Gutuza U.S.

Byavuguruwe:10/30/2024
Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi ni umuryango udaharanira inyungu ukorana na Leta ya Amerika ku bufatanye bwa Leta n’urwego rw’abigenga kugira ngo bafashe impunzi ziza muri Leta Zunze ubumwe za Amerika binyuze muri gahunda ya Leta zunze Ubumwe Za amerika yo kwakira impunzi. Hari ibigo icyenda bishinzwe Gutuza Impunzi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bikora ku rwego rw’igihugu. Ibi Bigo bya Leta Bishinzwe Gutuza Impunzi bifite ibiro mu migi igiye ibamo impunzi, n’ubwo ibyo biro bikorera ku mazina atandukanye.

Hari ibigo icyenda bishinzwe Gutuza Impunzi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bikora ku rwego rw’igihugu. Ibi Bigo bya Leta Bishinzwe Gutuza Impunzi bifite ibiro mu migi igiye ibamo impunzi, n’ubwo ibyo biro bikorera ku mazina atandukanye.

Bimwe mu Bigo Bishinzwe Gutuza Impunzi bishingiye ku madini, ariko ntibyemerewe kuvangura impunzi bishingiye ku bwoko, ubwenegihugu, imyemerere, cyangwa igitsina, cyangwa se bishingiye ku kuba bafite ubumuga bwo mu mutwe cyangwa bw’ingingo.

Ibi Bigo Bishinzwe Gutuza Impunzi bimaze imyaka myinshi bifasha impunzi zo ku isi hose gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Batanga ubufasha bw’ingenzi ku mpunzi n’imiryango yazo mu mezi ya mbere zigeze muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Image
Resettlement Services
Image
Resettlement Services

Uruhare Rw’ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi

Leta ya Amerika ishyiraho amabwiriza ikanatanga inkunga kuri serivisi z’ibanze impunzi zigenerwa, ariko Ibigo Bishinzwe Gutuza Impunzi n’indi miryango ni byo bitanga izo serivisi hamwe n’ubundi bufasha. Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi kizaguhuza n’izindi serivisi ukeneye kugira ngo utangire ubuzima bushya. Serivisi n’ubufasha ntibihagije, kandi imiryango

ishobora guhabwa serivisi zitandukanye ku mpamvu zitandukanye nk’umubare w’abagize umuryango, imyaka y’abawugize, aho batujwe, n’amafaranga bakorera.

Mu Minsi 30 Ya Mbere

Serivisi zibanza ziba zigenewe gufasha impunzi gutangira inzira y’ubuzima bushya muri Leta Zunze ubumwe za Amerika. Ibigo Bishinzwe Gutuza Impunzi bizagufasha muri serivisi z’ibanze no kubaho mu minsi 30 ya mbere muri Leta zunze Ubumwe za

amerika. Ibigo bimwe na bimwe bazajya bihita bikwishyurira ibyo ukenera. Ibindi bishbora kuguha amafaranga runaka bikakwereka uburyo n’aho ushobora kwigurira ibyo ukenera.

Kugeza Ku Minsi 90

Igihe cy’iminsi 30 gishobora kongerwa ikagera kuri 90 nyuma yo kuhagera igihe serivisi zo gutuzwa zitarangiye mu minsi 30. Uzakenera guhita utangira gushaka akazi hakiri kare. Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi ntabwo ari cyo kigomba kugushakira akazi. Ikigo Gishinzwe Gutuza Impunzi ntabwo ari cyo kandi kigomba kuguha telefoni, televiziyo, imodoka, mudasobwa, cyangwa kukwishyurira ingendo n’ayandi mafagitire. Uzakenera gukora kugira ngo ubone amafaranga yo kugura ibi byose no

kwishyura ibyo ukenera ku giti cyawe.

Kwimukira Mu Wundi Muryango

Hari impamvu nziza nyinshi zatuma uguma kubana n’umuryango mwatujwe hamwe nibura mu gihe kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka umwe. Nukenera kwimukira mu wundi muryango, ni wowe uziyimura unishakire serivisi z’ubufasha izo ari zo zose uzakenera ugeze mu muryango mushya. Ni byiza cyane kubanza kuganira ku mugambi wo kwimuka n’Ikigo gishinzwe gutuza Impunzi ubarizwamo mbere y’uko wimuka. Ugomba kumenyesha aho wimukiye Leta ya Amerika mu minsi icumi nyuma yo kwimuka.

Serivisi Nkenerwa

Izi ni serivisi ibigo bishinzwe gutuza impunzi byose bigomba gutanga, cyangwa bikiringira ko hari undi uzitanga, ku mpunzi zose mu minsi 30 ya mbere zigeze muri Leta zunze ubumwe

za Amerika:

  • Gusanganira impunzi ku kibuga cy’indege no kuzitwara bakazigeza ku icumbi.
  • Gutanga imyambaro igendanye n’ibihe by’ikirere. Si ngombwa ko iyo myambaro iba mishyashya, ariko igomba kuba ifite isuku kandi ari mizima.
  • Gutegura icumbi rifite umutekano, ryiza, kandi rizima
  • Guha buri muntu mukuru mu muryango amafaranga makeya yakwifashisha muri gahunda ze bwite.
  • Gutanga ibikoresho by’ibanze byo mu nzu n’ibikoresho byo mu rugo. Ibyo bikoresho si ngombwa ko biba aribishyashya, arikobigomba kuba bisukuye kandi ari bizima.
  • Gutanga ibiribwa cyangwa uburyo bwo kubibona bitewe n’umubare w’abagize umuryango kugeza igihe baboneye amakarita abahesha ibiribwa cyangwa se igihe umuryango ubasha kwibonera ibirirwa.
  • Gufasha mu gusaba ubufasha ku mafaranga n’ubuvuzi.
  • Gufasha mu gusaba ikarita y’ubwishingizi.
  • Gufasha mu kwiyandikisha mu ishuri ryigisha ururimi rw’icyongereza, igihe ari ngombwa.
  • Gufasha mu ngendo zijya gukora ibizamini by’akazi no mu mahugurwa yako.
  • Gufasha mu kwiyandikisha muri serivisi z’umurimo, igihe ari ngombwa.
  • Gufasha mu kwipimisha indwara cyangwa izindi serivisi zose z’ubuzima igihe zikenewe.
  • Gufasha mu kwiyandikisha muri serivisi igenerwa abahungu bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 18 na 25.
  • Gufasha mu kwandikisha abana mu ishuri.
  • Gutanga amakuru ku baturage n’ubuzima muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.
  • Gufasha mu birebana n’ingendo n’ubusemuzi, igihe bikenewe, muri serivisi zose zikenewe.
Image
Screenshot of Settle In app
Image
App Icon

Manura Apurikasiyo ya Settle In

Reba videwo ngufi, ufate amasomo y'uburyo bwo kuganira n'abandi, kandi uhabwe udupapuro tw'ishimwe kugira ngo umenye uko wiga. Settle In iguherekeza mu rugendo rwawe rwo kwimuka no gutura.

Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
28
-1