Language:

Ibirebana n’Umurimo ku Mpunzi z’Igitsina Gore

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akazi ni ngombwa cyane ku hazaza heza h’umuryango wawe no ku mibereho myiza, kimwe no ku iterambere ryawe bwite nk’umugore kandi no kudahungabana ku birebana n’umutungo. Abantu bakuru bose, baba abagore baba abagabo, bafite imyaka hagati ya 18 na 64 kandi bashoboye gukora, bagomba gushyira imbere gushakisha akazi.

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe

Inyungu zo Gukora

Baba abagore baba abagabo bose muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barakora, kandi abagore bagize icya kabiri cy’abakozi, bakora akazi kamwe n’abagabo ku nzego zose, kandi akenshi bagenzura abakozi b’abagabo. Kubona akazi no kukarambaho bibafitiye inyungu nyinshi mwese yaba wowe cyangwa umuryango wawe.

Gutunga urugo – Iyo abashakanye bombi bakora, amafaranga yinjira mu rugo ariyongera, bigatuma byoroha kuriha amafaranga mukoresha kandi mukishyura fagitire za buri kwezi hamwe n’amafaranga y’ubukode bw’inzu, kimwe no kubasha kugura ibiribwa n’imyambaro. Kwinjiza amafaranga muri babiri bituma kandi mubasha kwizigamira kandi icyizere cyo kudahungabana mu birebana n’ubutunzi kikiyongera mu muryango

Kubona inyungu – Utuzi tumwe tubamo inyungu nk’ubwishingizi bwo kwivuza aho umukoresha atanga ubwishingizi bunyuranye ku mukozi kandi akenshi akamurihira icya kabiri cy’ikiguzi. Asigaye ku kiguzi cy’ubwishingizi akurwa ku mushahara umukozi ahembwa. Abanyamerika benshi bacungira kuri porogaramu z’ubwishingizi bwo kwivuza babona nk’abakozi kuko kwivuza bihenda. Kubona inyungu z’ubwishingizi bwo kwivuza uzivanye ku kazi ukora biguha wowe n’umuryango wawe guhabwa serivisi zo kwivuza zidahagarara ku giciro giciriritse.

Kongera ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza – Kuva mu rugo ukajya ku kazi hanze bizatuma uganira mu cyongereza kandi wongere ubumenyi muri urwo rurimi uko ugenda uganira n’abo mukorana n’abakiriya aho ukorera mu buryo bwa kinyamwuga. Kwiga Icyongereza bituma hari icyo umara mu baturanyi mubana kandi ukongera ubushobozi bwo gucunga ibikorwa ukora waba ugiye guhaha muri butike, mu biro bya muganga, cyangwa kuri banki.

Kungurana n’abandi ibitekerezo – Ku kazi ubona uburyo bwo kungurana ibitekerezo n’abandi mu matsinda y’abantu banyuranye kandi ukiga umuco n’indangagaciro by’abanyamerika, ibyo bigatuma uburyo witwara aho hantu hashya uba.

Kunguka ubumenyi bwa kinyamwuga – akazi ka mbere kungura ubumenyi n’ubwenge bugufasha kwitegura akazi k’ubutaha. Uko ugenda wunguka ubwenge, niko amahirwe yawe yo kuzamurwa mu nzego cyangwa gushakisha akazi gahemba neza agenda yiyongera.

Gukoresha uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu cyangwa kwiga gutwara imodoka – Kujya no kuva ku kazi bigusaba gukoresha uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu cyangwa gutwara imodoka yawe. Kwiga gukoresha uburyo bwa rusange bwo gutwara abantu n’ibintu cyangwa kwiga gutwara imodoka bizagufasha cyane kwigenga no kutagira umuntu ucungiraho, bizagufasha kumenyera aho utuye n’umujyi ubamo, kandi bizatuma wiyumvamo ko aho hantu hashya uri ari iwanyu.

Employment for Refugee women
Employment for Refugee women

Akazi k’ababyeyi babana n’abo bashakanye n’akazi k’ababyeyi bibana

Abagore benshi barera abana bakiri bato akenshi bumva bitoroshye kuvanga akazi n’imirimo yo mu rugo, cyane cyane iyo ari ababyeyi batabana n’abagabo. Nyamara, hari ibisubizo byafasha ababyeyi bakora hanze basize urugo. Igisubizo kimwe ni ugusiga abana mu irerero ryita ku bana ku manywa. Serivisi zitangwa n’irerero ry’abana rya ku manywa zirishyurwa. Early Head Start ni porogaramu iterwa inkunga ku rwego rw’igihugu kugira ngo ifashe abana baturuka mu miryango ifite amikoro make kuva bakivuka kugeza ku myaka 3. Indi porogaramu yitwa, Head Start yita ku miryango ifite abana bafite imyaka kuva kuri 3 kugeza kuri 4. Kwandikisha abana bawe muri imwe muri izi porogaramu bituma umubyeyi utabana n’umugabo, cyangwa ababyeyi bombi, bava mu rugo bakajya ku kazi hanze. Ikindi gisubizo ni ukwifashisha inshuti, abaturanyi, cyangwa abo mu muryango nka nyirakuru na sekuru na benenyina bagasigarana abana b’ababyeyi bakora. Ku birebana n’abashakanye babana, igisubizo cya gatatu ni uko umwe mu babyeyi yashakisha akazi k’amasaha make akora mu masaha ya nimugoroba cyangwa muri wikendi, ibyo byatuma umwe mu babyeyi asigarana abana mu gihe undi mubyeyi yagiye ku kazi.
Employment for Refugee Women

Guhindura Imikorere Yumuryango

Abanyamerika baha agaciro ubwigenge bw’abagabo n’ubw’abagore bose. Mu miryango myinshi, umugabo n’umugore bombi baba bakora kandi mu miryango imwe n’imwe, umugore yinjiza amafaranga menshi kurusha umugabo. Mu yindi miryango, umugore usanga yarabonye akazi kandi umugabo ntako yabonye. Iyo bimeze gutya, biba byitezwe ko umugabo ari we wita ku bana iyo batari ku ishuri.

Mu bihe nk’ibi, abagabo bamwe biyumvamo ko batakaje uruhare rwabo rwo kuba abatware b’urugo. Abagore bamwe na bamwe bumva bahangayikishijwe n’inshingano nshya bagomba kuzuza maze ugasanga ahanini ari bo batunga umuryango. Kugaragaza gushyigikirana, icyo gihe cyose mu kuganira mukabwizanya ukuri nta buryarya, bishobora kongera ubwumvikane kandi bikoroshya umuhangayiko hagati y’abashakanye

In situations like these, some men may feel that they have lost their leadership role in the family. Some women may feel stress as they take on new responsibilities and become the primary wage-earner. Showing support for one another, along with open and honest communication, can increase understanding and ease stress between spouses.

Employment for Refugee women
Employment for Refugee women

Witeguye gusuzuma ubumenyi bwawe?

Iga intambwe ku yindi

Porogaramu ya Settle In ni inshuti idatenguha yo kugufasha mu rugendo rwawe rwo kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Menya ibijyanye n’ubuzima bwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi wiyungure ubumenyi wifashishije amasuzumabumenyi ndetse n’amasomo bishimishije.

Uburyo bwinshi bwo kwiyungura ubumenyi

Hifashishijwe amasomo ndetse na videwo by’ingirakamaro, hahora hari ikintu gishya cyo kwiyungura. Settle In yoroshya uburyo bwo kwiyungura ubumenyi ku bijyanye no kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iga ku muvuduko wawe – turi hano kubafasha.