Ibazwa ribanziriza ijonjora

Nyuma yo gushyirwa mu bashobora gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umunyeshwa gahunda yo kwitabira ibizamini mu magambo by’ijonjora bitangwa n’ikigo Gishinzwe Gutuza impunzi cyangwa Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi kikwegereye. Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitera inkunga imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri  leta mu rwego rwo gufasha Ibigo Bitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi kuzuza inshingano zayo.

Prescreening Interview

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe.  

bazwa ribanziriza ijonjora

Umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi asuzuma inyandiko zigaragaza umwirondoro wawe (n’umuryango wawe iyo muri kumwe) akazishyingura. Akubaza ibibazo by’ingenzi bijyanye n’impamvu ndetse n’uko wavuye mu gihugu cyawe akanakusanya amakuru y’ubuzima bwawe mu rwego rwo kugenzura ibijyanye n’umutekano w’ibanze. Akubaza amakuru yerekeranye na benshi mu bavandimwe bawe yewe n’iyo mutari kumwe. Umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi afata ifoto yawe ku munsi wa mbere.

Nyuma y’ikiganiro cy’ijonjora, amakuruyawe yoherezwa bigo bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishinzwe umutekano kugira ngo biyasuzume. Ibi bigo bikora iperereza ku makuru watanze kugira ngo biringire ko ari ukuri kandi yuzuye. Bibaho ko icyemezo cy’umutekano kiboneka nyuma y’amezi menshi cyangwa bakakikwima.

Umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi niwe ushinzwe kwegeranya amakuru yawe ajyanye no gusaba gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’impunzi. Mu kiganiro cy’ijonjora, umukozi ugukurikirana afata amajwi y’ikiganiro kupamvu wavuye mu gihugu cyawe n’impamvu wumva udashobora gusubirayo.

Iyo uwo mukozi atavuga ururimi rwawe, Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi itanga umusemuzi. Abasemuzi b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi baba barahuguwe bihagije kandi ari abanyamwuga. Inshingano y’umusemuzi ni ukugufasha kumvikana n’umukozi ukurikirana dosiye yawe. Nta kintu na kimwe umusemuzi yemerewe kongera cyangwa gukura kubyo wamubwiye. Basemura ibintu byose mwavuze wowe n’umukozi ukurikirana dosiye yawe ntacyo ahinduye ku gisobanuro cy’amagambo yawe. Iyo ufite impungenge zerekeranye n’uburyo ibyo wavuze byasemuwe, urabivuga. Ushobora kubaza ikibazo igihe icyo ari cyo cyose muri iki kiganiro cyangwa ugasaba umukozi gusubiramo ikibazo iyo udasobanukiwe. Ushobora kandi kumenyesha umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi ko wumva utameze neza cyangwa se utumvikana neza n’umusemuzi.

Iyo uwo mukozi atavuga ururimi rwawe, Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi itanga umusemuzi. Abasemuzi b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi baba barahuguwe bihagije kandi ari abanyamwuga. Inshingano y’umusemuzi ni ukugufasha kumvikana n’umukozi ukurikirana dosiye yawe. Nta kintu na kimwe umusemuzi yemerewe kongera cyangwa gukura kubyo wamubwiye. Basemura ibintu byose mwavuze wowe n’umukozi ukurikirana dosiye yawe ntacyo ahinduye ku gisobanuro cy’amagambo yawe. Iyo ufite impungenge zerekeranye n’uburyo ibyo wavuze byasemuwe, urabivuga. Ushobora kubaza ikibazo igihe icyo ari cyo cyose muri iki kiganiro cyangwa ugasaba umukozi gusubiramo ikibazo iyo udasobanukiwe. Ushobora kandi kumenyesha umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi ko wumva utameze neza cyangwa se utumvikana neza n’umusemuzi.

Usabwa kuba inyangamugayo. Usabwe buri gihe gutanga amakuru yuzuye kandi y’ukuri. Ntiwemerewe guhimba ibisubizo. Niba utazi igisubizo bivuge. Ibisubizo byawe bigomba kuba bisobanutse,binoze kandi byuzuye neza. Umukozi ubishinzwe afata amakuru yose ajyanye n’ubusabe bwawe cyane cyane impamvu zatumye uva mu gihugu cyawe ukaba utanifuza gusubirayo. Aya makuru abikwa muri dosiye yawe akoherezwa mu Serivisi  za Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubwenegihugu n’Abinjira n’Abasohoka.

Ibanga ry’akazi: Ibiganiro byse ugirana n’umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi bigirwa ibanga mu rwego rwo kutabangamira serivisi za gahunda yo gutuza abantu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abasemuzi barahirira kugira ibanga ibintu byose byavugiwe mu kiganiro. Nta ruhare abakozi n’abasemuzi b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi bagira muri dosiye yawe. Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira zonyine nizo zigena niba wemerewe cyangwa utemerewe.

 

 

Prescreening Interview
Prescreening Interview

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA

Uza mu kiganiro kibanziriza ijonjora witwaje inyandiko zose zikubiyemo imyirondoro yawe n’umuryango wawe zijyanye n’ibyo usaba. Nk’impunzi, birashoboka ko byinshi mu byangombwa byawe byaba byaratakaye cg byarangiritse; ni ibintu byumvikana. Umukozi ubishinzwe azakubwira niba hari izindi nyandiko zikenewe. Usabwa kuzana ibyangombwa byawe by’umwimerere iyo bihari; byaba bidahari ugatanga kopi.

