Language:

Itegeko rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Uburenganzira Bugenwa n’Ivugurura ry’Amategeko rya Mbere

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni igihugu cyavutse mu mwaka wa 1776 mu ntambara mpinduramatwara icyo gihugu cyarwanye n’Ubwongereza bwari bwarazikoronije mu kinyejana cya 16. 

US Law First Amendment Rights

Hitamo imiterere yo kwigiramo amakuru kuri iyi paji. Ushobora kureba videwo, gukurura urupapuro rukubiyemo amakuru cyangwa kumva ikiganiro kiri mu majwi. Buri mahitamo atanga amakuru amwe

Itegekonshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Itegeko Rigena Uburenganzira

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni igihugu cyavutse mu mwaka wa 1776 mu ntambara mpinduramatwara icyo gihugu cyarwanye n’Ubwongereza bwari bwarazikoronije mu kinyejana cya 16. Nyuma y’ubwigenge, ibihugu byari byarakonijwe byahindutse za Leta maze abazihagarariye bavuye muri buri Leta bategura Itegekonshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rishyiraho amategeko y’igihugu gishya. Kugira ngo iryo tegekonshinga ryubahirizwe, ryagombaga kwemerwa na buri Leta rimaze kwemezwa burundu. Kwemezwa burundu kw’ Itegekonshinga rishya byabyaye impaka zishyushye mu gihe iryo yemezwa ryasaga nk’irigiye gutungana, buri Leta yazanye urutonde rurerure rw’ibyo yifuzaga ko bihindurwa muri iryo Itegekonshinga. Ibyinshi mu byasabwaga guhindurwa byari bifitanye isano no kubahiriza uburenganzira bw’abantu bakarindwa itsikamirwa ryose ryakorwa na Leta. Mu mahinduka yose menshi yasabwaga, icumi muri yo yongewe mu Itegekonshinga afatwa nk’Amategeko yavuguruwe yo mu mwaka wa 1791. Aya mategeko icumi yavuguruwe azwi nk’ Itegeko Rigena Uburenganzira. Andi mategeko yavuguruwe yongewemo nyuma kandi, n’ubwo bitoroshye, Itegekonshinga rishobora kuzongera kuvugururwa mu gihe kizaza.

Ivugurura ry’Amategeko rya Mbere

Ivugurura ry’Amategeko rya Mbere rivuga ko Leta idashobora kubuza umuntu gusenga mu idini rye mu bwisanzure uko iryo dini ryaba rimeze kose. Ribuza kandi Leta gukumira ubwigenge bw’umuntu bwo gutanga igitekerezo cye mu bwisanzure, ubwisanzure bw’ibitangazamakuru, n’ubwisanzure bw’abantu bwo guteranira hamwe mu mahoro no kwamagana akarengane nta bwoba no gukora ibishoboka ngo ako karengane kaveho. Byongeye, Ivugurura ry’Amategeko rya Mbere ribuza Leta “gushyiraho idini”, ibyo bivuga ko Leta idashobora kwamamaza idini iryo ari ryo ryose, kuryegamiraho, cyangwa kurikuraho.

US Law First Amendment Rights
US Law First Amendment Rights

Ubwisanzure Butanu

Ubwisanzure bwo Kujya mu Idini Ushaka

bwemerera abantu gusenga bakurikije imyemerere y’idini ryabo Leta itabyivanzemo.  Ubu bwisanzure kandi bwubahiriza uburenganzira bw’umuntu bwo kutagira idini yemera, harimo no kuba umuhakanyi.

Ubwisanzure bwo Kuvuga

burengera uburenganzira bw’umuntu bwo gutanga igitekerezo cye mu ruhame niyo cyaba kinenga Leta. Harimo kandi uburenganzira bwo kuvuga hakoreshejwe ibimenyetso nko kwambara agapira kanditseho intero cyangwa gushyira ikimenyetso ku nzu yawe.

Ubwisanzure bw’ Ibitangazamakuru

burengera abanyamakuru n’ibigo bikora itangazamakuru bukabirinda kugenzurwa na Leta

Ubwisanzure bwo Guteranira hamwe mu mahoro

bwemerera abaturage guterana mu ruhame no gutanga ibitekerezo byabo bibumbiye hamwe igihe cyose babikora mu mahoro.

Ubwisanzure bwo Kwamagana Akarengane ka Leta

bwemerera abantu cyangwa amatsinda y’abantu gusaba ku buryo bwemewe inzego z’ibanze, leta, cyangwa ubuyobozi bw’igihugu gushakira umuti ibyo binubira cyangwa akarengane mu guhindura amategeko n’amabwiriza asanzweho.

 

 

US Law First Amendment Rights

Aho Ivugurura ry’Amategeko rya Mbere ry’Amategeko Rigarukira n’Amategeko ya Leta

Hari amarengayobora y’ingenzi y’ubwisanzure burinzwe hakurikijwe Ivugururwa ry’Amategeko rya Mbere. Amategeko abuza gukoresha iterabwoba, gushoza urugomo cyangwa gutanga igitekerezo cyo kwifashisha urugomo kugira ngo uhirike Leta. Leta ishobora gusaba abifuza guterana kubanza kubisabira uruhushya kandi igaha ayo materaniro magari igihe batarenza n’ahantu batarenga kugira ngo icunge urujya n’uruza rw’abantu no kubuza ko havuka akavuyo. Hari kandi ibintu bimwe bikumiriwe birebana n’ibiteye isoni n’ubusambanyi. Ubwisanzure bwo kujya mu idini ushaka ntabwo butanga uburenganzira bwo gukora imigenzo ibujijwe n’amategeko arengera abaturage, nko gukata imyanya ndangagitsina y’abakobwa bikaba bibujijwe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

First Amendment Rights
First Amendment Rights in the United States

Education Settle in app

Kurura porogaramu ya Settle In

 

Apple Store icon
Get it on Google Play store