Gukodesha Inzu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Byavuguruwe:10/29/2024
Muri Amerika abantu benshi bakodesha inzu cyangwa bakabana mu nzu bafatanya kwishyura. Mu gihe ushaka aho gutura, gusobanukirwa n’ingengo y’imari yawe, igiciro-fatizo cy’ubukode aho utuye, ndetse n’ibyo ukeneye mu nzu, ni ingenzi.

Ibyerekeranye no Gukodesha inzu muri Amerika

Amoko y’ingenzi y’inzu zikodeshwa ni inyubako zigeretse nini n’intoya – aparitoma, inzu zagenewe abafite imiryango migari, inzu zigabanyije mu magorofa, ndetse n’inzu abantu bashobora gufatanya kwishyura aho ushobora gukodesha icyumba. Aparitoma zikodeshwa, inzu zagenewe abafite imiryango migari, ndetse n’inzu zindi ziba zifite igikoni, uruganiriro n’uburiro, ibyumba byo kuraramo, ndetse n’ubwogero bumwe cyangwa burenze bumwe. Inzu zikodeshwa mu bufatanye ziba zisangiye igikoni, uburiro ndetse akenshi na n’ubwogero. Amoko y’inzu ziboneka agendana n’ahantu aho ari ho. Mu mijyi minini, akenshi uzahasanga za aparitoma zikodeshwa. Hanze y’imijyi, mu nkengero cyangwa mu mijyi mitoya, uzahasanga uruvange rwa aparitoma, inzu zo mu mujyi, ndetse n’inzu zisanzwe.

 

Igihe ukodesha, wishyura nyir’inzu cyangwa umucungira umutungo amafaranga mwemeranyijeho buri kwezi. Akenshi, usinya amasezerano y’ubukode yitwa lease. Amasezerano y’ubukode akwemerera kuba mu nzu yawe mu gihe cyemeranyijweho kandi ku kiguzi cy’ubukode cya buri kwezi cyemeranyijweho.

Image
Rental Housing
Image
Rental Housing

Mbere Yo Gushakisha Inzu

Mbere y’uko utangira gushakisha inzu, ugomba kumenya ingengo y’imari ufite ndetse n’aho wahisemo kuba. Hitamo ibyo ukeneye mu nzu yo kubamo, bya nyabyo koko ugomba kuba ufite kugira ngo uture utuje kandi utekanye, cyane cyane iyo hari uwo mu muryango ufite ubumuga. Ikindi wite ku ho akazi kawe kari, ahari amaduka acuruza ibiribwa, amashuri, ibigo bihuza abantu, amasomero, ahagera uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange. Icya nyuma, tekereza k’uko wagera ku bigo bitanga ubufasha ku muryango cyangwa abaturage.

Ingengo y’imari yawe izagufasha gusobanukirwa n’ubukode wabasha kwishyura buri kwezi, ari nabwo ubusanzwe butwara amafaranga menshi. Muri rusange, abantu muri Amerika bagerageza kutarenza 30 ku ijana by’amafaranga urugo rwinjiza yavanywemo imisoro. Icyakora, benshi mu bimukira bashya bashobora gukoresha 40 cyangwa 50 ku ijana kugira ngo babashe kubona inzu bakeneye.

Image
Rental Housing

Kubona Inzu Ziciriritse

Inzu muri Amerika zirahenze, cyane cyane ku b’amikoro make. Ariko hari n’ubufasha. Umuterankunga wawe cyangwa itsinda rw’abaterankunga, Urwego Rwagutuje, cyangwa irindi tsinda ryakira abimukira nka AmeriCorps bagufasha kubona amikoro yo gukodesha inzu.

Image
Rental Housing

IBIBAZO ABANTU BAKUNZE KUBAZA

Imbuga za interineti nka Zillow, Apartments.com, Trulia, na RentCafe zerekana ahari inzu zo guturamo hirya no hino muri Amerika. Wakwifashisha izi mbuga ushakisha inzu yo guturamo ihuje n’ibyo ukeneye cyangwa umuryango wawe ukeneye bijyanye n’aho wahisemo kuba n’ingengo y’imari ufite.

Ikiguzi kigenda gihinduka bijyanye n’ahava amikoro ndetse n’imiturire rusange. Porogaramu zijyanye n’inzu zihendutse, nka Porogaramu ya Housing Choice Voucher ndetse na gahunda yo gutera inkunga mu by’imiturire, zagufasha kugabanukirwa n’ikiguzi cy’ubukode cyangwa zikaguha inkunga y’imiturire. Niba ukeneye ubufasha mu kubona inzu zihendutse, wagana ishami ry’Ikigo gishinzwe Imiturire Rusange rikwegereye. Aha hari bimwe mu biciro byo gukodesha inzu:

  • Inzu z’ubukode bw’igiciro ku isoko ni amacumbi cyangwa aparitoma nyirazo aba ashobora kwishyuza igiciro icyo ari cyo cyose. Izi ziba zihenze cyane, kandi igiciro cyazo kigengwa n’aho ziherereye.
  • Inzu zishyurwa mu mikoro y’uburyo busangiwe ni igihe abashinzwe kubaka za aparitoma cyangwa iterambere ry’inyubako mu mujyi bafite amacumbi yo gukodesha ari ku isoko. Bene aya mazu ntaba ahenze kubera ko iyi miturire iba yishyurwa harimo inkunga igenewe ab’amikoro make. Aya macumbi ubusanzwe aba yubatse hafi y’amaduka, amashuri, amavuriro, n’ahagera uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu.
  • Inyubako za rusange zubakwa kandi zikishyurwa na leta. Ubukode bwazo bushingira ku mafaranga umuryango winjiza havanywemo imisoro. Abanyamerika benshi bari ku rutonde rw’abategereje kubona inzu za rusange, ku buryo rimwe na rimwe bigora ku bimukira bashya ko baba bujuje ibisabwa ngo bazibone.
  • Inzu za segisiyo ya 8, zitwa na none Amacumbi ya Porogaramu ya Choice Voucher, ni igihe leta ifasha yishyura nyir’inzu cyangwa inyubako igice cy’ubukode. Ntabwo ari buri muntu wemerwa muri iyi porogaramu, kandi ugomba kwandika ubisaba hakaba n’ibyo ugomba kuba wujuje.

 

Niba ukeneye ubufasha mu kubona inzu ihendutse, wagana Ikigo gishinzwe gutuza abimukira, itsinda ry’abaterankunga, cyangwa Ikigo Gishinzwe Imiturire bakagufasha.

Amasezerano yawe y’ubukode azakubwira ibiguzi bikubiye mu bukode bwawe, ibyo ugomba kwiyishyurira, ndetse n’igihe bigomba kwishyurirwa. Iyo ukodesha aparitoma cyangwa inzu, ugomba kwishyura amafaranga y’inyongera nk’ingwate, yakwitabazwa mu kwishyura ibyangiritse igihe uvuye mu nzu. Ugomba kandi kwishyura ubukode bw’ukwezi kwa mbere n’ubw’ukwa nyuma.

Ushobora gusabwa kwishyura ibindi bintu bigufasha kwita ku icumbi ryawe nk’umusanzu w’isuku, uwo gutera imiti yo kwica udukoko, n’ibindi by’ibanze nk’umuriro w’amashanyarazi, gaze, amazi, na interineti. Ni ingenzi kumenya ibyo usabwa kwishyura byose kugira ngo bigufashe gukoresha neza amafaranga yawe.

Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
10
0