Icumbi

Iyo ugeze muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bwa mbere, ushobora guhabwa icyumba mu nzu ya rusange cyangwa muri hoteri, cyangwa se ukabana na bene wanyu bamaze gutuzwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika. Iyo ukiri ingaragu, bashobora kukwegeranya n’impunzi bagenzi bawe bakiri ingaragu kandi muhuje igitsina.

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe.  

Icumbi

Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi cyakuzanye kizakora ibishoboka byose ubona icumbi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwezi kwa mbere ukigerayo kandi bagushakire icumbi rifite isuku, riciriritse, kandi riri ahantu hatekanye. Mu ntangiriro, uzaba winjiza amafaranga agereranyije, ni yo mpamvu icumbi uzabamo bwa mbere ritazaba rijyane n’amahitamo yawe. Ariko rero, nucunga neza ayo mafaranga ahoraho, bizagufasha guhitamo aho kuba, mu gihe kizaza, hajyanye n’ubushobozi bwawe, ibyo ukeneye ndetse n’amahitamo yawe.

Bothina's children Majed and Jori play with neighbor children in front of their house.
20191102_AOberstadt_Boise_020

Ibikoresho byo mu nzu

Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi cyakujyanye kigomba gushyira mu nzu cyangwa icyumba bakugeneye wowe n’umuryango wawe ibikoresho by’ibanze byo mu nzu hamwe n’ibikoresho byo mu rugo. Muri ibyo harimo intebe, ameza n’uburiri, ibiryamirwa, ibikoresho byo mu gikoni, hamwe n’udukoresho tundi umuntu yifashisha. Ikigo ntabwo gitegetswe kuguha ibikoresho bishyashya. Ibikoresho bigomba kuba ari bizima, ariko ntabwo bigomba kuba ari bishyashya.

Ubusanzwe inzu cyangwa icyumba gikodeshwa bigira igikoni n’amashyiga, aho bogereza ibikoresho, n’icyuma gikonjesha; uruganiriro n’uburiro; icyumba cyo kuraramo kimwe cyangwa byinshi; aho gukarabira; n’aho kubika imyambaro.

IBICIRO BY’ICUMBI

Akenshi kubona icumbi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika birahenze, kandi  kubona ahantu heza ho kuba biragoye. Birasanzwe kuba abantu bakodesha inzu cyangwa icyumba. Ibiciro by’icumbi bitandukana bitewe na Leta, umujyi, na ndetse bitewe n’agace utuyemo. Aho waba hose, amafaranga y’icumbi ni yo azaba menshi mu yo ukenera mu kwezi.

Ushobora kwimuka mu cyumba cyangwa inzu wabagamo ariko ubanje kubimenyesha nyirayo mbere y’uko wimuka, nk’uko muba mwarabyumvikanyeho mu masezerano y’ubukode. Gusa ugomba kumenya ko hari amafaranga usabwa mu gihe cyo kwimuka, ugomba rero kwiringira ko ubasha kuyishyura mbere y’uko usesa amasezerano y’ubukode.

Yisehak Samage is a 40-year-old refugee from Ethiopia and was resettled by the IRC in Baltimore after he fled from political violence. He used to be a biology teacher at a university. He was reunited with his wife and daughter five years after arriving to the U.S. With the help of the IRC, he was able to purchase his first home a year ago. He's currently taking classes to become a nurse and hopes to get his PhD in biology.

Icumbi

IBICIRO BY’ICUMBI

Akenshi kubona icumbi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika birahenze, kandi  kubona ahantu heza ho kuba biragoye. Birasanzwe kuba abantu bakodesha inzu cyangwa icyumba. Ibiciro by’icumbi bitandukana bitewe na Leta, umujyi, na ndetse bitewe n’agace utuyemo. Aho waba hose, amafaranga y’icumbi ni yo azaba menshi mu yo ukenera mu kwezi.

 

Ushobora kwimuka mu cyumba cyangwa inzu wabagamo ariko ubanje kubimenyesha nyirayo mbere y’uko wimuka, nk’uko muba mwarabyumvikanyeho mu masezerano y’ubukode. Gusa ugomba kumenya ko hari amafaranga usabwa mu gihe cyo kwimuka, ugomba rero kwiringira ko ubasha kuyishyura mbere y’uko usesa amasezerano y’ubukode.

 

UBURENGANZIRA N’INSHINGANO KU ICUMBI

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari nyir’inzu n’umupangayi bafite uburenganzira n’inshingano bagomba kuzuza. Igihe ukodesheje icyumba cyangwa inzu, ugomba gusinya amasezerano y’itwa ay’ubukode. Mu masezerano y’ubukode, ufatwa nk’umupangayi, hanyuma ukemera gukodesha uwo mutungo mu gihe runaka, ukishyurira ubukode ku gihe, kandi ukita kuri uwo mutungo. Gusesa amasezerano y’ubukode wasinye( kwimuka mu cyumba mbere y’uko amasezerano y’ubukode arangira) byatuma ucibwa amande ndetse bikanagira ingaruka mbi ku mafaranga ugenerwa. Igihe wimutse, hari ibintu ugomba kwitaho harimo kumenyesha Leta ya Amerika n’ibiro by’iposita, ndetse n’ibindi. Nyamuneka shaka ababikuyoboramo mu Kigo Gishinzwe Gutuza Impunzi igihe ushaka kwimuka.

CORE_Housing
Housing

Witeguye gusuzuma ubumenyi bwawe?

Iga intambwe ku yindi

Porogaramu ya Settle In ni inshuti idatenguha yo kugufasha mu rugendo rwawe rwo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Menya ibijyanye n’ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi wiyungure ubumenyi wifashishije amasuzumabumenyi ndetse n’amasomo bishimishije.

Uburyo bwinshi bwo kwiyungura ubumenyi

Hifashishijwe amasomo ndetse na videwo by’ingirakamaro, hahora hari ikintu gishya cyo kwiyungura. Settle In yoroshya uburyo bwo kwiyungura ubumenyi ku bijyanye no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iga ku muvuduko wawe – turi hano kubafasha.