima. Abatanga serivisi bamwe bemera ubwishingizi bw’ubuzima, kandi bamwe bafatwa nkabo hanze '"y’imiyoboro." Ugomba kubaza niba abatanga serivisi, ishyirahamwe, cyangwa itsinda ryunganira ryemera ubwishingizi bw’ubuzima kandi niba hari amafaranga yinyongera cyangwa ubwishyu.

Ubusemuzi. Ufite uburenganzira bwo gusemurirwa mururimi ukunda nta kiguzi giturutse mumuryango uwo ariwo wose w’ubuzima wakiriye amafaranga ya Leta. Bwira abakozi b'ibitaro cyangwa ivuriro ko ukeneye umusemuzi mugihe wahawe gahunda cyangwa ugeze kubutabazi.

Kuboneka. Reba aho utanga serivisi aherereye, amasaha abonekaho kugirango uvurwe, n’igihe ushobora gutegereza guhabwa serivisi. Ushobora kandi kubaza niba uwaguhaye serivisi azaboneka mugihe by’ihutirwa.

Umuti. Ushobora kubaza niba uwaguhaye serivisi afite imico nk’iyawe cyangwa yakoranye n’abantu bashya mbere. Ushobora kandi kubaza niba bafite uburambe bwo gufasha mubyijyanye n’ibibazo ufite.

Wibuke ko guhitamo uguha serivisi ari icyemezo cyawe. Ni ingenzi gushaka utanga serivisi wizeye kandi wumva utaguteye ikibazo. Niba ukeneye ubufasha bwo kubona serivisi, baza abashinzwe ubuvuzi bw’ibanze, abashinzwe ibibazo, Ikigo gishinzwe gutuza, cyangwa umuterankunga kugirango agufashe.

 

Image
provider
Image
provider 2

Icyitonderwa:

IRC yahawe inkunga y’imari na Ministeri y’Ubuzima ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ishami rishinzwe Abana n’Imiryango, Imfashanyo Nomero #90RB0052 n’Imfashanyo Nomero #90RB0053. Uyu mushinga uterwa inkunga y’imali 100% na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibikubiye muri iyi nyandiko byanditswe na bene byo, ntabwo ari shinganwa ko byerekana imitekerereze ya Ministeri y’Ubuzima ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Ishami ryita ku Bana n’Imiryango.

Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
2
0