Akazi

Akazi ni ikintu cy’ingenzi cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Gushakisha akazi, kukabona, no kukarambaho ni ingenzi cyane kuri ejo hazaza h’umuryango no ku mibereho myiza. Ni inzira yihuse kuruta izindi yo kwigira kandi ni ngombwa kugira ngo umuntu ahirwe mu buzima. Ikigo gishinzwe gutuza impunzi kizagufasha guhura na serivisi zirebana n’ibijyanye n’umurimo, ariko uruhare runini mu kubona no kuramba ku akazi ni urwawe. Ugomba kwitegura gushakisha akazi uko ushoboye ukimara kugera muri Leta Zunze Ubumwe zaAmerika

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe.

Gushakisha akazi

Abantu bose bakuru, baba abagabo baba abagore, bafite imyaka kuva kuri 18 kugera kuri 64 kandi bashoboye gukora bagomba gushyira imbere gushakisha akazi. Akazi gatuma wibeshaho kandi ukabeshaho n’umuryango wawe. Imfashanyo ya Leta igira igihe ihagarariraho n’umubare w’amafaranga  itarenza, bityo rero ni ngombwa ko wowe ushaka akazi ku buryo bwihuse bushoboka nyuma yo kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Leta cyangwa Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi nta garanti baguha yo kukubonera akazi. Kubona akazi bishobora gutwara ibyumweru cyangwa amezi menshi kandi ushobora no gukora ibizamini byinshi by’akazi. Ugomba gukorana n’impuguke ikunganira mu birebana n’akazi mu gushakisha akazi no mu kumenya amayeri yifashishwa mu biganiro n’abatanga akazi.

Usabwa kwemera gukora akazi kabonetse bwa mbere kabone niyo kaba kadahemba neza kugira ngo ubashe kongera uburambe mu kazi no gufasha umuryango wawe. Iyo utemeye akazi uhawe, ushobora gutakaza imfashanyo Leta yakugeneraga. Akenshi haba hari abantu benshi basabye akazi kamwe, bityo ni byiza iyo werekanye ubushake ko wemera akazi ko hasi mu bintu bishya udasanzwe uzi. Kugira ngo wubake ubunararibonye ku kazi, ugomba kuguma ku kazi byibuze amezi 6. 

Employment in the United States
Employment in the United States

Umuco w’Akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni igihugu cy’amahirwe ku bantu bakora cyane. Kugira ngo ubone akazi gahemba neza, umushahara wo hejuru uzakenera kuvuga, gusoma no kwandika icyongereza, kandi ukiga ubundi bumenyi bushya. Niba hari akazi kihariye wakoraga mu gihugu cyawe, ugomba guhabwa amasomo maze ugahabwa inyemezabumenyi mbere y’uko ubanza gukora bene ako kazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Both women and men work in the United States. Women make up half the work force, do the same jobs as men at all levels, and often supervise male workers.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abana bagejeje cyangwa barengeje imyaka 14 bashobora gukora akazi k’igihe gito, ariko mu masaha abaze, n’akazi kajyanye n’imyaka yabo. Urubyiruko rwinshi rukora akazi k’igihe gito nyuma y’amasomo, mu minsi y’ibiruhuko cyangwamu mpera z’icyumweru. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifite amategeko arengera urubyiruko rw’abakozi.

Employment in the United States

Uburenganzira n’inshingano mu kazi

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abakozi bafite uburenganzira kimwe n’inshingano aho bakorera. Ufite uburenganzira bwo guhemberwa umurimo wakoze kandi amategeko agenga umurimo arengera abakozi akabarinda gukorera mu buryo budatekanye. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni ngombwa kandi kwishyura imisoro.

An employer may not discriminate against you because of your refugee status or deny you a job or a promotion because of your age, disability, marital status, ethnic or national origin, race, religion, gender, sex, or sexual orientation. However, some jobs, especially in government, are only open to U.S. citizens.

Workers have the right to work in an environment that is also free from discrimination and harassment. Sexual harassment is any behavior of a sexual nature that makes a person feel intimidated or uncomfortable and it is not tolerated in the work place.

Employment in the United States
Employment in the United States

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA

Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi mukorana kizaguhuza na serivisi zita ku birebana n’akazi aho uzatuzwa aho ari ho hose, ariko ni wowe uzagira uruhare runini mu gushaka akazi no kukarambaho. Ni ngombwa gushaka akazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi birashoboka ko akazi ka mbere uzabona kazaba atari umwuga wawe cyangwa ntikagire aho gahurira n’akazi wakoraga mu gihugu waje uturukamo. Gashobora kuba ari akazi ko hasi, katari akabanyamwuga, gashobora kuba ari akazi katazaramba cyangwa se ako uzajya ukora amasaha make ku munsi. Kubera ko ubuzima buhenze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni ibintu bisanzwe, yewe ni na ngombwa, ko abagore n’abagabo bose bakorera kure y’ingo.

Mu mijyi minini myinshi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haboneka uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu. Nta modoka zitangwa mu gikorwa cyo gutuza impunzi. Ubwo rero, ugomba gucungira ku buryo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu kugira ngo ugere ku kazi ka mbere  uzaba wabonye.

Witeguye gusuzuma ubumenyi bwawe?

Iga intambwe ku yindi

Porogaramu ya Settle In ni inshuti idatenguha yo kugufasha mu rugendo rwawe rwo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Menya ibijyanye n’ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi wiyungure ubumenyi wifashishije amasuzumabumenyi ndetse n’amasomo bishimishije.

Uburyo bwinshi bwo kwiyungura ubumenyi

Hifashishijwe amasomo ndetse na videwo by’ingirakamaro, hahora hari ikintu gishya cyo kwiyungura. Settle In yoroshya uburyo bwo kwiyungura ubumenyi ku bijyanye no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iga ku muvuduko wawe – turi hano kubafasha.