Gutwara Abantu n’Ibintu

Iyo ugeze aho utuzwa uhasanga uburyo butandukanye bwo gutwra abantu n’ibintu. Ahenshi uhasanga uburyo bumwe cyangwa bwinshi bwo gutwara abantu n’ibintu. Usabwa kumenya uko bakoresha neza uburyo rusange bwo gutwara abntu n’ibintu. Ikigo gishinzwe gutuza impunzi kiguha amakuru ajyanye n’uburyo rusange bwo kutwara abantu n’ibintu ukimara kuhagera.

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe.  

Hari amategeko yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye no kugenda n’amaguru, gutwara amagare n’amapikipiki no gutwara imodoka Iyo ugeze bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bishoboka ko umara igihe kinini utemberera ahantu hatandukanye wifuza kujya ukoresha amaguru. Nyuma y’igihe, utagira gukoresha uburyo rusange bwo gutwara abantu n’ibintu. Ubwo buryo rusange bwo gutwara abantu n’ibintu butandukana bitewe n’ahantu. Hari aho usanga ubu buryo rusange bugufasha kugera aho ushaka kujya hose. Hari naho uburyo rusange bwo gutwara abantu bukora rimwe na rimwe cyangwa ntibunahabe.

Transportation in the United States
Transportation in the United States

Uburyo rusange bwo gutwara abantu gutembera mu mujyi batitwaye. Usabwa kumenya uko binjira, bagenda n’uko basohoka mu buryo bwo gutwara abantu ukoresha. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari ubwoko butatu bw’ingenzi bukoreshwa: imodoka nini zitwara abantu, uburyo bukoresha inzira zo munsi y’ubutaka, n’ibindi bimodoka bicomekeranye bitwara abantu benshi cyane. Ubu buryo bwose bukorera kuri gahunda kandi bugahagarara ahantu hazwi kugirango abagenzi bageze aho bajya bavemo. Akenshi ukenera itike kugira ngo ukoreshe ubu buryo. Amatagisi n’andi n’imodoka byigenga nabyo biba bihari, ariko birahenze.

Transportation in the United States

Ugomba kwitondera amategeko yo mu muhanda kugira ngo utagira ikibazo uhura nacyo mu muhanda. Koresha utuyira twagenewe abanyamaguru.

Imijyi myinshi igira amategeko agenga abagendera ku magare cyane cyane abanyonzi. Gukoresha igare cyangwa agapikipiki ni uburyo bushoboka kandi buhendutse bwo gutembera, ariko ugomba kubaha amategeko  y’umuhanda kugira ngo ubashe gutwara igare cyangwa ipikipiki.

 

Transportation in the United States
Transportation in the United States

Witeguye gusuzuma ubumenyi bwawe?

Iga intambwe ku yindi

Porogaramu ya Settle In ni inshuti idatenguha yo kugufasha mu rugendo rwawe rwo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Menya ibijyanye n’ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi wiyungure ubumenyi wifashishije amasuzumabumenyi ndetse n’amasomo bishimishije.

Uburyo bwinshi bwo kwiyungura ubumenyi

Hifashishijwe amasomo ndetse na videwo by’ingirakamaro, hahora hari ikintu gishya cyo kwiyungura. Settle In yoroshya uburyo bwo kwiyungura ubumenyi ku bijyanye no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iga ku muvuduko wawe – turi hano kubafasha.