Gutwara Abantu n’Ibintu
Iyo ugeze mu baturage bashya, ukenera kwiga uko uva ahantu hamwe ujya ahandi bitakugoye. Abantu benshi batwara imodoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyamara gutunga imodoka birahenda kandi ntiwabishobora mu ntangiriro. Abaturage benshi bafite uburyo bwa rusange bumwe cyangwa burenga bumwe bwo gutwara abantu n’ibintu wakoresha yaba mu kugera aho Ikigo gishinzwe Gutuza Abantu Bashya gikorera, yaba kugera ku kazi (niba waramaze kubona akazi), yaba se kugera ku maduka, ku mabanki, n’aho izindi serivisi zikorera abaturage zikorera. Kwiga gukoresha uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu kugira ngo ugere aho ushaka kandi ukaba ukeneye kugenda mu mutekano mu gihe utangiye gutera mu mibanire yawe n’abaturanyi bashya. Ikigo gishinzwe Gutuza Abimukira kigufasha kizaguha amakuru ajyanye n’uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu ukimara kuhagera.
Uburyo bwa Rusange bwo Gutwara Abantu n’Ibintu
Uburyo bwa Rusange bwo Gutwara Abantu n’Ibintu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buratandukanye iyo uvuye ahantu hamwe ukajya ahandi. Hari aho usanga ubu buryo rusange bugufasha kugera aho ushaka kujya hose. Ahandi hantu, bushobora gukora rimwe na rimwe cyangwa wenda ntibuboneke.
Hari ubwoko butatu bw’ingenzi bw’uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu: bisi, gari ya moshi zica munsi y’ubutaka, na gari ya moshi zihuza imijyi hamwe n’ ibice binyuranye by’umujyi. Akenshi ubwo buryo bukora bukurikije ingengabihe kandi aho abagenzi bategera bakanururukira ni ahantu haba harashyizwe ibimenyetso. Akenshi, ukenera kugura tike mbere y’igihe cyangwa ukishyura winjiye kugira ngo wemererwe gukoresha uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu. Rimwe na rimwe, ukenera kuriha amafaranga y’urugendo kashi aho gukoresha ikarita y’ikoranabuhanga iriho amafaranga y’urugendo ahagije. Rimwe na rimwe, amafaranga y’urugendo agenwa hakurikijwe uburebure bw’urugendo rwawe. Amakarita y’ikoranabuhanga akoreshwa mu kuriha ingendo aboneka aho abagenzi bategera n’ahandi hantu ushobora gukoresha kashi cyangwa ikarita yo kubitsa no kubikuza kugira ngo wongere amafaranga ku ikarita y’ikoranabuhanga.
Mu masaha abagenzi baba ari benshi, igiciro cy’ingendo ukoresheje uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu gishobora kuzamuka kikajya hejuru y’atangwa ku yandi masaha. Muri gari ya moshi no muri bisi mu masaha abagenzi baba ari benshi haba huzuye, kandi mu mijyi minini, bishobora kugutwara igihe kirekire cyane kugira ngo ugere iyo ujya. Ni ngombwa ko utegura igihe usanzwe ukoresha ukongeraho ikindi mu masaha abagenzi baba ari benshi niba ushaka kugera ku kazi udakererewe cyangwa niba ufite randevu ugomba kubahiriza.
Mu buryo bwinshi bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu, bashyira ibimenyetso bigaragara ku byicaro, bateganyiriza abasheshe akanguhe, abagendana ubumuga, n’abagore batwite. Biba byitezwe ko abagenzi bafite amagara meza bava muri ibi byicaro iyo bikenewe.
