Ubuzima

Sisitemu yo kwivuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iragoye kandi icya mbere kigorana ni ukuyumva. Wibuke ko abakozi bashinzwe gutuza impunzi bashobora kugufasha gusubiza ibibazo byawe kandi bakaguha amakuru menshi.

You may download this page as a PDF, watch, or listen to this information in a podcast. Downloadable PDFs, podcasts, and videos provide the same information as the webpage in different formats.

Ibizamini byawe bya Mbere byo kwa Muganga

Aho ushobora kuzahurira bwa mbere n’ibirebana no kwivuza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hashobora kuba ari mu gihe cy’ibizamini byawe bya mbere byo kwa muganga. Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi kigufsha gutanga ibi bizamini ukigera Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi bizamini bizashyira ahagaragara ibibazo by’uburwayi bishobora kugira ingaruka ku ituzwa ryawe, nko ku bushobozi bwawe bwo gukora akazi cyangwa ku bushobozi bwo kwiga bw’abana bawe. Abana bawe bahabwa inkingo kubera ko umwana wese ugiye mu ishuri rya leta agomba kuba yarakingiwe.

Abatanga serivisi z’ubuvuzi

Hari abantu benshi batandukanye batanga serivisi z’ubuvuzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bamwe muri abo batanga serivisi z’ubuvuzi bamenyerewe ni aba bakurikira:

Ibigo bya Leta byita ku Buzima bitanga inkingo z’indwara n’izindi serivisi zo gukumira indwara, harimo gusuzuma no kuvura indwara y’igituntu. Serivisi zo gukingira ni serivisi zirinda abantu kurwara mbere y’uko indwara zaduka. Izi serivisi ziba ari ubuntu cyangwa zihendutse cyane ku mpunzi. Ubusanzwe kuhivuriza ni ngombwa kuba ufite randevu.

Amavuriro rusange atanga ubuvuzi bw’ibanze agatanga n’inama mu by’ubuzima. Amwe muri ayo mavuriro avura amenyo n’amaso. Amavuriro amwe n’amwe yo mu mijyi yita ku barwayi bihariye, nk’abagore batwite cyangwa abarwayi ba Sida. Aya mavuriro yemera kwakira abafite ubwishingizi bw’ubuzima bw’abikorera ku giti cyabo na Medicaid (ubwishingizi bw’ubuzima Leta iha abaturage bafite amikoro make), n’andi mafaranga yakwa bashingiye k’ubushobozi bwo kwishyura bw’umurwayi.

Health Screening

Abaganga Bikorera ku Giti Cyabo baba ari abaganga bavura indwara rusange cyangwa abaganga b’inzobere. Abaganga bavura indwara muri rusange, banakora igenzura ry’uko ubuzima buhagaze bigakorwa buri mwaka. Inzobere zivura indwara imwe. Hari amatsinda inzobere zimwe na zimwe zivura, nk’abagore cyangwa abana. Izindi nzobere zihugura kuvura urugingo rumwe rw’umubiri cyangwa sisitemu y’umubiri, urugero nk’umutima, amaso, cyangwa ibirenge. Ukenera kwaka randevu kugira ngo ubonane n’umuganga wikorera ku giti cye. Mbere yo kubonana n’umuganga wikorera ku giti cye, ubusanzwe ugomba kubanza kwerekana ko ushobora kwishyura serivisi umwifuzaho cyangwa ukerekana ko ufite ubwishingizi bw’ubuzima.

 

Ibitaro bigenewe abarwayi bafite ibibazo byihariye baba bakeneye gukorerwa ibizami no kubagwa. Ubusanzwe muganga wawe ni we ukohereza ku bitaro cyangwa ukinjizwa mu bitaro nyuma umaze kuvurirwa mu cyumba cy’indembe. Kuvurirwa mu bitaro birahenda, kandi usabwa kwerekana ko ushobora kwishyura serivisi uhabwa cyangwa ko ufite ubwishingizi bw’ubuzima mbere yo kwinjizwa ibitaro. Nyamara, mu byumba by’indembe ku bitaro ntibashobora kugusubiza inyuma kubera ubushobozi buke bwo kunanirwa kwishyura.

Ibyumba by’indembe bigenewe abantu bafite ibibazo by’ubuzima bitunguranye kandi bikomeye. Nta randevu ukeneye kugira ngo ujye kwivuza mu cyumba cy’indembe, ariko ni ahantu baba bahuze kandi ugomba gutegereza igihe kirekire niba ikibazo cyawe kidakomeye. Kwivuriza mu Cyumba cy’indembe birahenda cyane. Niba ikibazo ufite kitihutirwa, ushobora kwaka randevu mu ivuriro cyangwa mu biro bya muganga.

Ahantu hamwe na hamwe abantu batuye, uhasanga  Amavuriro Atanga Ubuvuzi Bwihutira . Aya mavuriro yakira abantu bafite indwara cyangwa ibikomere bakeneye kuvurwa byihutirwa, ariko bidakomeye cyane ku buryo wajya kwivuriza mu cyumba cy’indembe. Nta randevu ukeneye.

Watch Some Refugee Stories

Qahtan and Leen are Iraqis who have successfully created a new life for themselves and their two sons after five years in Austin, Texas. They discuss the importance of employment for both parents, and how they balance work, childcare, school, and being active members of their community.

Ready to test your knowledge?

Education Settle in app
Download the Settle In App

Get unlimited access to hundreds of lessons designed for all learners

App Store
Settle In App
Kurura porogaramu ya Settle In kugira ngo umenye ibindi

With short videos and interactive lessons, you can learn about a wide range of pre- and post-arrival resettlement topics like traveling to the U.S., housing, and looking for a job.