Kwakirwa no Gutuzwa
Kwakirwa no Gutuzwa
Iryo cumbi rizaba ririmo intebe, uburiri n’ameza, ibikoresho byo mu rugo, n’ibyo kurya uzaheraho.
Nyuma gato yo kuhagera, uzahura n’abakozi b’ikigo gishinzwe gutuza impunzi.
Ikigo gishinzwe gutuza impunzi kizagufasha mu buryo bwo Kwakirwa no Gutuzwa banaguhuze n’inzego zishinzwe abaturage muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hagati y’iminsi 30 na 90 ya mbere.
Abakozi b’ikigo gishinzwe gutuza impunzi babereyeho kugufasha kandi ni bo ba mbere uzajya ubaza ibyo ukeneye byose Abo bakozi baza gufasha gukemura ibibazo bya hato na hato.
Don’t worry if you cannot communicate in English because iNtuzagire impungenge zo kuba utabasha kuvuga icyongereza kuko uzajya ukorerwa ubusemuzi muri serivisi usabwa zose, igihe ubukeneye.
Buri muntu mukuru wo mu muryango wawe hari amafaranga makeya azagenerwa yo gukoresha muri gahunda ze bwite. Uzagenerwa ibiryo cyangwa uburyo bwo kubibona hakurikijwe uko umuryango wawe ungana. Abakozi bazagufasha gushaka ikarita y’Ubwishingizi, ikenerwa kugira ngo ubone akazi cyangwa izindi serivisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.