Kwipimisha indwara

Iyo dosiye yawe yemerewe gukomeza mu kindi cyiciro, wowe n’abagize umuryango wawe bahabwa gahunda yo gutanga ibizamini kwa muganga. Usabwa kugaragaza impapuro zose wivurijeho  n’izo wakingiriweho iyo ugiye gutanga ibizamini. Ibi bituma ababishinzwe bashobora kwita ku buzima bwawe neza mu gihe cyo gutuzwa na nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibizamini byawe bihabwa agaciro hagati y’amezi 3 na 6. Ushobora gusabwa kongera gutanga ibizamini byo kwa muganga igihe utabashije kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika itariki yo Kwipimisha indwara by’ibanze.

Medical Screening

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe.  

Icyiciro cya 3: Kwipimisha indwara

Kwipimisha indwara bigamije gusuzuma niba wujuje ibisabwa kugira ngo winjire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ko ushoboye gukora ingendo, guhabwa ubufasha muby’ubuzima igihe ar ngombwa no kuba utabangamira abandi bagenzi.

Kwipimisha indwara bikubiyemo ibintu bikurikira:

  • Gusuzuma ibijyanye n’ubuzima rusange by’abantu
  • Gusuzuma uko ubuzima buhagaze n’ibishobora kwitabwaho mbere y’urugendo, mu rugendo, na nyuma yo kugera aho gutuzwa.
  • Gusuzuma niba ushoboye gukora ingendo, ubuvuzi n’ubufasha mu by’ubuzima, iyo ari ngombwa.

*Abantu bafite ibibazo bikomeye by’ubuzima agenerwa umuganga umwitaho mu rugendo rwo kwerekera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Medical Screening
Medical Screening

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA

Muri ibi bizamini, bitewe n’imyaka yawe, ushobora kwitega ibi bikurikira:

  • Gupimwa umuvuduko w’amaraso, uburebure, ibiro, no gusuzuma amaso
  • Amaraso yawe arapimwa
  • Unyuzwa mu cyuma bapima igituza
  • Ibizamini by’umubiri Guhabwa inkingo

 

Iyo wamaze Kwipimisha indwara, bishobora gutwara ibyumweru byinshi mbere y’uko ibisubizo by’ibizamini byawe biboneka bikajyanwa mu Kigo Gishinzwe Gutuza Impunzi. Ushobora gusabwa gutanga ibindi bizamini. Iyo ubisabwe, umenyeshwa na muganga cyangwa umukozi wa RSC gahunda yo gutanga ibizamini. Ibizamini byawe bigira agaciro nyuma y’amezi hagati ya 3 na 6 nyuma y’ikizamini cy’umubiri, ibi biterwa na gahunda zo gutuzwa, ushobora kandi no gusabwa gutanga ibizamini inshuro nyinshi.

Education Settle in app

Kurura porogaramu ya Settle In

 

Apple Store icon
Get it on Google Play store