Kugenda n’amaguru no gutwara igare n’amapikipiki
Kugenda n’amaguru no kugenda ku igare ni uburyo budahenze kandi bworoshye gukoresha mu kuva ahantu ujya ahandi kandi bukaba ari bwiza ku buzima bwawe. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari amategeko agenga abagenda n’amaguru n’abagenda ku igare. Ugomba kwitondera amategeko yo mu muhanda kugira ngo utagira ikibazo uhura nacyo mu muhanda. Koresha utuyira two ku ruhande kandi urebe neza ko wambuka umuhanda ukoresheje imirongo abagenzi bambukiramo cyangwa ukambukira mu masanganiro. Siga igare ryawe ahabugenewe kandi ushyireho ingufuri ku buryo rigira umutekano. Mu mijyi myinshi bagira utuyira tudasanzwe twagenewe amagare kandi bagira amategeko agenga urujya n’uruza mu muhanda n’ayo kubahiriza umutekano yagenewe abanyamagare by’umwihariko. Ahantu henshi, itegeko risaba abanyamagare kwambara ingofero zabugenewe kandi no mu mijyi imwe n’imwe basaba uruhushya rwo gutwara igare. Ni ngombwa kumenya no kubahiriza amategeko agenga urujya n’uruza mu muhanda aho ugenda mu baturanyi kugira ngo ugendere ku igare mu mutekano.
Imijyi imwe n’imwe ifite porogaramu yo gukodesha amagara bigatuma abagendera ku magare bayakodesha kugira ngo bayakoreshe igihe gito. Nyinshi muri izi porogaramu zikora nk’ahantu hategerwa amagare hafi y’umujyi noneho abanyamagare bakishyura kugira ngo babashe kuyagenderaho bava ahantu hamwe bategera bakagendera ahandi naho bategera bakaba ari ho basiga igare kugira undi utahiwe aze nawe arikodeshe. Ubusanzwe, abakodesha amagare basabwa kwishyura bakoresheje ikarita ya banki yo kubitsa no kubikuza, cyangwa bakiyandikisha bakaba abanyamuryango ba porogaramu mbere y’igihe. Porogaramu zimwe zifite porogaramu ikoreshwa kuri telefone z’ikoranabuhanga zituma abakodesha amagare batahura amagara ahari kandi bakabasha kwishyura.
Aho bakogeshereza amagare n’amatagisi
Serivisi zikodeaha amagare, nka Lyft na Uber, haboneka mu mijyi myinshi minini no mu mijyi mito hirya no hino muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Akenshi, gukodesha amagare birahenduka kandi biroroshye kurusha gukodesha amatagisi ya gakondo, ariko ugomba kuba ufite porogaramu yabugenewe kuri telefoni y’ikoranabuhanga kugira ngo utunganye ibjyanye no gukodesha igare, kandi ufite konti ikorana n’ikarita yo kubitsa no kubikuza kugira ngo ubashe kwishyura.
Ushobora guhamagara tagisi ku muhanda cyangwa ukazisanga mu mijyi minini ahabugenewe, cyangwa ukavugana na kompanyi icuna amatagisi niba uvuga icyongereza. Abashoferi ba tagisi akenshi bemera kwishyurwa kashi cyangwa ugakoresha ikarita ya banki yo kubitsa ariko ugomba kubanza kwemeza uburyo ukoresha mu kwishyura mbere yo gufata tagisi.
Gukodesha amagare cyangwa tagisi birahenda kurusha gukoresha uburyo rusange bwo gutwara abantu n’ibintu kandi inama nziza ni ukubyirinda mu mikorere yawe ya buri munsi. Ariko, birafasha iyo hari impamvu zihutirwa.
Gutunga no Gutwara Imodoka
Gutunga imodoka yawe bwite umuntu abivanamo inyungu kandi ukagira ibyo ubazwa. Amafaranga atangwa ku modoka ibyinshi ni ibintu wishyura buri kwezi birebana n’imodoka (niba warayiguze ku ideni); amafaranga y’ubwishingizi; amafaranga y’uruhushya n’ayo kuyandikisha; parikingi, lisansi, n’ikiguzi utanga mu kuyibungabunga. Aya mafaranga utanga ashobora gutuma amafaranga winjiza ayoyoka bwangu, bityo rero ni byiza mu ntangiriro gukoresha uburyo rusange bwo gutwara abantu n’ibintu kugira ngo ugere hirya no hino. Nyuma, umaze kubona akazi ushobora kugura imodoka, ushobora gufata icyemezo cyo kugura imodoka. Usabwa gukoreshwa igerageza ro gutwara imodoka no kugira uruhushya rwo gutwara kugira ngo ukoreshe imodoka.