Ni gute uvugana na Polisi muri Amerika
Byavuguruwe:11/18/2024
Uruhare rwa Polisi muri Amerika ni uguharanira ituze rya rubanda n’umutekano, kubahiriza amategeko,

Nuhura na Polisi ahantu hahurira abantu benshi. Ugahagarikwa na Polisi utwaye imodoka, cyangwa ugahura na yo aho ari ho hose, dore zimwe mu nama z’uburyo bukwiye bwo kuvugana na yo:
- Tuza kandi ugenzure amarangamutima yawe.
- Garagaza kubaha. Ntuterane amagambo na polisi.
- Shyira intoki zawe ahagaragara kandi uzikure mu mifuka.
- Ntiwiruke cyangwa ngo ugire ikintu ufata bitunguranye.
- Guma hamwe ntuve aho uri.
- Niba uri mu modoka, guma mu modoka kandi ukomeze ufunge umukandara wawe.
- Ntukore k’umupolisi cyangwa ngo uhagarare umwegereye cyane.
- Jya witwaza indangamuntu yawe na nomero ya telefone y’umuntu ushobora kugufasha bibaye ngombwa.
- Baza niba wagenda nta kibazo, niba ubyemerewe, ugende witonze.
Image

Image

Ibuka ko: Ntacyo bitwaye kuvuga ko udasobanukiwe ibyo ubwirwa. Ufite uburenganzira bugenwa n’amategeko bwo guhabwa umusemuzi.
- Niba ushinjwa kurenga ku mategeko maze ugafatwa, ufite uburenganzira bwo guceceka no kuvugana n’umwunganizi mu by’amategeko mbere yo kubazwa ibibazo.
- Niba udashobora kwiyishyurira umwunganizi mu by’amategeko, urukiko rukwishyurira umwunganizi mu by’amategeko uguhagararira.
- Niba ufite ibibazo ku byerekeye kuvugana na Polisi, baza umukozi mu biro byo gutuza impunzi mukorana kugira ngo agufashe.
Image
