Language:

Ubumenyi mu by'ikoranabuhanga bugenewe impunzi

Ikoranabuhanga ryahinduye ubuzima ku isi. Kandi buhindura n’ubuzima bwawe uri muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, nubwo waba utazi gukoresha za mudasobwa na interineti. Kwiga bumwe mu bumenyi bw’ibanze mu by’ikoranabuhanga kandi kumenya ingaruka n’amahirwe by’ikoranabuhanga bigufasha kugera ku makuru na serivisi mu buryo butekanye mu gihe uri gutuzwa.

Digital Awareness for Refugees in the United States

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe

IKORANABUHANGA RIRI HOSE

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ikoranabuhanga rikoreshwa mu bikorwa byinshi bitandukanye. Rishobora kugufasha gushaka no gusaba akazi, kwishyura fagitire no gucunga konti ya banki yawe, gukomeza gukurikirana imikoro n’ibikorwa bibera ku ishuri umwana wawe yigaho, no kugera ku makuru na serivisi bitangwa na leta n’ibindi bigo. Bamwe mu banyamerika banashobora gukoresha ikoranabuhanga mu guhaha, gukomeza kugira ubuzima buzira umuze, kwiga ibintu bishya, no kwidagadura. Ibyo bikorwa byose bishobora gukorerwa kuri interineti ukoresheje mudasobwa, telefone, cyangwa taburete.

Education in the United States
Education in the United States

Ubuzima Bwite

Mu buryo bumwe na bumwe, interineti imeze nk’ahantu hahurira abantu benshi cyangwa nk’isoko. Iyo ugiyeyo, abantu bashobora kukubona no kubona ibyo uri gukora. Ntibyaba ari ikintu kibi; mu isoko, iyo uri gushakisha sandali, umucuruzi ashobora kuguha inziza ku giciro gito. Abantu, cyangwa amasosiyete, kuri interineti ashobora gukora ibintu bias nk’ibyo; bashobora gukusanya amakuru yerekeye ibikorwa byawe kuri interineti no kugurisha ayo makuru abamamaza n’andi masosiyete yifuza kugira icyo uyagurira. Ibiranga bishya ku bikoresho by’ikoranabuhanga biratangwa kandi bituma ababikoresha barushaho kugenzura ubuzima bwite bwo kuri interineti bwabo.

Umutekano

Ikoranabuhanga ritanga uburyo buboneye kandi butangaje bwinshi bwo kugera ku makuru y’ingirakamaro. Ariko, rinateza ibibazo by’umutekano bishya ugomba gusobanukirwa kugira ngo usigasire amakuru bwite n’ubuzima bwite byawe.

Konti zo kuri interineti akenshi zisaba amazina y’ukoresha (akenshi aderesi imeyiri) n’amagambobanga kugira ngo biguhe mutekano wisumbuyeho. Bifasha kubuza abiba amakuru (cyangwa abajura bo kuri interineti) kugera kuri konti n’amakuru byawe. Impuguke mu by’umutekano wo kuri interineti zitanga inama zo kudatanga amagambobanga yawe mu ruhame ukayaha abantu utazi cyangwa utizera. Banatanga inama z’uko utagomba gukoresha ijambobanga rimwe kuri buri konti yose. Impuguke zinavuga ko utagomba guha telefone yawe abantu utazi cyangwa abantu utazi neza cyangwa utizera.

Rimwe na rimwe, ushobora gukenera gukoresha mudasobwa rusange cyangwa usangiye n’abandi. Urugero: Insomero nyinshi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitanga mudasobwa na interineti bikoreshwa na rubanda. Iyo ukoresha mudasobwa ikoreshwa na rubanda, uba ukwiye gusobanukirwa uburyo bwo gufunga ibyo wakoraga neza kugira ngo ntihagire amakuru bwite yawe yibwa ari kuri iyo mudasobwa. Ubusanzwe, hari amabwiriza atangwa cyangwa ukora mu isomero ashobora kugufasha.

Abana Na Interineti

Interineti iha abana amahirwe yose yo mu rwego rw’uburezi n’imibanire n’abandi. Bagomba kumenya uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo bakomeze gutera imbere ku ishuri kandi bazagere ku ntego zabo mu buzima. Abana kandi bakeneye kwigishwa uburyo bwo guhitamo neza ibyerekeye amafoto cyangwa amakuru aberekeyeho basangiza abandi, uburyo bwo gukoresha neza igihe cyabo bamara kuri interineti, n’uburyo bwo kurinda ubuzima bwite n’amakuru byabo. Ibikoresho by’ikoranabuhanga byinshi n’amwe mu mapaki ya Wi-Fi afite amagenamiterere y’igenzura ry’ababyeyi aho ababyeyi bagomba kuyasobanukirwa no kuyakoresha kugira ngo bagenzure ibyo abana babo bakorera kuri interineti.

Education in the United States

Telefone N'ibiguzi Bya Interineti

Telefone zigendanwa zituma dukomeza kuvugana n’inshuti n’umuryango mu buryo bworoshye iyo bari kure. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abantu benshi bagura amapaki yo gukoresha muri telefone kugira ngo bahamagare, bohereze ubutumwa bugufi, n’amapaki ya interineti ku giciro runaka cyishyurwa buri kwezi. Ikiguzi cya buri ayo mapaki kigenda gihindagurika bitewe n’umubare wa telefone ukeneye, n’uburyo uzikoreshamo, n’uburyo ayo mapaki azakoreshwamo. Bimwe mu bikorwa, nko kohereza imeyiri, bikoresha interineti nke, ariko kureba videwo, kumva umuziki, cyangwa kohereza amafoto bishobora gukoresha interineti nyinshi kandi bikongera amafaranga wishyura kuri telefone mu buryo budasanzwe. Iyo ufite telefone nyinshi n’abakoresha mudasobwa benshi mu rugo rwawe, ugomba kugenzura uko urugo rwawe rukoresha interineti witonze ndetse no kugena ingengo y’imari ibigenewe. Unashobora guhitamo kugura interineti ukoresha uko ushatse cyangwa ukwihuza kwa Wi-Fi.