Language:

Kwakirwa no Gutuzwa

Iyo ugeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, usanga umukozi w’Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi ku kibuga cy’indege agutegereje. Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi ni umuryango udaharanira inyungu ufitanye amasezerano na Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye no gufasha impuzi zigana na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibigo Bishinzwe Gutuza Impunzi byakomeje gufasha mu gihe cy’imyaka myinshi impunzi ziturutse impande zose z’isi gutuzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe.

Kwakirwa no Gutuzwa

Iryo cumbi rizaba ririmo intebe, uburiri n’ameza, ibikoresho byo mu rugo, n’ibyo kurya uzaheraho.

Nyuma gato yo kuhagera, uzahura n’abakozi b’ikigo gishinzwe gutuza impunzi.

Ikigo gishinzwe gutuza impunzi kizagufasha mu buryo bwo  Kwakirwa no Gutuzwa  banaguhuze n’inzego zishinzwe abaturage muri Leta zunze Ubumwe za Amerika hagati y’iminsi 30 na 90 ya mbere.

Abakozi b’ikigo gishinzwe gutuza impunzi babereyeho kugufasha kandi ni bo ba mbere uzajya ubaza ibyo ukeneye byose Abo bakozi baza gufasha gukemura ibibazo bya hato na hato.

Don’t worry if you cannot communicate in English because iNtuzagire impungenge zo kuba utabasha kuvuga icyongereza kuko uzajya ukorerwa ubusemuzi muri serivisi usabwa zose, igihe ubukeneye.

Buri muntu mukuru wo mu muryango wawe hari amafaranga makeya azagenerwa yo gukoresha muri gahunda ze bwite. Uzagenerwa ibiryo cyangwa uburyo bwo kubibona hakurikijwe uko umuryango wawe ungana. Abakozi bazagufasha gushaka ikarita y’Ubwishingizi, ikenerwa kugira ngo ubone akazi cyangwa izindi serivisi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Reception and Placement Overview
Reception and Placement Overview

Witeguye gusuzuma ubumenyi bwawe?

Iga intambwe ku yindi

Porogaramu ya Settle In ni inshuti idatenguha yo kugufasha mu rugendo rwawe rwo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Menya ibijyanye n’ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi wiyungure ubumenyi wifashishije amasuzumabumenyi ndetse n’amasomo bishimishije.

Apple Store icon

Uburyo bwinshi bwo kwiyungura ubumenyi

Hifashishijwe amasomo ndetse na videwo by’ingirakamaro, hahora hari ikintu gishya cyo kwiyungura. Settle In yoroshya uburyo bwo kwiyungura ubumenyi ku bijyanye no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iga ku muvuduko wawe – turi hano kubafasha.