Kwakirwa no Gutuzwa

Byavuguruwe:10/16/2024
Iyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, usanga umukozi w’Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi ku kibuga cy’indege agutegereje. Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi ni umuryango udaharanira inyungu ufitanye amasezerano na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye no gufasha impuzi zigana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibigo Bishinzwe Gutuza Impunzi byakomeje gufasha mu gihe cy’imyaka myinshi impunzi ziturutse impande zose z’isi gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kwakirwa no Gutuzwa

Iryo cumbi rizaba ririmo intebe, uburiri n’ameza, ibikoresho byo mu rugo, n’ibyo kurya uzaheraho. Nyuma gato yo kuhagera, uzahura n’abakozi b’ikigo gishinzwe gutuza impunzi. Ikigo gishinzwe gutuza impunzi kizagufasha mu buryo bwo  Kwakirwa no Gutuzwa  banaguhuze n’inzego zishinzwe abaturage muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hagati y’iminsi 30 na 90 ya mbere. Abakozi b’ikigo gishinzwe gutuza impunzi babereyeho kugufasha kandi ni bo ba mbere uzajya ubaza ibyo ukeneye byose Abo bakozi baza gufasha gukemura ibibazo bya hato na hato.

Ntuzagire impungenge zo kuba utabasha kuvuga icyongereza kuko uzajya ukorerwa ubusemuzi muri serivisi usabwa zose, igihe ubukeneye. Buri muntu mukuru wo mu muryango wawe hari amafaranga makeya azagenerwa yo gukoresha muri gahunda ze bwite. Uzagenerwa ibiryo cyangwa uburyo bwo kubibona hakurikijwe uko umuryango wawe ungana. Abakozi bazagufasha gushaka ikarita y’Ubwishingizi, ikenerwa kugira ngo ubone akazi cyangwa izindi serivisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bazagufasha kwiyandikisha muri serivisi z’umurimo zizagufasha mu gushaka akazi. Kubona, guhabwa, no kuguma mu kazi bizaba ari ingenzi ku hazaza n’imibereyo myiza by’umuryango wawe. Akazi ni bwo buryo bwihuse cyane mu kwihaza kandi ni ingenzi kugira ngo ugere ku byo wifuza.Kwiga ku bana bose ni ngombwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bazagufasha kwandikisha abana bawe mu ishuri rya Leta aho bigira ubuntu. Niba wowe n’umuryango wawe mutavuga icyongereza, abakozi b’ikigo gishinzwe gutuza impunzi bazagufasha kwiyandikisha mu ishuri ryigisha ururrimi rw’Icyongereza.     

Bazagufasha n’umuryango wawe kwipimisha indwara bwa mbere kandi babasobanurire uburyo mwabona mukanishyura serivisi z’ubuzima igihe muzikeneye. Bazagufasha kandi gusaba ubwishingizi bw’ubuzima igihe utabuhawe n’umukoresha wawe, cyangwa se wishyuriwe na Leta igihe ubikwiye.   

Ikigo gishinzwe gutuza impunzi kizakwigisha ibijyanye n’umuco gihereye ku masomo ajyanye n’umuco waherewe ku Gashami gatanga ubufasha mu  gutuza impunzi. Ibi Ibiganiro bijyanye n’umuco bizagufasha kumenya byinshi ku muryango mushya ugiye kubamo. Ukigera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, uba urengerwa n’amategeko amwe n’arengera abaturage basanzwe ba Amerika. 

 

Uzigishwa uburenganzira n’inshingano byawe nk’umuturage wemewe n’amategeko wige n’uburyo wabona ubufasha igihe ubukeneye. Mu minsi 30 kugeza kuri 90 ya mbere mu gihe cyo Kwakirwa no Gutuzwa, abakozi bashinzwe gutuza impunzi bazaafatanya nawe mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda izagufasha kugera ku kwihaza. Nihakenerwa ubundi bufasha bw’inyongera nyuma ya ya minsi 30 kugera kuri 90, bazaguhuza n’izindi nzego z’abaturage cyangwa iza Leta. 

  

 

Image
Resettlement Placement
Image
Resettlement Placement
Image
Screenshot of Settle In app
Image
App Icon

Manura Apurikasiyo ya Settle In

Reba videwo ngufi, ufate amasomo y'uburyo bwo kuganira n'abandi, kandi uhabwe udupapuro tw'ishimwe kugira ngo umenye uko wiga. Settle In iguherekeza mu rugendo rwawe rwo kwimuka no gutura.

Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
9
0