Uburenganzira n’Inshingano

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amategeko arengera uburenganzira bw’abantu bose. Ugomba kumenya no gukurikiza amategeko. Ugomba kumenya ibishobora kukubaho uramutse urenze ku mategeko. Kurenga ku mategeko bishobora guhanishwa ihazabu cyangwa gufungwa kandi bikagira ingaruka kuri sitati yawe y’ubuhunzi. Ushobora no koherezwa mu gihugu wavuyemwo.

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe.

Uburenganzira bune bw’ibanze ugomba kumenya:

  1. Ufite uburenganzira bw’ikiremwamuntu, nk’ubwisanzure bwo kuvuga no gusenga.
  2. Ufite uburenganzira bwo gukora. Nta muntu n’umwe ushobora kwitwaza ubwoko bwawe, idini ryawe, igitsina, n’inkomoko y’igihugu cyawe kugira ngo akwime akazi.
  3. Abana bose bari munsi y’imyaka 18 bafite uburenganzira bwo kugira umutekano no kurindwa ikintu cyose cyabahungabanya.
  4. Niba ukorewe icyaha, ufite uburenganzira bwo kuregera inkiko. Kugira ngo utange amakuru y’ubugizi bwa nabi, hamagara polisi. Niba byihutirwa, hamagara 911.
Rights and Responsibilities in the United States
Rights and Responsibilities in the United States

Inshingano enye z’ingenzi zo kubahiriza:

  1. Birabujijwe kugirira nabi undi muntu, harimo n’abagize umuryango wawe. Ibibi bishobora kubamo gutotezwa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ihohoterwa rikorerwa mu miryango.
  2. Birabujijwe guhatira umuntu gukora ibyo adashaka. Ntawe ushobora kuguhatira gushyingirwa cyangwa kuguhatira gukora udahembwa.
  3. Birabujijwe guhohotera abana cyangwa gusiga abana nta muntu mukuru ukureberera.
  4. Birabujijwe kugura, kugurisha, cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge bimwe na bimwe, nka heroyine na kokayine.
Rights and Responsibilities in the United States

Andi mategeko abiri y'ingenzi ugomba kumenya:

  1. Ugomba kuba ufite imyaka 21 kugira ngo ugure cyangwa unywe inzoga.
  2. Kugira ngo utware imodoka; ugomba kuba ufite icyemezo/uruhushya rwo gutwara imodoka.

Ugomba kandi kumenya ibyerekeye amategeko ya leta n’ay’inzego z’ibanze. Muri yo harimo amategeko ajyanye no kunywera itabi ahantu rusange, imiturire, kuroba no guhiga nta ruhushya.

Zirikana: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari amategeko menshi. Kutamenya amategeko ntibikuraho guhanwa uramutse uyarenzeho.

Witeguye gusuzuma ubumenyi bwawe?

Iga intambwe ku yindi

Porogaramu ya Settle In ni inshuti idatenguha yo kugufasha mu rugendo rwawe rwo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Menya ibijyanye n’ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi wiyungure ubumenyi wifashishije amasuzumabumenyi ndetse n’amasomo bishimishije.

Uburyo bwinshi bwo kwiyungura ubumenyi

Hifashishijwe amasomo ndetse na videwo by’ingirakamaro, hahora hari ikintu gishya cyo kwiyungura. Settle In yoroshya uburyo bwo kwiyungura ubumenyi ku bijyanye no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iga ku muvuduko wawe – turi hano kubafasha.