Language:

Amategeko y'Amerika: Kugendera ku mategeko

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zigengwa n’amategeko agamije guharanira ko akurikizwa ndetse no kurinda abaturage binyuze mu mategeko n’inzira zo kubahiriza ayo mategeko. Bikunda kwitwa “kugendera ku mategeko.”  Amategeko muri Amerika akurikiza amahame n’uburenganzira bisobanurwa mu Itegeko Nshinga ry’Amerika. Abantu bose muri Amerika, harimo n’impunzi, barengerwa n’aya mategeko kandi bafite inshingano zo kuyamenya no kuyakurikiza.

Rights and Responsibilities in the United States

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe.  

“LETA Y'ABATURAGE, YASHYIZWEHO N'ABATURAGE, IKORERA ABATURAGE”

Byavuzwe mu mbirwaruhame mu gihe cy’Intambara y’Amerika yo mu 1863 ubwo yahinduraga isura, ayo magambo yavuzwe na Perezida Abraham Lincoln akaba ari yo afatwa nk’umusingi w’igitekerezo cya demokarasi. Muri demokarasi, Leta iba igizwe n’abayobozi batorwa bakaba bahagarariye ababatoye. Binyuze mu bahagarariye abaturage batowe, kandi binanyuze mu matora ndetse n’ibindi bikorwa mboneragihugu, abaturage bahabwa ubushobozi kandi bakagira uruhare mu ishyirwaho ry’amategeko azabagenga kandi azabarengera. Kugira uruhare mu bikorwa mbonerabihugu ni uburenganzira n’inshingano by’ingenzi ku baturage bose.

AMATEGEKO ASHYIRWAHO ATE?

Amerika ni Leta yunze ubumwe; buri Leta muri Leta 50 zigize Amerika ifite guverinoma yayo; kandi buri Ntara iri muri buri Leta igira ubuyobozi bw’ibanze. Amategeko y’Amerika atekerezwa kandi agategurwa n’ishami nshingamategeko rya Leta y’Amerika (Kongere), akemezwa n’ishami nyubahirizamategeko (Perezida na Minisiteri n’ibigo bya Leta), maze agakurikizwa n’ishami ncamanza (inkiko z’Amerika, harimo Urukiko rw’ikirenga). Itegeko Nshinga rigena niba itegeko runaka ari inshingano z’ibanze za Leta y’Amerika cyangwa Leta n’ubuyobozi bw’ibanze.

Mu gukoresha amashami y’imiyoborere ya nshingamategeko, nyubahirizamategeko, na ncamanza, Leta ikora ku buryo bwo gusobanura no kubahiriza amategeko yashyizweho na leta y’Amerika, ndetse no gushyiraho andi mategeko agenga leta zabo. Leta kandi zishyiraho ubuyobozi bw’ibanze maze zikabuha ububasha bwo gushyiraho amategeko. Kubera ko Amerika, Leta, n’ubuyobozi bw’ibanze bose bashyiraho amategeko, amategeko ashobora guhindagurika muri Leta imwe no mu yindi ndetse no mu Ntara imwe no mu yandi. Ni ngombwa ko impunzi zibisobanukirwa kubera ko buri wese agomba kubahiriza amategeko ya Leta n’ubutegetsi bw’ibanze bw’aho atuye.

AMATEGEKO AKURIKIZWA NANDE?

Nta muntu numwe udakurikiza amategeko muri Amerika hatitawe ku cyiciro arimo, amafaranga afite, cyangwa ubundi burenganzira bwihariye afite. Amategeko amwe akurikizwa na bose. Gutanga ruswa kugira ngo uhunge amategeko bihanwa n’amategeko nubwo waba ugerageza guha ruswa umuyobozi kugira ngo aguhe uburenganzira budasanzwe cyangwa umwihariko ni icyaha gihanwa.

Kwirengagiza amategeko muri rusange ntabwo bigusonera kutayakurikiza. Abantu batazi ko bari kwica amategeko bagomba kwirengera ingaruka, nubwo baba batagamije kuyica.

UBURENGANZIRA BWO GUHABWA UBUTABERA BUTABOGAMYE

Iyo umuntu yishe amategeko, afite uburenganzira bwo guhabwa uburenganzira butabogamye. Uburenganzira bwo guhabwa ubutabera butabogamye ni uburenganzira bwo gufatwa neza binyuze mu gukoresha amategeko yihariye iyo ushinjwa icyaha gikomeye. Muri Amerika, uburenganzira bwo guhabwa ubutabera butabogamye bivugwa mu Ivugurura rya Gatanu ry’Itegeko Nshinga ry’Amerika, ndetse no kwizezwa guciribwa urubanza bivugwa mu Ivugurura rya Gatandatu n’irya Cumi na kane.

Rights and Responsibilities in the United States
Rights and Responsibilities in the United States

Ivugurura rya gatanu rishyiraho uburenganzira bwo guhabwa ubutabera butabogamye iyo umuntu ashinjwa icyaha gikomeye cyangwa iyo imitungo y’uwo muntu igiye gufatwa na Leta. Bibuza umuntu gushinjwa icyaha gikomeye kimwe inshuro ebyiri. Kandi, ivuga ko umuntu adashobora guhatirwa kuba umutangabuhamya atabishaka mu kirego cy’icyaha gikomeye, kandi umutungo bwite w’uwo muntu ntushobora gufatwa na Leta adahawe ingurane bingana.

Ivugurura rya gatandatu rivuga ko umuntu yashinjwe icyaha gikomeye afite uburenganzira bwo guciribwa urubanza mu buryo bwihuse kandi mu ruhame, rugacibwa n’inteko itabogamye, ndetse no guhabwa umwunganizi mu by’amategeko. Umuntu kandi afite uburenganzira bwo guhabwa amakuru ku birego aregwa. Ikindi kandi, rivuga ko ushinjwa icyaha afite uburenganzira bwo kubonana n’umutangabuhamya umushinja no gutanga umutangabuhamya umushinjura.

Ivugurura rya cumi na kane ribuza Leta gushyiraho cyangwa kubahiriza amategeko yica uburenganzira bwatanzwe mu Itegeko Nshinga ry’Amerika. Ariko ivugurura rya cumi na kane, ntirishyiraho uburyo Leta zigomba kubahiriza ubwo burenganzira, harimo uburenganzira bwo guhabwa ubutabera butabogamye. Bivuze ko amategeko arengera ubwo burenganzira no guhabwa ubutabera butabogamye ashobora gutandukana muri Leta imwe no mu yindi.
Rights and Responsibilities in the United States

Education Settle in app

Kurura porogaramu ya Settle In kugira ngo umenye ibindi

 

Apple Store icon
Get it on Google Play store