Language:

Ni gute uvugana na Polisi muri Amerika

Uruhare rwa Polisi muri Amerika ni uguharanira ituze rya rubanda n’umutekano, kubahiriza amategeko,

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe.

Nuhura na Polisi ahantu hahurira abantu benshi. Ugahagarikwa na Polisi utwaye imodoka, cyangwa ugahura na yo aho ari ho hose, dore zimwe mu nama z’uburyo bukwiye bwo kuvugana na yo:

  • Tuza kandi ugenzure amarangamutima yawe.
  • Garagaza kubaha. Ntuterane amagambo na polisi.
  • Shyira intoki zawe ahagaragara kandi uzikure mu mifuka.
  • Ntiwiruke cyangwa ngo ugire ikintu ufata bitunguranye.
  • Guma hamwe ntuve aho uri.
  • Niba uri mu modoka, guma mu modoka kandi ukomeze ufunge umukandara wawe.
  • Ntukore k’umupolisi cyangwa ngo uhagarare umwegereye cyane.
  • Jya witwaza indangamuntu yawe na nomero ya telefone y’umuntu ushobora kugufasha bibaye ngombwa.
  • Baza niba wagenda nta kibazo, niba ubyemerewe, ugende witonze.
US Law First Amendment Rights How to interact with police in the United States
US Law First Amendment Rights

Ibuka ko: Ntacyo bitwaye kuvuga ko udasobanukiwe ibyo ubwirwa. Ufite uburenganzira bugenwa n’amategeko bwo guhabwa umusemuzi.

  • Niba ushinjwa kurenga ku mategeko maze ugafatwa, ufite uburenganzira bwo guceceka no kuvugana n’umwunganizi mu by’amategeko mbere yo kubazwa ibibazo.
  • Niba udashobora kwiyishyurira umwunganizi mu by’amategeko, urukiko rukwishyurira umwunganizi mu by’amategeko uguhagararira.
  • Niba ufite ibibazo ku byerekeye kuvugana na Polisi, baza umukozi mu biro byo gutuza impunzi mukorana kugira ngo agufashe.

Here is a card you can carry to assist you in interacting with the police. Make sure to ASK FIRST and RECEIVE PERMISSION before reaching for this card.

REFUGEE-POLICE INTERACTION CARD

Ndi impunzi yatujwe. Mba muri Amerika byemewe n’amategeko. 

 

Mvuga ______. Nkeneye umusemuzi. 

 

Hamagara _______.

 

Uburwayi:

US Law First Amendment Rights

Education Settle in app

Kurura porogaramu ya Settle In

 

Apple Store icon
Get it on Google Play store