Uburezi

Byavuguruwe:10/29/2024
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uburezi buhabwa abana bose, nta kureba ubushobozi bafite, igitsina, imyaka, ubwoko, idini, ubutinganyi, cyangwa icyiciro arimo ukurikije amikoro.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uburezi buhabwa abana bose, nta kureba ubushobozi bafite, igitsina, imyaka, ubwoko, idini, ubutinganyi, cyangwa icyiciro arimo ukurikije amikoro. Mu mashuri ya Leta bigira ubuntu, kandi hari amategeko n’imigenzereze birebana no kwiga mu mashuri ya Leta. Ishuri ni itegeko ku bana bageze mu kigero kimwe na kimwe uhereye mu bwana ugakomeza kugeza mu bugimbi. Imyaka igenwa n’itegeko ku birebana no kwiga ishyirwaho na buri Leta. Amashuri aba yiteze ko ababyeyi biyumvisha ko barebwa n’uburere bw’abana babo mu kugenzura neza ko abana badasiba amasomo no kubafasha ku buryo bunyuranye.

Image
Education
Image
Education

Abakuze

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uburezi buhabwa abana bose, nta kureba ubushobozi bafite, igitsina, imyaka, ubwoko, idini, ubutinganyi, cyangwa icyiciro arimo ukurikije amikoro. Mu mashuri ya Leta bigira ubuntu, kandi hari amategeko n’imigenzereze birebana no kwiga mu mashuri ya Leta. Ishuri ni itegeko ku bana bageze mu kigero kimwe na kimwe uhereye mu bwana ugakomeza kugeza mu bugimbi. Imyaka igenwa n’itegeko ku birebana no kwiga ishyirwaho na buri Leta. Amashuri aba yiteze ko ababyeyi biyumvisha ko barebwa n’uburere bw’abana babo mu kugenzura neza ko abana badasiba amasomo no kubafasha ku buryo bunyuranye

Gutoza ibishya biri mu muco

Amashuri ya Leta uyasanga mu gihugu hose ku buntu . Hakurikijwe itegeko, amashuri ya Leta ntashobora kugira imyemerere y’ishuri yegamiraho. Amashuri yigenga na yo uyasanga ahantu henshi, ariko amwe yegamiye ku myemerere y’amadini. Amafaranga bishyura mu mashuri yigenga, yo ashobora kuba ari hejuru cyane.

Hari inzego enye z’uburezi ku bana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Abanyeshuri biga mu mwaka umwe w’amashuri bashobora kugira imyaka inyuranye, n’ubwo abenshi mu bana akenshi baba barutanwa umwaka 1 kugeza kuri 2 hagati yabo. Mu mashuri ya Leta, abahungu n’abakobwa barigana.

Abanyeshuri bafite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye kandi akenshi bafite amanota meza bakomeza amashuri yabo mu mashuri makuru cyangwa muri kaminuza, ariko ku rwego rw’amashuri makuru ntibigira ubuntu. Hari n’amashuri y’imyuga yigwamo n’abarangije amashuri yisumbuye kandi arahendutse kurusha amashuri makuru na za kaminuza.

Image
Education

Abana n’Urubyiruko

Amashuri ya Leta

Ibyiciro Bine By’Amashuri

Amashure y’Inshuke Iki cyiciro cy’amashuri kigwamo n’abana kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5. Kwiga iki cyiciro si itegeko, kandi akenshi si ubuntu

Amashuri abanza. Iki cyiciro gitangirira ku kiburamwaka (ku myaka 5) kandi umwana agakomeza kugera mu wa gatanu cyangwa mu wa gatandatu (ku myaka 12).

Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Iki cyiciro akenshi gihera mu mwaka wa gatandatu cyangwa mu mwaka wa karindwi kugeza mu mwaka wa munani cyangwa mu wa cyenda, kigwamo n’abana bafite imyaka kuva kuri 12 kugeza kuri 14.

Amashuri Yisumbuye. Iki cyiciro akenshi gihera mu mwaka wa cyenda cyangwa wa kugeza mu mwaka wa cumi na kabiri, kigwamo n’abana bafite imyaka kuva kuri 14 kugeza kuri 18. Abanyeshuri barangije iki cyiciro bujuje ibisabwa bahabwa impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye.

Abanyeshuri bafite impamyabushobozi y’amashuri yisumbuye kandi akenshi bafite amanota meza bakomeza amashuri yabo mu mashuri makuru cyangwa muri kaminuza, ariko ku rwego rw’amashuri makuru ntibigira ubuntu. Hari n’amashuri y’imyuga yigwamo n’abarangije amashuri yisumbuye kandi arahendutse kurusha amashuri makuru na za kaminuza

Ibyiciro Bine By’Amashuri

Amashure y’Inshuke Iki cyiciro cy’amashuri kigwamo n’abana kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5. Kwiga iki cyiciro si itegeko, kandi akenshi si ubuntu

Amashuri abanza. Iki cyiciro gitangirira ku kiburamwaka (ku myaka 5) kandi umwana agakomeza kugera mu wa gatanu cyangwa mu wa gatandatu (ku myaka 12).

Icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye. Iki cyiciro akenshi gihera mu mwaka wa gatandatu cyangwa mu mwaka wa karindwi kugeza mu mwaka wa munani cyangwa mu wa cyenda, kigwamo n’abana bafite imyaka kuva kuri 12 kugeza kuri 14.

Image
Screenshot of Settle In app
Image
App Icon

Manura Apurikasiyo ya Settle In

Reba videwo ngufi, ufate amasomo y'uburyo bwo kuganira n'abandi, kandi uhabwe udupapuro tw'ishimwe kugira ngo umenye uko wiga. Settle In iguherekeza mu rugendo rwawe rwo kwimuka no gutura.

Iyi ngingo yaba ingirakamaro?
15
0