Gutoza ibishya biri mu muco

Kwihugura mu bijyanye n’umuco ni ikintu gikorwa mu gihe kirekire. Uburyo bwo kwihugura mu muco buratandukanye bitewe n’abantu, ariko hari ibyo abantu banyuramo mu gihe bimenyereza umuco mushya.

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe.

Kumenyera Umuco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Iyo wimukiye muri Amerika, ushobora kumva wishimye kandi ufite ubwoba. Numara kwinjira mu buzima bwawe bushya muri Amerika, uzagira ibyiciro bitandukanye byo kumenyera 

Hari ibyiciro bine byo kumenyera umuco. Igihe n’imbaraga buri cyiciro gifata bigiye bitandukanye. Ushobora kwisanga mu cyiciro kimwe inshuro irenze imwe cyangwa icyo cyiciro ukagisimbuka. 

Icyiciro cyo kwishimira ubuzima winjiyemo: Uba wumva wishimiye cyane ubuzima bwawe muri Amerika.  . 

Icyiciro cyo kugira ibibazo bijyanye umuco: Uba wumva ufite ubwoba n’urujijo kuko uba wageze mu gace gashya gatandukanye n’aho umenyereye. 

Icyiciro cyo kumenyera: Uba wumva utekanye cyane mu gace gashya utuyemo. Uba wumva worohewe no gukora ibikorwa bya buri munsi  

Icyiciro cyo kuba intyoza: Uba wumva wakamiritse ubuzima bushya n’umuco mushya. Ushobora kuba ugifite ibihe bikugoye, ariko uba wifitemo ikintu cyo kwisanisha. 

Cultural Adjustment

Mu gihe uri kumenyera ubuzima bwawe bushya muri Amerika, koresha izi nama zagufasha guhangana n’umuhangayiko n’ibibazo byo kutamenya umuco

  • Iga Icyongereza kugira ngo bigufashe gushaka akazi, guhura n’abantu bashya, no gushaka inshuti. 
  • Ihuze n’abandi witabira ibikorwa by’abaturage, ukora siporo cyangwa ibikorwa by’ubukorerabushake. 
  • Kora kandi usangize abandi ibikorwa bigaragaza umuco wawe. Urugero, gutegura amafunguro yo mu muco wawe, gukora ibikorwa byerekana imyererere y’idini ryawe, cyangwa gucuranga umuziki. 
  • Menya ko imibanire mu muryango ishobora guhinduka. Urugero, abana bashobora kumenyera vuba. Ihangane kandi ushyikirane n’abagize umuryango wawe mu buryo bufunguye kandi ubabwiza ukuri. 
  • Iga amahame mbonezamubano y’Abanyamerika. Urugero, wari uzi ko Abanyamerika benshi batekereza ko guhuza amaso mu kiganiro cy’akazi ari ikimenyetso cy’icyubahiro 
  • Ihangane kandi wubahe. Muri Amerika, hari amoko atandukanye, imyizerere ishingiye ku idini, imico, hamwe n’ibirebana n’igitsina. Ni ngombwa kubaha abandi, nubwo baba batandukanye nawe 

Ni ngombwa kwibuka ko kumenyera umuco ari urugendo. Bizafata igihe kugirango umenyere ubuzima bwo mu gace gashya utuyemo. Niba ushaka ubufasha bwisumbuyeho, baza Ikigo Gishinzwe Kwimura no Gutuza 

Cultural Adjustment: Self sufficiency and self-advocacy
Cultural Adjustment: honeymoon phase

Witeguye gusuzuma ubumenyi bwawe?

Iga intambwe ku yindi

Porogaramu ya Settle In ni inshuti idatenguha yo kugufasha mu rugendo rwawe rwo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Menya ibijyanye n’ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi wiyungure ubumenyi wifashishije amasuzumabumenyi ndetse n’amasomo bishimishije. 

Uburyo bwinshi bwo kwiyungura ubumenyi

Hifashishijwe amasomo ndetse na videwo by’ingirakamaro, hahora hari ikintu gishya cyo kwiyungura. Settle In yoroshya uburyo bwo kwiyungura ubumenyi ku bijyanye no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iga ku muvuduko waweturi hano kubafasha.