Amacumbi muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Ubufasha bw’amacumbi
Ubufasha bw’amacumbi muri Amerika bushobora kuba bukeya kandi akenshi hazamo no gushyirwa ku rutonde ugategereza. Imicungire ya gahunda z’ubufasha bw’amacumbi akenshi ikorerwa ku rwego rwa za leta cyangwa mu nzego z’ibanze. Ibisabwa ngo wemererwe gushyirwa muri izi gahunda biratandukanye kandi abazishyirwamo bagomba kuba bujuje amabwiriza yabugenewe yerekeranye n’amafaranga binjiza. Mbere na mbere, niba amafaranga winjiza ari make, icumbi ryawe rya mbere rishobora kuba ridahuye n’ibyifuzo byawe. Iyo umaze kubona amikoro ahagije, ushobora guhitamo icumbi rihuye n’ibyifuzo ndetse n’amikoro byawe.


Ibikoresho byo mu nzu
Kugura ibikoresho byo mu nzu bishobora kuba ingorabahizi, ariko hari ingamba n’amikoro byagenewe gufasha abantu bakigera bwa mbere muri Amerika. Aho hazamo banki zitanga inguzanyo yo kugura ibikoresho byo mu nzu, amaduka acuruza ibikoresho byakoze bihendutse, amaguriro yo kuri murandasi, ndetse n’imiryango idaharanira inyungu. Bene iyi miryango igiye itandukana umujyi ku wundi, kubw’ibyo gushakisha amahitamo bijyanye n’aho utuye bizakubera ingenzi mu kugabanya ikiguzi. Zirikana ko byinshi mu bikoresho byawe by’ibanze byo mu nzu biba ari ibyakoreshejwe. Iyo umaze kugira amikoro ahagije, uba ushobora guhitamo ibikoresho bihuje n’amahitamo yawe ndetse n’amikoro.

Ikiguzi cy’amacumbi
Amacumbi muri Amerika arahenze, kandi no kubona aho kuba bishobora kuba ingorabahizi. Birasanzwe ko abantu bakodesha inzu cyangwa se za aparitoma. Ikiguzi cy’amacumbi kigiye gitandukana cyane bijyanye na leta, umujyi, ndetse n’ahantu. Aho waba utuye hose, icumbi ni cyo kintu kizajya kigutwara amafaranga menshi ya buri kwezi kurusha ibindi. Niba wanzuye kwimuka, bizagusaba ko umenyesha nyir’inzu mbere y’igihe nk’uko amasezerano yawe y’ubukode abisaba. Kwimuka bishobora guhenda, banza rero umenye neza niba ushobora kwigondera ikiguzi cyabyo mbere yo gusesa amasezerano yawe y’ubukode.
Uburenganzira ku Icumbi ndetse n’Inshingano

Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abakodesha na ba nyir’inzu bagira uburenganzira n’inshingano. Mu gihe ukodesha aparitoma cyangwa inzu, ugomba gusinya amasezerano yitwa amasezerano y’ubukode. Muri ayo masezerano, uba witwa ukodesha, kandi wemera gukodesha umutungo utimukanwa mu gihe runaka, kwishyura ubukode n’ibindi bya ngombwa bijyana nabwo ku gihe, no gufata neza umutungo ukodesheje. Kurenga ku masezerano wasinye (kuva muri aparitoma mbere y’uko ubukode burangira) bishobora kugucisha amande ndetse bikagira ingaruka mbi ku rwego uriho ku byerekeye ubushobozi bwo kwishyura inguzanyo. Niba wimutse, hari ibintu ugomba kwitaho, ibyo birimo no kumenyesha guverinoma y’Amerika n’ibiro by’iposita, n’ibindi.
Inshingano za nyir’inzu
Amategeko agenga imiturire areba bombi nyir’inzu n’ukodesha. Ba nyir’inzu bagomba kumenya niba inzu zabo zujuje ubuziranenge runaka mu by’umutekano n’isukura ku buryo zakodeshwa koko. Nyir’inzu agomba kubanza kumenya ko ibijyanye n’umuriro, amazi, n’ibyuma bishyushya cyangwa bigakonjesha mu nzu bikora neza. Bagomba gutanga kandi impuruza zitahura umwotsi no kubanza gusuzuma neza niba nta mbeba cyangwa utundi dukoko turi mu nzu. Amategeko agenga imiturire kandi avuga ko ba nyir’inzu badashobora kwanga gukodesha inzu zabo ku bantu bagendeye ku bwoko, ubwenegihugu, idini, igitsina, imimerere y’umuryango, cyangwa se uburwayi yaba ubwo ku mubiri cyangwa ubwo mu mutwe.
Kuba Umuturanyi Mwiza
Umuturanyi mwiza muri Amerika ni umuntu wubaha abantu baturanye na aparitoma cyangwa se inzu abamo. Umuturanyi mwiza yitwararika isuku y’ahantu rusange mu nyubako ya aparitoma atuyemo. Mu gihe ari inzu, ugomba gusukura ubusitani, kandi ugasohora igikoresho cyagenewe gushyirwamo imyanda ku minsi yagenewe gutwara imyanda gusa. Kuba umuturanyi wubaha bivuze ko ugomba kugabanya urusaku nijoro kugira ngo utaza kubangamira abaturanyi bawe.