Hepfo hari urutonde rw’ibyangombwa by’ingenzi ushobora kwitwaza muri iki kiganiro kibanziriza ijonjora. Iyo bihari, uzana ibyangombwa by’umwimerere; byaba bidahari ukitwaza kopi zabyo mu kiganiro:

  • Ibyangombwa bitangwa n’ Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Mpunzi (UNHCR)/ indangamuntu za UNHCR/ Inyandiko wiyandikishirijeho muri UNHCR
  • Inyandiko z’inzira cyangwa iz’urugendo (witwaza n’izarengeje igihe)
  • Indangamuntu
  • Ibyangombwa by’ubwenegihugu 
  • Indangamuntu z’agateganyo z’abanyamahanga 
  • Ibyemezo by’amavuko
  • Ibyemezo byo gushyingirwa
  • Ibyemezo byo gutandukana n’uwo mwashakanye
  • Ibyemezo by’umurezi wemewe n’amategeko
  • Ibyemezo byo kurerwa
  • Ibyemezo by’uko utakiriho, iyo ari ngombwa
  • Ibyemezo by’idini (batisimu, ugushyingirwa, ibyemezo byo gushyingirwa by’agateganyo, urupfu)
  • Ibyemezo by’akazi, niba bikenewe
  • Ibyemezo by’amashuri/ impamyabumenyi
  • Ibyemezo byo kwa muganga (ibisubizo by’ibizamini n’imiti)
  • Icyemezo cyo kwa muganga mu gihe utwite
  • Amabaruwa ajyanye n’ibibazo wagize
  • Amabaruwa agusaba kwitaba kuri polisi cyangwa mu nzego za gisirikari
  • Inyandiko zo mu rukiko zigaragaza ibyaha waba wararezwe cyangwa wafungiwe, aho ariho hose ku isi
  • Inyandiko mu itangazamakuru zirebana n’ikibazo cyawe (inkuru mu binyamakuru, ubutumwa bufatika kuri internet/emails)
  • Ibitabo bya gisirikari n’izindi nyandiko zirimo nk’indangamuntu, ibyemezo, ibihano bya gisirikari, cyangwa icyemezo cyo gutnga intwaro
  • Icyemezo cy’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare( mu gihe waba warigeze kubarurwa nk’imfungwa y’intambara)
  • Amabaruwa y’abantu bakuzi, iyo bikenewe

Amazina, aho ubarizwa, nimero za telefoni z’umuntu muziranye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (inshuti n’abavandimwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika)

Iyo ugeze ku biro by’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi, urasakwa (niba nta byuma witwaje), kandi ugasabwa gusiga ibikoresho by’ikoranabuhanga byose witwaje harimo telefoni igendanwa, bigacungirwa umutekano mu gihe cyose umara ku Kigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi.

 

Ushobora gutegereza igihe kirekire ku Kigo gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi cyangwa aho ibazwa rikorerwa mbere y’uko ibazwa ritangira. Umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi akora uko ashoboye kugira ngo utarambirwa ariko biba byiza iyo utegereje wihanganye. Iyo ugize ikibazo mu gihe utegereje, ukigeza ku mukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi cyangwa abashinzwe umutekano bakuri hafi.

Abana bawe bagomba guhora bitabwaho igihe cyose. Usabwa kuzanira abana bawe ibyo kunywa, n’ibibindisho (iyo bikenewe) n’ibikinisho cyangwa ibindi bintu bihuza umwana.

Ku munsi w’ ikiganiro kibanziriza ijonjora, n’umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi afata ifoto yawe akanagupima uburebure n’ibiro. Umukozi wa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira afata ibikumwe bya buri muntu usaba gutuzwa ufite cyangwa urengeje imyaka 14. Ibi bishobora gukorwa ku munsi w’ikiganiro cy’ijonjora cyangwa ku munsi w’ikiganiro na Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira. 

Uba uherekejwe n’umusemuzi cyangwa umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi igihe urimo kuva mu cyumba batererezamo. Umusemuzi aba afite amabwiriza yo kutakuvugisha ku bijyanye n’ikibazo cyawe. Ibibazo byawe byose ubigeza ku mukozi ugushinzwe. Abakozi bose b’Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi baba bambaye amakarita abaranga ku buryo byoroha kubamenya.

Uzabazwa n’umwe mu bakozi b’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi wabihuguriwe kandi wabyigiye. Umukozi w’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi asabwa kukubaza ibibazo byinshi. Ibisubizo byawe bishyikirizwa Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira kugira ngo basuzume ubusabe bwawe bwo gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Birumvikana ko bimwe muri bibazo byagukomerera. Tugushimiye uburyo wihanganira iyi serivisi. 

Iyo ikiganiro kirangiye uba ufite uburenganzira bwo kwigendera. 

Witegure gutegereza amezi menshi hagati y’ikiganiro cy’ijonjora n’ikiganiro cya Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira. Inyandiko zawe watanze usaba ntizishobora kwibagirana cyangwa gutakara.

 

Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi kizakumenyesha igihe uzaganirira na Serivisi za Leta zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe Ubwenegihugu n’abimukira. Biba byiza iyo ukomeje kujya uvugana n’ Ikigo Gitera Inkunga Igikorwa cyo Gutuza Impunzi kugira ngo hamenyekane impinduka zose zishobora kubaho nko kwibaruka, kubura umuvandimwe, gushyingirwa k’umuvandimwe, kwimuka cyangwa guhindura uburyo bw’itumanaho.

Education Settle in app

Kurura porogaramu ya Settle In

 

Apple Store icon
Get it on Google Play store
Settle In App

Kurura porogaramu ya Settle In